Nkulikije ibikubiye muli report 2015 y’umuryango mpuzamahanga urondera agateka ka muntu(HRW) nsanga amarapports yawo ari nko kurangiza umuhango kuko nta gushidikanya ko hari umuyoboro uyu muryango wakiriramo intonorano za FPR na Prezida Kagame!
Nawe se ngo umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu( HRW) wishimiye kuba kuwa 30/01/2015 mu mwaka ushize u Rwanda rwaremeye amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo! Ibyo ni byiza rwose aliko se impirimbanyi za demokrasi mu Rwanda nka Mme INGABIRE Victoire Umuhoza, MUSHAYIDI Déo, Bernard NTAGANDA n’abandi…..ntabwo bo barebwa nibikubiye muli ayo masezerano?
Abantu barasirwa akamama na Police y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu, urugero Dr. Gasakure, IMAMU Mugemangango wari wungirije umusigiti wa Kimironko n’abandi ntarondora byitwa ko baraswa bashaka gutoroka police! Aliko mu by’ukuri nta kuntu imbohe ishobora gucika umurinzi wayo byongeye kandi yambitswe n’amapingu ku buryo yabasha kwinyagambura biyoroheye! Birababaje kurenza urugero!
Kugeza magingo aya hasabwe amatohoza ku mirambo irenga mirongo ine y’abanyarwanda yishwe ibohewe amaboko inyuma izirikiyeho n’amabuye manini (à la FPR) ikaba yaragaragaye mu kiyaga cya Rweru ho mu Rwanda aliko kugeza magingo aya nta trace n’imwe y’abo bantu ugerageje no kubihwihwisa uba uhisemo kubasanga! yewe n’imiryango yaburiwe ababo ntishobora gukopfora! Imana izabakire mu bayo! umuntu akaba yibaza icyo uwo muryango mpuzamahanga Human Right Watch (HRW) kimwe n’umuryango nyarwanda wita ku burenganzira bwa muntu (NCHR) icyo yaba imariye abanyarwanda mu kutagaragaza aho ukuri kuba guherereye mu rwego rwo kurenganura abo bavandimwe!
Ku italiki ya 01 Gashyantare 2016, umunsi w’intwari mu Rwanda! Intwari ni izihe? Intwari ni nde? Intwari se ni agatsiko k’abanyarwanda gahejeje abandi mu bihome? abandi ishyanga? Cyangwa karasa inzirakarengane ku manywa y’ihangu? Ababyeyi bacu se bishwe ku bwamaherere na Leta ya FPR bo bazashyirwa mu kihe kiciro cy’intwari? nta gahora gahanze tubitege amaso!
Banyarwanda banyarwandakazi rero , ni agahomamunwa gusa! Jye nsanga abakwiye kugirwa intwari ari nka Mme Victoire Ingabire UMUHOZA n’abandi bishwe urubozo twazajya twibuka kubw’ibikorwa n’ukuri kwabo mu guharanira ukwishyira ukizana kwa buri munyarwanda.Mubeho.