Nkulikije ibihe bya politiki bitandukanye igihugu cyacu kimaze kunyuramo muli iyi myaka 25 ishize abanyarwanda tugendera ku iteknica ry’ikinyoma cya FPR na Prezida Kagame kugira ngo bakomeze igundira ry’ubutegetsi babonye mu Rwanda nyuma y’imeneka ry’amaraso y’inzirakarengane zitabarika; naribajije nti ese abanyarwanda dufite amaso yo kureba? Kuko ureba aba anatekereza, cyangwa se ntiturakura mu mutwe! niyo mpamvu nahereye kuri uyu mugani ngira nti ‘’abatabizi bicwa no kutabimenya koko! ‘’.
Kubona bamwe mu Banyarwanda batarahumuka ngo bamenye icyo ijambo demokrasi ribabwira ! Kimwe muri ibyo akaba ari ugusimburana ku butegetsi bw’igihugu mu rwego rwo kwirinda imvururu zishingiye ku moko, icyenewabo, ihohoterwa ry’ikiremwamuntu muri rusange mu rwego rwo gushaka iterambere rirambye, bakaba batabikozwa! ahubwo barahindutse inkomamashyi bamwe badatinya no kwitiranya Prezida Kagame na Yezu , abandi ngo ni impano y’Imana , n’ibindi…….twagwiririwe n’amahano ntitwabimenya! Birababaje!
Nyuma y’ibyo byose bivugwa rero mbona ntaho abanyarwanda tugeze cyangwa turimo tugana aho tureka kwiringira Imana yaduhanze tukiringira ibiremwa n’udutsiko twabyo ahanini usanga twarivuruguse mu bwicanyi butabarika haba mu Rwanda no hanze yarwo. (FPR na Kagame) !
Nshyigikiye umunyarwanda wese wifuza impinduka n’isimburana ry’ubutegetsi binyuze mu mahoro kuko nemera ko nta muntu kamara ubaho, ni agasuzuguro gakabije ku banyarwanda bose,byongeye ni ukwisuzugura; by’umwihariko abize kandi bafite n’ubushobozi bwo kuba bahatanira ubuyobozi bw’igihugu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda, nkuko twabyiyemeje tugomba gukomeza urugamba rwo guhindura imyumvire vuba na bwangu bityo uyu mwaka wa 2016 dutangiye utazadusiga muli aka gasuzuguro! twoye gukomeza gushyigikira amafuti dutiza umurindi Prezida Kagame n’agatsiko ke kugirango bakomeze kugundira ubutegetsi ubuziraherezo kuko byazatuviramo amahano! Nshuti z’u Rwanda dufatanye nta kuruhuka mu guhanura uyu mugabo Prezida Paul Kagame ijuru ritaratugwira!! dore ko baca umugani mu kinyarwanda ngo ‘’amatwi arimo urupfu ntiyumva’’, biragaragalira buri wese ko uyu mugabo agomba kugenda yaba ku neza cyangwa ku nabi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, kuva muli 2010 muziko Prezida Paul Kagame yakoresheje amayeri yose harimo gushaka ko abaturage bamukunda ku ngufu none bigeze aho avuga ko intebe akicayeho mu rugwiro ari Abanyarwanda byabyifuje kandi ko atabahemukira! Ibyo byose akabikora atitaye ku ngaruka zabyo, gusa Imana ijye ifasha Abanyarwanda mu bihe nk’ibi. Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 27/01/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.