Nibyo koko rero nta munsi w’ubusa bwira utumvise m’uturere 30 tugize igihugu cyacu havugwa ihohoterwa n’itemana ry’abavandimwe, abashakanye cyangwa ubugizi bwa nabi bushingiye ku bugome gusa n’ibindi…..
Ni muli urwo rwego mu ijoro ryo kuwa 01/02/2016 igitero cy’abantu bitwaje imipanga na za fer à béton kigabije ingo zinyuranye mu mudugudu wa Kinunga na Runyonza, akagari ka Kibenga, umurenge wa Ndera, district ya Gasabo batemaguye abantu 11 barabakomeretsa bikabije aribwo nyuma yaho bajyanwaga mu bitaro aliko abagizi ba nabi baburirwa irengero kugeza nanubu batarafatwa! Ku buryo abaturage baturiye uwo murenge ubwoba buracyari bwose.Police y’u Rwanda idakunze kugaragaza ukuri kumaperereza ikora yagerageje gukora iperereza ndetse hashyirwaho na Patrouille y’abasirikare aliko kugeza magingo aya nta trace nimwe y’abo bicanyi kuburyo uhagaraliye police chef suprentendent Twahirwa Céléstin yageze aho avuga ko bashobora kuba ari abanzi b’igihugu.Abo bicanyi bakaba baragendaga binjira mu mazu batema nuwariwese bahuye nawe nta kurobanura.
Uwitwa Nyirambarushimana appolinaire uturanye n’umwe mu batemwe yadutangarije ko ngo nawe yakubiswe fer à béton mu rubavu mu gihe yarimo abarunguruka, akomeza avuga ko ibyabaye ari agahomamunwa ati byaratunguranye kuko mu kagari kacu badasiba gukora amarondo! ati byongeye kandi ntabwo tuzi icyo byari bigamije ati kuko iyo aza kuba ari abajura baba baratwaye igare n’ihene byari mu nzu.
Abaturage bo muli ako kagari bakaba baradutangarije ko bumva badatekanye namba sibo babona bwije bugacya kubera ubwoba n’impungenge ko bashobora kwongera kugabwaho ibitero nubwo bwose hashyizweho abasilikare n’abapolisi baba batembera hafi y’ingo zabo amanywa n’ijoro.
Akimana Pascal nawe uri mu batemwe ku kaboko no ku kuguru, nubu akaba agipfutse yadutangarije ko yamaze kwa muganga iminsi itatu asubira mu rugo aliko ati umukuru mu bana banjye uko ari babili ntashobora kuryama tutari kumwe kubera guhora yikanga abadutemye bagarutse! Akimana akomeza avuga ko agenda yoroherwa kuko bafashwe neza kwa muganga ati aliko ubufasha twashakaga bw’umurenge ntitwabashije kububona baradutereranye.
Bizimana Daniel wari usanzwe akora akazi k’irondo nawe watemwe mu mutwe akaza no kumara iminsi 3 mu bitaro, we yadutangarije ko atazasubira muli ako kazi kubera kuba umurenge utaramwitayeho nk’umukozi wawo kandi yaratemwe atabara aho barimo bavuza induru. Aba batemwe bakaba bahuriza hamwe mu kunenga by’umwihariko ubuyobozi bw’umurenge kuba utarabafashije ngo ubahe ubufasha (bw’amafranga) bari bawusabye mu gihe bari bakimerewe nabi cyane.Ikindi basaba bafatanyije n’abaturanyi babo ni uko bahabwa ubutabera! umwe muribo akaba yaradutangarije ko nta kizere bafitiye abashinzwe umutekano kubera ko batanerekwa ku mugaragaro bamwe mu bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi kandi police ikavuga ko yataye muri yombi bamwe muribo! Bakaba babibonamo nk’urujijo! Ku buryo ubusobanuro bwa police butandukanye n’ubwabaturage! Bakibaza iryo teknika iryo ariryo!
Umwe mu baturage utarashatse ko mutangariza izina kubera impamvu z’umutekano we yagize ati bariya bicanyi baje kudutema baje babigambiriye kandi bigaragara ko ari abantu banyuze mu gisoda byongeye akaba icyabagenzaga nyamukuru atari ukutwiba, ati ikindi akaba ntaho bagiye baracyaturimo!
Banyarwanda banyarwandakazi, nimwiyumvire namwe biraboneka ko ari indi sura y’ubugizi bwa nabi yadutse ikaba ishobora kuba igizwe n’abahoze mu gisirikare basezerewe nkuko bivugwa na bamwe mu baturage ba Ndera ariyo mpamvu muli za investigations zitandukanye byitwa ko zikorwa na police n’igisirikare usangamo urujijo birinda kugira umwanzuro batanga bakavuga ko bagikora amaperereza! bityo noneho abaturage ntibashobore gusobanukirwa impamvu y’ikibazo n’ikigitera! Birababaje! jye nkaba mbona rero izi nzego z’umutekano n’igisirikare zitakagombye gukomeza kwivuruguta muri ariya mabi zikoreshwa na FPR zigashaka uburyo zibohora mu rwego rwo kugarurirwa ikizere n’abaturage. Baturage rero turabe maso! Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 11/02/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.