Archives mensuelles : août 2016

Rwanda : Prezida Kagame ntwakwiye izina rya ‘‘Baba wa Taifa’’ nkuko ministri Fazil Harelimana abivuga

Musa Fazil harelimana/igihe.tv

Musa Fazil harelimana/igihe.tv

Ni muli iki cyumweru gishize, mu maganbo aherutse gutangazwa na Ministri w’umutekano Sheikh Mussa Fazili avuga ko Prezida Kagame agomba gufatwa nka ‘‘BABA WA TAIFA’’. Uyu mu ministri akaba yaraherutse kwamburwa zimwe muli départements nka CID (criminal investment department) zakoreraga muli ministeri ayobora.

Tubibutse ko uyu Ministre Mussa Fazili mu izina ry’ishyaka PDI ayobora aribo bafashe iya mbere kuva 2010 bemeza ko mu matora ya Prezida wa republika nta wundi mukandida ukwiriye kuzabaho uretse  Prezida Kagame wenyine kubera ibikorwa kuba yarabohoje abanyarwanda akavanaho ivangura ry’amoko n’amadini! ibi byose

Fazili abivuga yirengagije

a)- ubugizi bwa nabi bwaranze iyi ngoma aho ibihumbi amagana by’abahutu byishwe na APR/FPR bishyinguye mu nzibutso zo mu Rwanda byitirirwa Jenoside yakorewe abatutsi!

b)- inzirakarengane z’impunzi z’abana b’abanyarwanda zarashwe ku mugaragaro mu nkambi ya Kibeho!

c)- abihayimana,abasenyeri ba kiliziya gatolika barasiwe urufaya i Gakurazo ku itegeko rya Prezida Paul Kagame!

d)- impunzi z’abanyarwanda muli RDC  nanubu abana bazikomokaho bakaba bagihigwa bukware ngo bagombe bishyure ibyo ba Se basize bakoze bababeshyera!

e)- imirambo y’abanyarwanda b’inzirakarengane zirenga 40 bishwe babohewe amaboko inyuma n’amabuye ku migongo bakarohwa mu kiyaga cya Rweru!

f)- abayisilamu bafatanyije ukwemera n’uyu Sheikh Mussa Fazili basigaye barasirwa ku karubanda, ngabo mu magereza abandi nanubu baburiwe irengero!

g)- ngabo abapfakazi n’imfubyi za Jenoside kugeza nanubu batarabona aho bikinga! h)- ngiyo ruswa n’ubusahuzi byazonze inzego nkuru n’intoya bya Leta!

i)- ngubwo ubugizi bwa nabi n’umwiryane mu miryango hirya no hino mu gihugu!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ntawarondora ngo abimareyo! ngibyo bimwe mubyo Ministri w’umutekano Sheikh Mussa FAZILI Harelimana aheraho avuga ko Prezida Kagame ari ‘’BABA WA TAIFA’’, FATHER OF THE NATION’ nka MANDELA kuko ngo yashyizeho umurongo uhamye n’abandi bazayobora u Rwanda bazagenderaho. Ati mu baprezida bayoboye u Rwanda niwe mubyeyi utazasimburwa uko ibihe bizasimburana! Akomeza avuga ko hazaboneka undi uzicara mu ntebe yo mu Rugwiro abe ari umuyobozi ariko agendera ku murongo washyizweho na Kagame,ati kwicara ku ntebe yo mu Rugwiro hari ukundi bizaba byitwa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi ni akumiro rwose! Ndasanga uyu mu ministri kuva bamwambura zimwe muli departments nka CID (criminal investigation department) zakoreraga muli ministeri ayobora yaba afite impungenge n’ubwoba yuko aramutse adacinye inkoro yakwicazwa ku gatebe burundu agahinduka imbwebwe nk’izindi zose, akaba ari imwe mu mpamvu avugishwa ariya magambo ngo atavaho agwa mu ruzi arureba, byongeye aya magambo ye asa nurota inzozi ku manywa, ntaramenya ko iyo umutwe urwaye umubiri wose uba urwaye! Kandi ko wicara ku ntebe undi ayibaza!

Birabe ibyuya rero ntibibe amaraso! Tubiteze amaso! Murakoze.

 

Byanditswe ku wa 24/08/2016, na:

A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.

 

Rwanda : uwahoze yita RPF-Inkotanyi agatsiko k’amabandi,  ubu niwe ushinzwe kuvugurura amategeko ahana  muri ministeri y’ubucamanza

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Eugène Seminega, Evode Uwizeyimana, Faustin Twagiramungu, Ismaïl Mbonigaba, Alain-Patrick Ndengera et Venuste Mupenzi, igihe bizihizaga ishyirwahi ry'ishyaka RDI-Rwanda nziza. O tempora, o mores!

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Eugène Seminega, Evode Uwizeyimana, Faustin Twagiramungu, Ismaïl Mbonigaba, Alain-Patrick Ndengera et Venuste Mupenzi, igihe bizihizaga ishyirwaho ry’ishyaka RDI-Rwanda nziza rya Faustin Twagiramungu.
O tempora, o mores!

Uwo ntawundi ni igisahiranda Me UWIZEYIMANA Evode benshi bajyaga  bumva kenshi ku bitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC cyangwa VOA nk’umuntu ugerageza ubumwuga mu byamategeko mpuzamahanga aliko yageze aho inda nini iramunanira ahitamo guca iy’ubusamo nk’uwiyahura akulikira ikinyoma cya Leta  y’agatsiko ka FPR-KAGAME yitaga agatsiko  k’amabandi kafashe igihugu.

Uyu mugabo Me Evode Uwizeyimana yari amenyerewe kuli Radio BBC-Gahuzamiryango aho kenshi yitabazwaga mu by’amategeko mpuzamahanga ahanganye na bamwe mu banyapolitiki b’agatsiko ka FPR aliko kubera umururumba yahisemo kwemera kurya ku ntonorano z’agatsiko agambanira bagenzi be bari bafatanyije mu kwamagana ikinyoma n’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ku burambagize bwa FPR, uyu mugabo Evode akigera mu Rwanda yabanje guhabwa inshingano z’igerageza  mu kujya avuguruza ibyegeranyo byose mpuzamahanga bishinja cyangwa bivuga nabi Leta y’agatsiko. Bidateye kabili bamaze kubona ko asa n’ubarusha ubugegera byihuse bahita bamwohereza gufasha Ministri Busingye w’ubutabera aho ashinzwe ubwungirizi muli commission ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda bityo akazajya akora uko ashoboye akagoreka amategeko ayahindura cyane cyane ku nyungu z’agatsiko ka FPR-KAGAME.

Evode Uwizeyimana

Evode Uwizeyimana

Ni muli urwo rwego muli iyi minsi, mu izina rya commission ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda, uyu Me Evode Uwizeyimana aherutse gutangaza ko abacamanza bose bashakiraga ruswa mu cyuho cyari mu mategeko ahana bubikiwe imbehe kubera amakosa yakorwaga mu gutanga ibihano aho rimwe na rimwe abacamanza bitwikiraga uko amategeko ateye bakaka ruswa, ati hari n’ibihano byatangwaga ku buryo butajyanye n’icyaha cyakozwe, ibyo byose bigatuma abacamanza bavoma ububasha bwatumaga bakora icyitwa ‘’ABUS’’(gukoresha nabi ububasha bahabwa n’itegeko) bityo umucamanza akaba yahanisha umuntu imyaka ibili undi icumi kandi ibyaha bakoze ari bimwe.

Hakulikijwe ivugurura, Me Evode yakomeje avuga ko icyo cyuho cyari kiri mu gihano cyagabanijwe ku buryo amategeko ahana atazongera guha icyuho abacamanza, bityo igihano gito n’ikinini bikaba byaregeranijwe.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubu bibaye inshuro ya kabili igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda avugururwa kikava ku ngingo 766 zikamanuka zigasigara ari 492 gusa.

Banyarwanda, Banyarwandakazi nguwo umunyamategeko à la FPR-KAGAME wizewe mukuzavugurura amategeko bigatuma ruswa n’akarengane bicika burundu mu bucamanza bw’u Rwanda. Tubiteze amaso!

Murakoze.

Byanditswe ku wa  22/08/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.         

 

Rwanda/ubutabera:Leta igihe kwishuza abayiberemo umwenda ibakoresha imirimo nsimburabwishyu. Aho ntizahimbira kuri bene ngofero kuko bizwi ko abakomeye ari indakoreka?

J. Busingye, ministri w'ubucamanza

J. Busingye, ministri w’ubucamanza

Ni muli iyi minsi commission ishinzwe kuvugurura amategeko muli Ministère y’ubutabera imaze gukora umushinga w’itegeko rigena imirimo nsimburabwishyu ryerekeye abantu bose babereyemo imyenda Leta  y’agatsiko ka FPR ko bagomba kuzajya bakora imirimo nsimburabwishyu mu gihe banangiye gutanga cyangwa babuze ubwishyu ku mutungo wa Leta runaka hakurikijwe amasezerano baba baragiranye nayo cyangwa ubundi bujura ubwo aribwo bwose.

Nkuko bishimangirwa rero na Ministri w’ubutabera Bwana Busingye Jonhson, mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru yasobanuye ko abantu bose babereyemo umwenda Leta ariko nta bwishyu bafite bagiye kujya bahabwa akazi  bakora imirimo ‘’Nsimburabwishyu’’, umushahara wabo ufatirwe na Leta  nk’inyishyu. Akomeza avuga ko hari abantu benshi bahamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta kandi bibitseho ibya mirenge,hari nabo usanga bishyuzwa izahabu nka kimwe mu bihano ku byaha runaka aliko ntacyo batunze cyangwa batabona ubwishyu bwose;abo bose bazajya bakulikiranwa hakulikijwe iryo tegeko mu gihe rizaba rimaze gutorwa rikemezwa.

Ministri Busingye akomeza avuga ko iryo tegeko rizaba ariryo gukingira Leta mu kutongera kuharenganira ngo habuze ubwishyu ku muntu uwariwe wese uyibereyemo umwenda kuko riteganya ko uzaba ayibereyemo umwenda adashoboye kwishyura cyangwa yirengagije nkana azajya ahabwa imirimo ya Leta agomba gukora haba muli ministère cyangwa ahakorwa imihanda akinjizwa mu bakozi nk’abandi hakabarurwa nyuma y’imyaka runaka icumi cyangwa cumi n’itanu arangije ubwishyu buhwanye n’umwenda yari ayibereyemo akabona gutaha.

Muli icyo kiganiro n’abanyamakuru, Ministri Busingye yakomeje atangariza abanyamakuru ko kugeza ubu Leta irimo yishyuza amafranga arenga Miliyari y’amanyarwanda, hakaba hari abantu 174 yatsinze mu manza, 372 bishyuzwa amafranga y’ihazabu n’amagarama baciwe mu manza Leta itahagarariwemo, hakaba na 81 bishyuzwa n’ibigo bya Leta.

Ministri Busingye agashimangira ko ntakabuza abo bose bagomba kuba bishyuye umwenda babereyemo Leta cyangwa bagaragaje ubushake bwo kwishyura bitarenze  taliki ya 01 Nzeri 2016.

Banyarwanda,  banyarwandakazi, dukulikije uwo mushinga w’itegeko wa Ministère y’ubutabera mu gihugu cyacu dusanga urimo warateguranywe ubushishozi bukeya ku buryo ingaruka zishobora kuzakoraho benengofero gusa banyiri ukurigisa akayabo bigaramiye!

Ministri Busingye ntazi yuko hari igihe ibyago byibasira umugabo bitamuturutseho? Gufatira umwenegihugu ibyemezo bikarishye nka biriya akaba yafatwa nk’igikoko bikaba bihamanye kuko ‘’bucya bwitwa ejo’’, uyu munsi nijye ejo nawe bikakubaho.

Nkaba nagira inama Ministri Busingye ko natangira ishyirwa mu bikorwa rya riliya tegeko ubwo rizaba rimaze kwemezwa n’inteko ishinga amategeko nkuko avuga ko ayifitiye ikizere ku bisobanuro azayiha, azahere hejuru kuko nibo babereyemo Leta menshi akaba ari nabo bamaze kunyereza menshi bityo bikazaba bibereye urugero rwiza benengofero batakigira ijambo mu rwababyaye maze nabo bakaboneraho gukurikiza iryo tegeko.

Murakoze.

Byanditswe ku wa 19/08/2016 na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

Nyagatare/Rwanda:ibitaro bya nyagatare byashyizeho icyumba gifungirwamo abamaze kuhavurirwa bakabura ubwishyu

Nyagatare Hospital/photo igihe.com

Nyagatare Hospital/photo igihe.com

Ni mu bitaro bya Nyagatare, akarere ka Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba aho abarwayi 74 bahavuriwe bangiwe gutaha kubera kubura ubwishyu bakaba barashyiriweho icyumba bategetswe n’ubuyobozi bw’ibitaro kubamo kugeza bishyuye ubufasha bwose bahawe n’ibitaro, bamwe muli bo bakaba bamaze amezi arenga abili muli icyo gifungo. Abo bantu uko ari 74 n’abandi bashobora kwiyongeraho baratakambira inzego zibishinzwe basaba ubufasha kuko nubwo bavuga ko borohewe indwara bari barwaye aliko igifungo kibamereye nabi kubera ko hari n’ababura ababagemulira abandi bagatungwa no gusabiriza byongeye kandi bakaba bafite impungenge ko bashobora kwongera kuhafatirwa n’izindi ndwara kubera kubura ifunguro ribondora n’ibindi umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare Dr. NKUNDA Philippe Ingabire yadutangarije ko bafashe icyo cyemezo mu rwego rwo kwirinda ibibazo byinshi birimo abadafite ubwishyu bwa za mutuelle de santé  kandi ko batakwishingira igihombo giterwa n’abarwayi, akomeza agira ati ibitaro nyobora bifitiwe ideni arenga miliyoni umunani zose  z’amafranga y’u Rwanda  z’abacitse  ibitaro batishyuye kuva mu myaka itatu ishize!

Banyarwanda banyarwandakazi ikirere gikomeje guhindura isura muli Ministère y’ubuzima aho abarwayi nabo bagomba gushyirwaho uburinzi ngo badatoroka ibitaro batishyuye! umuturage  umwe uturiye ibyo bitaro bya Nyagatare  utarashatse  ko amazina ye agaragazwa  yagize ati ntawashidikanya avuga ko aho kunoza umwuga wabo,abaganga bibi bitaro basa n’abakora akazi  k’ubusurveillant ubusanzwe gakorerwa ku magereza,  ati rero  aho gukomeza kwitwa abaganga bagombye kwamburwa imyenda y’abaganga bakambikwa iya ba surveillants nkuko bigenda ku yandi mabohero! nimwiyumvire namwe!ni akumiro pe!

Banyarwanda banyarwandakazi,tubibutse ko iyi mikorere mibi y’abayobozi b’amavuliro mu Rwanda atari  iyanone, ni ikibazo kimaze igihe kirekire gusa akarusho muli iki gihe ujya kumva ukumva umuyobozi uyu nuyu w’ibitaro runaka afashe ibyemezo bitari ibya kimuntu nko kubuza abarwayi borohewe gutaha yewe nta n’ubundi buryo bwo kuborohereza ubwishyu abakoreye kandi bishoboka ahubwo agahitamo kubafungirana muli bimwe mu byumba by’ibitaro ngo batamucika nkaho ibitaro byahindutse za Gereza!ibyo bibazo bikaba birimo kwiyongera muli iki gihe twakwita ko Ministère y’ubuzima mu nshingano zayo  itarabona undi muyobozi nyuma yiyirukanwa rya Ministre Dr. Agnès  Binagwaho, dore ko na Nyakubahwa Prezida wa republika  Giti mu jisho Paul Kagame wibereye mu bibazo by’uruhuri asa nutibuka ko hari ministère idafite umuyobozi, tubiteze amaso!

Byanditswe kuwa 19/08/2016 na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda : abaturage ba Nyaruguru nabo bugarijwe ku buryo bukomeye na ya nzara yiswe « Nzaramba »

photo wikipedia

photo wikipedia

Ni mu Karere ka Nyaruguru ho mu burengerazuba bw’u Rwanda aho abayobozi bahagurukiye gukwirakwiza ikinyoma mu baturage babategeka kudahingutsa ijambo « Inzara » mu Karere bayobora kandi « Nzaramba » ibamereye nabi. Ni muli urwo rwego bamwe mu baturage batuye Umurenge wa Kibeho badutangarije ko bamaze kumenyera kubwirirwa bakanaburara bitewe n’inzara yateye muli ako Karere ku buryo n’imyaka bahinze yumiye mu mirima.

Uwitwa Gervais NTAHOMBITSE utuye mu Murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru yatubwiye ko afata ifunguro rimwe ku manywa nimugoroba akifunga kubera abana! ati twibaza uko tuzabigenza mu gihe izuba rikomeje gucana! Aliko Maire wa District ya Nyaruguru Bwana HABITEGEKO François we abibona ukundi mu bisubizo bye yadutangarije ko ibyo ari inkabyankuru n’ibihuha bya  bamwe mu baturage batitabiriye igihembwe cy’ubuhinziA (SEASONA) agahakana yivuye inyuma ko mu Karere ka Nyaruguru ayoboye nta Nzaramba iharangwa kuko ibyo kurya bihagije bihari byongeye kandi n’umusaruro w’igihembwe cy’ubuhinzi seasonA kikaba cyaragenze neza, akomeza ashimangira ko nta gikuba cyacitse aliko yongeraho ko hari impungenge z’uko abaturage be bazabaho mu minsi iri imbere! mwiyumvire namwe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi rero ibyo binyoma by’abayobozi bo mu rwa Gasabo, si rimwe si kabili byumvikanye ahubwo biramenyerewe bivuze ko ahariho hose abaturage bataka inzara abayobozi bitanguranwa mu gusobanura ko atari inzara ahubwo ari amapfa!ukaba wakwibaza icyo bapfa no kutavugisha ukuri! kuvuga ko umuntu yaburaye byishe nde? ubu hano iwacu nta munyarwanda ushobora guhingutsa ku mugaragaro ko ashonje ahubwo avuga « amapfa aranyishe »! ku buryo mbona aba bayobozi bavuniye ibiti mu matwi baramutse badafashe ingamba zihutirwa icyo bita amapfa cyazahinduka Ruzagayura mu minsi iri mbere!aliko kubera umwijuto wabo mbona no gutabariza abo bashinzwe kuyobora byarabihishe!aho bihitiyemo kuyoboka ingeso y’ikinyoma no guhishahisha ukuri kandi atari cyo gisubizo!biteye agahinda pe!

Banyarwanda, Banyarwandakazi, abaturage bazahora bavuza induru kugeza ryari koko? mu gihe abayobozi bakabaye babavugira mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe bakomeje kubajijisha bababeshya ko Leta yabo ya FPR ishoboye byose? ndasanga abayobozi bakuru b’igihugu uhereye kuli Prezida Paul Kagame bari bakwiriye kureka gukomeza gukina ku mubyimba abanyarwanda bababeshya imiyoborere myiza n’iterambere kandi ari baringa!

Murakoze.
 
Byanditswe kuwa 04/08/2016 na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.