Nkuko bisanzwe bigenda uko umwaka utashye habaho umuhango w’umuhuro utegurwa na Ministère mu nshingano zayo mu rwego rwa diplomatie hagati ya Prezida wa republika n’abahagaraliye imiryango mpuzamahanga idafite aho ibogamiye n’abahagaraliye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego rwo gusangirira hamwe ubunani; ni kuri uyu wa 15/01/2016 mu masaha y’igicamunsi muli village urugwiro habereye uwo muhuro wagaragayemo by’umwihariko isura ya politiki y’u Rwanda muli iki gihe, aho Prezida Kagame wasaga nudafite umutima mu gitereko yihutiye kubanza gushimira bamwe mu ba diplomates ku bw’ubutumwa bamwoherereje bumwihanganisha kubera kubura umubyeyi we witabye Imana mu mwaka ushize.
Yakomeje agira ati nashimye akazi gakorwa n’abahagaraliye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga idafite aho ibogamiye mu Rwanda, ati kuri twe ni ingirakamaro cyane kuko mu Rwanda dufite ’’intego zo gutera imbere’’.(nkaho abandi ntazo bagira!). Ati :’’abanyarwanda bakora ngo ubwabo babeho neza, bo bagena ahazaza habo’’, akomeza ababwira ati : nk’intumwa z’ibihugu byanyu , muri mu mwanya mwiza wo kuba aba mbere mu guhamya ibi, hanyuma mukabitangariza abo muhagaraliye iyo babibasabye! nko kubamenyeshako bagomba kujya batanga rapports zabo kubabatumye hakurikijwe ibyo yabagejejeho gusa! (à la FPR seulement), ko ibindi bitabareba!
Mu bwishongozi bwe, Prezida Kagame yakomeje ababwira kandi ko Diplomatie y’u Rwanda nta mupaka, ko u Rwanda rugira uruhare mu mibanire mpuzamahanga hagamijwe gusobanura icyo abanyarwanda aricyo nk’abantu, yungamo ashimangira ko nta gushidikanya guhari, ati abanyarwanda dukeneye kuba abo turi bo, dushobora no gukora mu rwego rwo kurushaho kuba abo turi bo ubu. ‘’ ati icyo nicyo turwanira kugeraho’’.
Prezida Kagame akaba yashoje ijambo rye abifuriza umwaka mwiza no kuzakomeza gukorana n’u Rwanda muli byinshi ruteganya kugirango rugere ku iterambere rwifuza kandi rukwiye.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, iyo usesenguye ayo magambo nta gushidikanya ko akubiyemo ubwishongozi ntagereranywa buvanze n’umujinya muranduranzuzi akaba aribyo biyoboye igihugu cyacu muli iki gihe aliko jye nkaba nakwihanulira Prezida Paul Kagame mucira uyu mugani uvuga ko »Utazi ikimuhatse areba imb… ya Se igitsure ».
Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 16/01/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.