Archives mensuelles : septembre 2016

Umwamikazi Rosalie Gicanda yapfuye ate ? Yishwe na nde ? Ubuhamya bwa Capitaine Nizeyimana Ildephonse

Capitaine Nizeyimana Ildephonse

Capitaine Nizeyimana Ildephonse

Capitaine Nizeyimana Ildephonse yakatiwe igifungo cy’imyaka 30. Mu byo Urukiko rwa Arusha rwamureze harimo iyicwa ry’umwamikazi Rosalie Gicanda. Muri iyi nyandiko, aratanga ubuhamya bwe ku byaye hagati ya mutarama 1990 na kanama 1994.

Mbanze nibwire abo tutabashije kumenyana:

Navutse ku babyeyi MASIHA ATHANASE na MASHAVU MADELEINE, tariki ya 05 UKWAKIRA 1963, muri selire KIJOTE, segiteri ya KORA, commune MUTURA muri Perefegitura ya GISENYI.

Amashuri abanza nayize ku KORA kuva 1971 kugeza 1977; mpita ninjira mu yisumbuye «Tronc Commun» muri Collège INYEMERAMIHIGO yayoborwaga n´aba JESUITES, hagati ya 1977 na 1980. Nyuma y´iyo Tronc Commun, ninjiye muri «Humanités Scientifiques» ku Musanze hayoborwaga n´aba Frères Maristes, hagati ya 1980 na 1983.

Muri Kanama 1983, ninjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikari (ESM), ndirangiza muri Nyakanga 1987, mfite ipeti rya Sous-Lieutenant na Licence en sciences sociales et militaires.

Nagize amahirwe yo guhita mbona stage mu Budage bw´iburengerazuba bucyitwa RFA (République Fédérale d´Allemagne). Navuyeyo mu mpera z´umwaka wa 1989. Ngeze mu Rwanda mpita noherezwa mu ishuri ry´aba sous-officiers ESO i BUTARE muri MUTARAMA 1990.

Kuri 17 Ukwakira 1990 nagiye ku rugamba muri Parc national y´Akagera muri Batayo y´abakomando ya HUYE aho natangiye ndi commandant wa compagnie ya mbere yari i NYANKORA ya RWINKWAVU. Ndi muri iyi Batayo nakoreye muri Parc AKAGERA kuva i NASHO n´ IHEMA kugeza i RYABEGA. Compagnie nayoboraga yaje koherezwa mu karere k´imirwano « Sect Ops» ka NGARAMA mu mpera z´UKUBOZA aho yarwaniye muri KIYOMBE ahitwa NKANA ahitwa mu Bivumu bya Muhinda. Iyi Compagnie yasubiye i GABIRO tariki ya 17 Mutarama 1991. Ntitwahatinze kuko kuri tariki ya 20 Mutarama 1991 Batayo HUYE yose yoherejwe kunganira abo mu RUHENGERI. Twageze ku Mukamira mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama  1991.  Bukeye  badusubiza  mu  Ruhengeri  guhangana  n´inkotanyi  zari zahakoze

«RAID» zigafunguza abanyururu bakomeye nka LIZINDE na BISERUKA na MUVUNANYAMBO…bari bafungiye muri Prison Spéciale ya RUHENGERI.

[…]

Ku tariki ya 5 Werurwe 91, naje gusubizwa muri ESO yari imaze guhabwa mission yo kwihutisha formation y´aba sous-officiers nyuma y´aho iryo shuri ryari ryarahagarikiye imirimo yaryo mu Kwakira 1990.

Nakoreye muri ESO kuva ubwo kugeza tariki ya 26 Mata 1994 aho nahawe mission yo kujya kuyobora Centre d´Instruction des recrues i MATA, nkaza kuhava tariki ya 26 GICURASI 94 njya kuba S1-S4 w´akarere k´imirwano ka NYANZA «Sect Ops NYANZA» kari kamaze gushyirwaho ngo gahangane n´inkotanyi zasatiraga ako karere. Nagumanye uwo mwanya aho ku rugamba kugeza tuvuye mu gihugu tukerekeza i BUKAVU muri «ZAYIRE» muri NYAKANGA 1994.

Ibi mbirambuye kugira ngo usoma ibi bikurikira azabashe kumva neza ubuhamya atibaza ati ese hariya na hariya CAPITAINE NIZEYIMANA ahageze ate.

Kugeza kuri iyi tarika ya 20 MATA 1994 i BUTARE hari hakiri section ya MINUAR yari iyobowe na LT COL BERENA wo muri TOGO bacumbitse muri HOTEL IHURIRO ya Bwana NTAHOBARI MAURICE. Uyu LT COL BERENA yakundaga kuza kundeba muri ESO ngo afate amakuru kuri situation iri I KIGALI. Ni njye LT COL MUVUNYI yari yashinze kujya nakira abo baMINUAR.

Kuri iyi tariki ya 20 Mata nyuma ya saa sita I BUTARE haje indege nini ya C-130. Yari ifite urusaku rwinshi ku buryo abari mu mujyi bose bayibonye cg se bayumvise. Nyuma yaje kugwa kuri aerodrome ya BUTARE. Nuko mbona LT COL BERENA n’abasirikari be bose mu mamodoka ane, baje kundeba, bansaba kubaherekeza ku kibuga cy´indege, ansobanurira ko iyo C-130 ije kubatwara. Ansaba ko tujyana n´abashoferi baza kugarura izo modoka zabo zikabikwa muri ESO. Narabaherekeje nitwaje abashoferi bane n´abasirikari bane ba escorte. Ku kibuga cy´indege twahasanze iyo ndege hagati mu kibuga itazimije za moteurs, ikikijwe   n´abasoda   b´ababiligi   hirya   no  hino   bayirinze.  LT  COL   BERENA yansezeyeho ambwira ko i JEEP ye nyigumana singire undi muntu nyiha, naho za pick up 3 avuga ko yumva zaba zikoreshwa nk´izindi modoka mu kigo. Buriye ya C-130, na ba babiligi umwe umwe barurira, indege yongeza umuriro cyane ihita ihaguruka ku kibuga itabanje kwirukanka kuri iyo piste. Njye ngaruka muri ESO n´iyo convoi y´amamodoka ane ya MINUAR na jeep Mercedes nari nagiyemo. Kuva ubwo natangiye kugenda muri iyo JEEP NISSAN 4×4 yera iriho inyandiko «UN» ku nzugi no hejuru, niyo najyanye i MATA ndayigumana kugeza tariki ya 17 GICURASI 94. Naho ya Jeep mercedès ikoreshwa na Slt GAKWERERE (Bureau S3) na Adjudant KANYESHYAMBA (Bureau S2).

Kuri iyi tariki ya 20 Mata nibwo kuri Perefegitura hatangiye R-R y´ubuyobozi, ihererekanabubasha hagati ya Perefe ucyuye igihe HABYARIMANA JB na Perefe mushya NSABIMANA SYLVANI.

Kuri iyi tariki nibwo Major HABYARABATUMA n´i Compagnie y´abagendarmes bahagurutse berekeza i KIGALI. Ikigo cya TUMBA gisigaranwa na Major Gd RUSIGARIYE n´abagendarmes bake.

Rosalie Gicanda

Rosalie Gicanda

Ku mugoroba wo kuri uyu munsi nibwo hatangiwe guhwihwiswa ko hari abasirikari n´abasivile binjiye mu rugo rw´umukecuru ROZALIYA GICANDA ngo bakahafata ibikoresho bya gisirikari n´umugabo witwa PARIS DAMASCENE wavugwaga ko yagendaga cyane ku MULINDI mu nkotanyi. Kubera za éléments za ESO zakoraga hanze zakoraga no mu ijoro, inkuru ntiyabashije kumenyekana neza. Mu gitondo cyo  kuri  21   MATA,   SLT   Pierre   BIZIMANA   na   AC   NTAMUHANGA bakoreraga mumujyi, bahakanaga ko ibyo batabizi ko hashobora kuba ari abaturutse muri Groupe scolaire bagiye kwa GICANDA. Icyo gihe LT COL MUVUNYI avuga ko agiye gutangiza iperereza ryimbitse, abo bifata akabashyikiriza parquet ya BUTARE. Njye icyo gitondo cyo kuya 21 n´abasirikari 9 nagiye i MATA ku GIKONGORO gukora «reconnaissance» y´uburyo tuzahakirira abarikiri bagera ku 1200. Twaraye i MATA dukomeza ako kazi kuri 22, dutaha ku mugoroba.

Tugeze mu kigo twasanze inkuru yamenyekanye ko section ya SLT PIERRE BIZIMANA yahurujwe n´abaturanyi ba ROZALIYA GICANDA bakinjira iwe bakahasaka bakahabona ibikoresho bya gisirikari bagahita batwara PARIS DAMASCENE na GICANDA n´abandi bari bahari, bakabajyana ahagana KADAHOKWA bakabarasira mu gashyamba bakabica. Twasanze LT COL MUVUNYI yahagaritse SLT BIZIMANA kuri ka kazi ko gusubira mu mujyi. Ariko guhana officier ni procédure ifata igihe kuko habamo inyandiko nyinshi hagati y´inzego zigenga uwo officier.

Sibyo gusa. Twasanze na CAPITAINE KABERA SEDECIAS n´abasirikari be b´aba GP bararasanye n´abantu bari bihishe mu bitaro bya université barahazanywe na MSF belge kuhabavurira ariko baza bafite amabunda mu bikapu byabo. Abo baGP bemezaga ko abo bari inkotanyi zakomerekeye mu mirwano ku KIMIHURURA hagati ya batayo ya FPR na batayo GP.

Si ibyo gusa twasanze no muri UNR abanyeshuri batari baragiye mu biruhuko basubiranyemo, batangiye kwicana. Ndetse na Professeur KARENZI PIERRE CLAVER yari yaraye yishwe. Ubwicanyi bwavugwaga hirya no hino mu maquartiers y´umujyi. No muri quartier BUYE mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira 22, hishwe abantu benshi bari bacumbitse kwa Bwana Sous-Préfet NYIRINKWAYA na Bwana MATABARO wari wungirije procureur BUSHISHi, nabo bagwa muri ubwo bwicanyi. Aba bishwe n´igitero cyarimo abambaye igisirikari n´abambaye gisivile batabashije kumenyekana.

No muri Groupe scolaire hahise hatangira isubiranamo. No muri quartiers MATYAZO na NGOMA batangiye gusubiranamo.

Kandi no hanze y´umujyi byari gutyo za SAVE na za GIHINDAMUYAGA. Nk´i SAVE ubwicanyi bwahageze tariki ya 23 Mata, bwibasira aba furere b´abamaristes. Harokoka Frère Provincial NKURUNZIZA PASCAL n´undi umwe b´abatutsi. NKURUNZIZA PASCAL n´uwo wundi birukiye kuza ku kigo cya ESO baje kunshaka kubera NKURUNZIZA yari azi ko mpaba, yambereye Directeur muri HUMANITES SCIENTIFIQUES ku MUSANZE hayoborwaga n´abamaristes. Dukubitanye amaso Umusaza yararize nanjye intimba iranyuzura, ambwira uko batewe n´abo babisha atamenye bakica kakahava. Ati mbabarira umfashe ngere ku KANYARU ndebe ko nakwambuka nkajya mu bigo byacu I BURUNDI. Byahuriranye nuko hari patrouille igemuriye détachement yo ku KANYARU. Mbwira Premier-sergent wari ugiyeyo n´abasirikari be batanu, nti mukore ibishoboka byose mwambutse uyu musaza ku mupaka muveyo yambutse. Baramujyana, bagaruka bavuga ko bamwambukije.

Mbese habaye serwakira iteye ubwoba kuva kuri ayo matariki kugeza mu mpera za MATA.

Imiryango yari icumbikiye abatutsi yagize ibihe bibi, kuko insoresore n´uruvange rw´abasoda bava hirya no hino ntibatinyaga no gushaka gutera no mungo zacu. Barabigerageje iwanjye bashaka kujya kwicirayo Gerant wa BK MUKIMBIRI JEAN n´umugore we ANTOINETTE n´abana babo 2 ndetse na mukuru we RUDASINGWA LONGIN wari wahungiye iwanjye. Yewe barabigerageje no kwa COL GATSINZI ahari harahungiye imiryango myinshi yaturutse i KIBUNGO na KIGALI. Bagerageje no gutera Musenyeri GAHAMANYI. Aho hose bagashaka kurasana na garde bahasanze bagatinya.

Kuya 23 MATA nabonanye na Dr RONY ZACHARIAH antekerereza ukuntu mu gitondo cya tariki ya 22 yagiye kureba sous-préfet NYIRINKWAYA yagera imbere y´iwe akahasanga imirambo myinshi ariko akahavana umugore n´umwana batari bahwereye akabajyana kubavurira ku bitaro. Arambwira ati nta mutekano na muke uri ku bitaro kubera aba GP bahivuriza ntawundi muntu bahashaka. Ati kandi sinamenya kuvangura abarwayi. Nti ndabaza LT COL MUVUNYI arebe icyakorwa. Iryo joro barara bishe abakozi ba MSF babiri. Bukeye duhuye nsanga yazinze ibye byose n´abakozi be bose mu mamodoka biyemeje kujya i BURUNDI. Ambwira ko atabasha gukomeza gukorera ahantu atabona umutekano. Bansezeraho baragenda. Uwo munsi nanjye nari ngiye i MATA na NSHILI na MUNINI kubonana n´abategetsi baho ngo mbamenyeshe ko tugiye kuzana abantu benshi i MATA kandi  ko  tuzajya  dukenera  inkunga  yabo.  Twaragiye  twirirwayo  ariko    turara dutashye kuri uwo mugoroba. Iyo nzira twanyuraga ho ubwicanyi bwari bwararangiye mu matariki ya 12 mata 94 kubera abatarishwe bari barahungiye kure berekeza i Burundi.

Hagati aho mu makomini ya BUTARE na GIKONGORO ba Burugumesitiri barimo bajonjora abasore bazinjizwa mu gisoda ndetse n´abandi bazajya kwiga ibya Défense civile kuko nayo yari yatanzweho amabwiriza na Ministeri y´ingabo.

Imvururu zagendaga zifata umurego mu mujyi wose n´inkengero zawo cyane cyane aho havumburiwe ibyobo birebire hirya no hino byaje kumenyekana ko byacukuwe na Entrepreneur NSONERA wajyaga guhisha itaka (déblais) mu ishyamba rya Kaminuza  (Arboretum).  Ibi  bigahurirana  n´amagambo  abatutsi  bavugaga    ngo «mudutanzeho amasegonda make» cg ngo «abahutu mugira IMANA ntimujya inama».

Ku itariki ya 25 Mata, mu kigo cya ESO natangiye kwakira abarikiri bazanwa na ba burugumesitiri. Ku itariki ya 26 Mata najyanye contingent ya mbere y´abarikiri i MATA. Nagabanyije kabiri abacadres nahawe njyana bamwe abandi basigara bakomeza kwakira abo barikiri no kubazana progressivement i MATA. Mu kigo nasizemo SLT GATSINZI Modeste wari unyungirije ari na we S3 wa CI MATA. Na we yazanye contingent ya nyuma tariki ya 30 Mata 94. Yasanze ndimo kwakira contingent y´abarikiri b´abarundi bari baturutse mu Mutara, baje mu ma BUS 8 ya ONATRACOM. Bari bayobowe n´aba officiers batanu b´abarundi. Nabo bakomereje imyitozo aho hamwe n´abacu. […]

SOMA INKURU YOSE:
ubuhamya-bwa-capitaine-nizeyimana-ildephonse-1

Rwanda : Prezida Kagame agiye gushora urubyiruko rwo muri kaminuza mu ntambara ze z’urudaca!

photo igihe.com

photo igihe.com

Ni kuri uyu wa 11 nzeri 2016 mu nyubako shya ya Kigali Convention Centre ahari hateraniye abanyeshuri ibihumbi bibiri Magana atanu bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za Kaminuza, mu gusoza Itorero ryiswe INTAGAMBURUZWA aho Prezida Kagame yasabye urwo rubyiruko ubufasha bwo kuzarwanirira igihugu mu gihe bibaye ngombwa.

Yakomeje arwumvisha ko kurwana urugamba ntawe bikwiye gutera impungenge. Ati mukunze kumva abantu bashobora kuba baduhigira mu gushaka gutobanga ibyo twiyubakiye! Nk’iyi nyubako ukumva ko baza bakayishyira hasi! Ati igisubizo cyanjye ni ’’oya, nakwica  mbere yuko ubigeraho’’!

Prezida Kagame yakomeje anenga avuga ko hari abirirwa bitaranga hose bamutuka ko bavuga ubusa! Ati bajya aho bakipfusha ubusa bigira icyo bashaka cyose bagenda babeshya,ati ibyo narabibemereye kuko babifitiye uburenganzira,nahisemo kubihorera ati aliko hari umurongo ntarengwa mu gihe utarawugeraho ntumenya icyagukubise, ati rwose munyumve neza niko bimeze!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Prezida Kagame mu bwishongozi bwe,  tuzi ko ahora akinira abanyarwanda ku mubyimba, ntatinya guhora yirarira kuba afite imbaraga zigitangaza  yirengagije ko Bucyanayandi! Ni muli urwo rwego amaze kwishyiriraho umurongo ntarengwa (ligne de la mort) nk’umwe col. Kaddafi yari yarikatiye ntawe utazi icyo byamuviriyemo!

Prezida Kagame yakomoje no ku binyamakuru, amateleviziyo byo hanze avuga ko bishaka kwegera imipaka y’igihugu cye ngo ari nako bitukana! Ati hari abavuga ngo ‘bazotumesa’ arijye baba bavuga! Bagatuka Kagame  Prezida w’u Rwanda! Ati ndagira ngo mbabwire ko nta gitutsi kibi na kimwe kijya kimbabaza, ati aliko ushatse kunkulikirana iwanjye, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari! Akomeza avuga ko abo bose bashobora kuba babizi ko badashobora gupfa kurenga wa murongo ’’NTARENGWA’’.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, mu gusesengura iyi ngengabitekerezo y’uyu muyobozi Pahulo Kagame imbere y’urubyiruko ari narwo  dutezeho ahazaza heza h’igihugu cyacu; ntitwatinya kuvuga ko bene izi mvugo arizo zagiye ziroha igihugu cyacu mu icuraburindi na nubu tuzasohokamo bitugoye. Bikaba bitangaje muli iki gihe tugezemo  duhereye no kubyadushyikiye kubona umukuru w’igihugu cyacu ibyo yita impanuro bigaragara  nk’amagambo  y’amangambure  yuzuye ubwicanyi gusa. Nkaba nsanga ari uburyo bwo kwongera kuroha abana b’u Rwanda mu ntambara zidashira!

Rubyiruko rero, ‘agapfa kaburiwe ni impongo’ muramenye mutaziringira ijosi rikababyalira umwingo.

Murakoze.

Byanditswe kuwa 12/09/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda : Abanyarwanda barambiwe gutegereza iherezo ry’ingoma mpotozi ya FPR

Bernard Makuza, prezida wa Sena/Rwanda

Bernard Makuza, prezida wa Sena/Rwanda

Nibyo koko rero aho igihugu cyacu kimaze gusagukwa n’ibibazo by’uruhulirane mu rwego rwa politiki,ubukungu n’ibindi…..benshi mu bayobozi bakuru bahisemo kuruca bararumira ku buryo utamenya ko bari mu gihugu kandi aribo rubanda rutezeho amaso  mu kujya kubacira inshuro mu bihugu by’inshuti ngo babone ikibaramira.

Iyo politiki rero yo kwihagararaho cyangwa kutagira icyo utangaza ngo utavaho wishyira ku karubanda k’ibinyamakuru akaba ariyo igiye gutuma Leta ya FPR imalira ku icumu abanyarwanda!yewe nugerageje kugira icyo asohora avuga amangambure aterekeranye n’ibisubizo by’ibibazo igihugu kirimo ahubwo ari nko gukeza shebuja Kagame yirengagije ibibazo yakagombye gukemulira abanyarwanda (nka Ministri Fazil Mussa uvuga ko Kagame yakwitwa ‘Baba wa Taifa’ nkaho aricyo kibazo k’ibanze igihugu gifite!).

Banyarwanda, Banyarwandakazi mu bushorishori bw’igihugu harimo abayobozi basa nk’indorerezi kandi babona aho ibibazo bigeze igihugu cyacu ku buryo usanga ntacyo bangiza cyangwa ngo bakemure ku mugaragaro bakaba barangwa no guhondoberera mu ntebe bashyizweho na Leta y’agatsiko gusa. Ni muli urwo rwego natekereje ku mugabo Hon. Makuza Bernard Prezida wa Sénat y’u Rwanda,uyu akaba yaravutse kuwa 30 Nzeri 1961 mucyahoze ari prefegitura ya Butare.

Uyu munyapolitiki akaba n’umudiplomate ni mwene Makuza Anastase umwe mu mpirimbanyi z’abaparmehutu b’Imena baharaniye ukwishyira ukizana kwa rubanda mu myaka ya za 1960 aliko umuntu akaba yakwibaza aho uyu muhungu we Bernard akomora umurage akurikiza? Aho yiyemeje kwiyumanganya amira bunguri intonorano zivuye mu biganza by’inkoramaraso za FPR?

Banyarwanda, Banyarwandakazi aho gutekereza kuli za mécanismes zishobora gutuma igihugu kigarura ubuyanja,abasenateri biyambura amakoti bakayambika intebe bicaraho ahasigaye  bakisinzirira ngo sakindi izaba ibyara ikindi!bityo tukaba dusanga ko iriya nteko ya Sénat (yagombye kuba nk’icyo bitaga ‘pensoir’ mu gihe cya Socrate) iyobowe na Bernard Makuza ntacyo itumariye kandi ibona igihugu kigeze ku muteremuko kubera ibiza simusiga birimo cyane cyane inzara yiswe Nzaramba,ruswa,ubusahuzi,ubugizi bwa nabi bw’ubwoko bwose n’ibindi…..biteye agahinda ku gihugu kimaze imyaka 54 kigenze! Aliko se ubu tuzateza ubwega kugeza ryari? Tuzategereza mpaka iherezo rya Kagame? Ryari se? Aliko amaherezo y’inzira ni munzu!

Uyu mugabo Hon.Bernard Makuza, Prezida wa Sénat y’u Rwanda nawe niko yamye ateye kuri iyi ngoma ya mubyara we Prezida Paul Kagame  akaba ariyo mpamvu adashobora kumuzibukira haba mu mafuti, ibyago cyangwa gutakaza igihugu, bityo tukaba dusanga kimwe n’urwego rwa Sénat ahagaraliye ntacyo bamalira abanyarwanda uretse kubanyunyuza badacira kandi bucece!aliko ntagahora gahanze ! Imana yonyine!

Murakoze.
Byanditswe ku wa 08/09/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.

Rwanda : aho bamwe mu bayobozi ba Leta ya FPR ntibarangwa n’ingengabitekerezo y’ubwicanyi ?

Brig Gen Eric Murokore aganira na Maj Gen Mubaraka Muganga/umuseke.rw

Brig Gen Eric Murokore aganira na Maj Gen Mubaraka Muganga/umuseke.rw

Nibyo koko rero iyo usesenguye imvugo z’abayobozi b’igihugu cyacu muli iki gihe aho kuvuga amahoro bashakira abanyarwanda ahubwo usanga imvugo zabo haba mu madiscours cyangwa mbwirwaruhame ziganisha ku gutanga gasopo bijyanye n’amagambo y’ubwicanyi gusa,bakangisha kurasa ku manywa y’ihangu nta na za investigations zabaye ngo babanze bamenye neza Gitera mbere yo kumusukaho amasasu  n’ibindi…

Ni muli urwo rwego mu mugi wa Kigali hamaze iminsi habera amanama y’abaturage yerekeye umutekano basabwa kuwicungira,buri wese agombe amenye umuturanyi we neza cyane cyane abadafite icyo bakora kizwi,abirirwa murugo bose batagira akazi yewe ngo barebe cyane ibipangu byirirwa bifunze kuko ngo haba hakorerwamo ubugambanyi butazwi.Aliko igitangaje  ni zimwe mumvugo z’abayobozi baremesha ayo manama zitarangwamo ikinyabupfura na busa nkaho abo babwira atari ibiremwamuntu babagaragariza ko babafiteho ububasha bwose bwo kuba babarimbura igihe icyo aricyo cyose batahuweho kutavugarumwe na Leta cyangwa kuyigambanira.

Bamwe muli abo bayobozi ni aho kuwa 29/08/2016 Ministri Kaboneka Francis yabwiye abari bateraniye mu nama y’inteko y’umujyi wa Kigali n’ubuyobozi kuva ku mudugudu ngo ‘’uwumva ashaka kujya mu ijuru namubwira iki,niyirukanke ariko aduhe amahoro’’ ati u Rwanda ntiruzigera rwihanganira uwo ariwe wese  uzashaka guhungabanya umutekano warwo,ati nimugende murebe ibipangu bidafungurwa byirirwa bifunze mumenye ibikorerwamo mugaruke muturye akara!

Bukeye mu nama yo kuwa 30/08/2016 nabwo, Bwana ACP Rangira Bosco ukuriye ishami rya police mu mugi wa Kigali nawe ati :’’ ubu koko murashaka ko dukoresha inyundo ku rushishi?ati hari inzira nyishi dushoboramo kwicisha inyundo tudatakaje amasasu  haba gusyonyora gahoro gahoro n’ubundi buryo bwinshi kuko tutarageza  aho dutangira gukoresha amasasu byongeye aranahenda, gusa azajya akoreshwa aho biri ngombwa atari ugupfa kuyatumura ku nshishi.Aliko uyu mupolisi yirengagije amasasu  aherutse gukoreshwa mu iraswa ry’abantu batatu I Rusizi nundi umwe ku Kimironko I Kigali bazira ko bari mu mutwe w’iterabwoba!

Undi muyobozi w’icyumweru akaba we yari umujenerali,bwana Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu mugi wa Kigali werura kumugaragaro rwose ko afitiye impamba ikomeye uwariwese ushaka gusenya amajyambere ati hari n’ababa bashaka kurwanya cyangwa gutoroka inzego z’umutekano ati impamba yabo barayimenyereye!nta kindi yavugaga uretse kuraswa izuba riva!

Banyarwanda banyarwandakazi muriyumvira ko izi ngenga bitekerezo z’aba bayobozi maze kuvugaho ntaho zitaniye  kuko zose zihuriza mu guhonyora uburenganzira bwa muntu! gusa ni akumiro pe!umwe ati  ntiturageza igihe cyo gukoresha amasasu kuko dufite uburyo bwinshi bwo kwica! undi ati jye narangije kubategulira impamba ikomeye! Ministri Kaboneka we araburira abanyarwanda agira ati uwumva ashaka kujya mu ijuru bwangu niyirukanke hakiri kare, aduhe amahoro!banyarwanda banyarwandakazi ngirango uwumva niyumve cyangwa niba atirukanse bwangu wa mugani wa Kaboneka ahagarare apfe kigabo.Murakoze.

Byanditswe kuwa 03/08/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.