
Rwanda/Nyagatare : uretse inzara yabamaze banavoma amazi y’ibirohwa arimo amase y’inka n’indi myanda
Aho ntahandi ni mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Nyagatare aho kuva igihe kirekire abaturage bamenyereye gusangira amazi y’ibirohwa n’amatungo yiganjemo cyane cyane inka. Muli aka karere rero, by’umwihariko mu Murenge rwa Rwimiyaga, abaturage baturiye uwo murenge byababereye ihame ko bagomba gusangira ku mbehe imwe cyangwa kunywera ku nkongoro imwe n’inka. Nkaba mbona […]

Rwanda : amabandi yitwaje imbunda n’intwaro za gakondo arimo kurikoroza mu rwa Gasabo.
Uretse ubusahuzi bumaze kumenyerwa mu butegetsi bwite bwa Leta no mu bigo byabwo,kuri ubu haravugwa amabandi yitwaje imbunda n’intwaro za gakondo ari mu kuyogoza tumwe mu duce dutandukanye tw’igihugu,ayo mabandi akaba agenda yiba abaturage ari nako abavutsa ubuzima. Ni muli urwo rwego mu ijoro ryo kuwa 19/07/2016 amabandi yigabije koperative Umurenge SACCO yo muli secteur […]

Niba ntagikozwe, u Rwanda ntiruzabona aho rutuza abaturage barwo mu gihe kizaza
Mu gihe Leta y’agatsiko ka FPR ifite ibibazo by’uruhuri yananiwe gukemura haba mu rwego rwa politiki ihamye yo kuvana abaturage mu bukene, haba mu biganiro by’abatavugarumwe nayo batuye hirya no hino ku isi tutaretse n’abarimbere mu gihugu bahisemo kwemera akaje bakicecekera; ubu haragaragara ukwiyongera bw’abaturage bukabije umunsi ku wundi nubwo benshi barimo guhitanwa n’inzara irimo […]

Tariki ya mbere Nyakanga, Ubwigenge mu Rwanda
U Rwanda rumaze imyaka mirongo itanu n’ine rwingenga. Nta muntu ugomba kuruvogera yaba ava i mahanga cyangwa se umwenegihugu wakwibeshya ko yakwigarurira byose ngo arutegeke nk’aho rutagira banyirarwo. Ubundi ubwigenge bw’igihugu ni ukwibohora kikava ku ngoyi n’agacinyizo k’umunyamahanga cyangwa agatsiko kaba kagikandamije, maze abenegihugu bakabona bakisanzura iwabo. Ni ukugira ubusugire n’ubwigenge busesuye, maze igihugu kikayoborwa […]