1. RWANDA:GASABO DISTRICT:ABATURAGE BARIGARAGAMBIJE KUBERA UMUROZI BAVUGA KO YABAMAZEHO ABANTU
Ni ku gicamunsi cyo kuwa 10/03/2016 ubwo abaturage bo mu Kagari ka Ruhango Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo bivumbuye bamenagura imodoka yabo biguriye yabafashaga kurinda umutekano.Hamwe n’umujinya mwinshi basobanura ko hari umurozi ugiye kubamaraho abantu kandi Leta irebera! Nibwo bigaragambije imbere yabashinzwe umutekano bashaka kwica uwo murozi bahamya ko ariwe wabarogeye abana babili b’umuturanyi wabo NKUNDINEZA Elias.
BIZIMANA Eugène ukuriye inkeragutabara, umutwe ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kanyinya byabereyemo ashimangira ko intandaro yo kwigaragambya ari urupfu rwabo bana babili bikekwa ko bapfuye barozwe n’uwo bita umurozi,akomeza avuga ko abo bana umukuru w’imyaka 4 n’umutoya w’amezi 9 bapfuye nyuma yo kujyanwa ku bitaro bya Kibagabaga barembye cyane Muganga abakojejemo inshinge biba iby’ubusa bose bibaviramo gushiramo umwuka bidatinze.
Bukeye bwaho hamaze gushyingurwa iyo mirambo, abaturanyi ba Nkundineza elias bageze aho atuye bavuye ku itabaro bahasanga umuturanyi we inzu ku yindi utatabaye yibereye mu rugo bamubajije icyatumye adatabara abasubiza ko ibyo bitamureba ko adashinzwe no kubimenya.Kubera ko bamukekagaho uburozi bakomeje kumukulikirana nibwo abemereye ko ‘’ abo bana yabahaye umuceri utagira imboga’’.Abari bari aho bose bakimenya ko umugore wo muli urwo rugo ariwe wakoze ibara agaburira abo bana bahise baba nkabariye amavubi,batangira guteragura amabuye hejuru y’inzu yari yahungishirijwemo bashaka ko asohoka ngo bamwihanire aliko police n’inkeragutabara zibabera ibamba….ibintu byarakomeye noneho ingabo na police bagerageza guhungisha uyu mugore bamushyira mu modoka ishinzwe umutekano (ariyo yiguriwe na ba baturage) ngo bamucikishe nibwo abaturage bateye amabuye ya modoka bayimenagura ibirahuri.
Nyuma yaho ku wa 12/03/2016, Bwana NIRAGIRE Théophile, umunyamabanga nshingwa-bikorwa w’umurenge wa GISOZI yakoranye inama n’abagize inzego z’umutekano (ingabo na police) hagamijwe gushakisha no guta muri yombi abagize uruhare muli iyo myigaragambyo hakaba hamaze gufatwa batatu, akomeza avuga ko abafashwe bagiye gukorerwaho iperereza n’inzego z’umutekano ku buryo bwimbitse kandi ko utubari twose tutemerewe kugeza saa tatu z’ijoro tugifunguye kugeza ibibazo by’umutekano muke bikemutse.
Banyarwanda banyarwandakazi, hakurikijwe amategeko y’u Rwanda , biragoye kubonera ibihano umurozi kuko akenshi nta bimenyetso bikunze kugaragara muri ubwo bugizi bwa nabi ikindi nuko bariya bana bahise bashyingurwa nta autopsie bakorewe, gusa inzego z’ubucamanza mu kwaha kwa FPR zari zikwiye kubitangaho igisubizo nkuko zisanzwe zivugurura andi mategeko yose bisa no gukora amahano zibireba, ahubwo abaturage akaba aribo bahinduka abahungabanya umutekano kuko bashatse kwihanira. Ubu nandika iyi nkuru uwo mugore acumbikiwe kuri station ya police mu rwego rwo kumucungira umutekano.
Banyarwanda banyarwandakazi, nguwo umutekano muke ukomeje kurangwa mugihugu cyacu mu gihe Prezida Kagame n’abambari be bibereye mu binezaneza by’ubutegetsi bihaye ku gitugu. Murakoze.
2. RWANDA : UMWUKA WA SEKIBI UHAWE IKICARO GIHORAHO NA FPR-KAGAME MU RWA GASABO
Nkuko Sekibi (shitani) ikomeje kwigaragaza mu gihugu cyacu, mu minsi ishize twababwiraga umugambi wa Leta ya FPR, agashami k’ivugururwa ry’amategeko ahana y’u Rwanda aho karimo kanonosora ukuntu kagomba kuvanaho amategeko ahana ibyaha by’ubutinganyi, uburaya no gucana inyuma kw’abashakanye; noneho mu gihe gito bigaragaye ko hari nizindi mpamvu zasaga nizihishe inyuma yabyo zikaba zimaze kwigaragaza aho ubu mu gisa n’amahano mu Rwanda hamaze kwigaragaza amadini abiri yiyemerera ko aramya Shitani akaba arimo asaba ubuzima-gatozi bwo gukorera mu rwa Gasabo nk’izindi associations z’amadini zose, umwihariko wayo akaba ari uko azajya asenga aramya Shitani aho gukorera Imana(Tuzabagezaho amazina yayo RGB imaze kuyaha ubuzima gatozi).
Bwana BARIHUTA Aimé umuyobozi wungirije w’ikigo RGB(Rwanda governance board) gishinzwe gutanga ubuzima-gatozi ku mitwe ya politiki na za associations zishingiye ku madini mu rwego rwo gutanga uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda ahamya ko bakiriye ubusabe bw’ayo madini abili akorana na Shitani asaba kwemererwa gukora byemewe n’amategeko; akomeza avuga ko bidatunguranye uretse gusa ko ngo bari bamenyereye kwakira amadini agendera ku myemerere y’ijambo ry’Imana, akomeza agira ati ba nyirayo barabyiyemerera ko bakorana n’imbaraga za Sekibi ati kandi ntaho ahuriye na ya gakondo kuko ba nyirayo bavuga ko bakorana n’imyuka mibi, ati ni uburenganzira bwabo hakurikijwe itegeko-nshinga ry’u Rwanda ariyo mpamvu agomba kwemererwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda, akomeza agira ati amategeko y’u Rwanda yemerera buri mwene- gihugu uburenganzira bwo gukora icyo ashaka harimo nubwo gusenga icyo ashaka nuko abyifuza. Ati nta mpungenge zikwiye kwibazwaho.
Banyarwanda banyarwandakazi, nimwiyumvire rwose ! aho u Rwanda rwacu na FPR-KAGAME rugeze! nta gushidikanya ko ruri mu minsi ya nyuma! ndasanga ubutaha abanyarwanda bashobora kuzinjira ayo madini mashya à la FPR!
Banyarwanda banyarwandakazi, Imana dusenga idukize aya madini pe! kugeza aho abasenga shitani bagiye gutangira gukorera mu gihugu cyacu mu buryo buhawe umugisha na FPR-KAGAME! ni akumiro pe! ubuyobozi buragwira.
Banyarwanda banyarwandakazi, tubibutse ko igihugu cyacu cy’u Rwanda cyaragijwe ’’CHRISTU-MWAMI’’, nta gushidikanya duhamije ko abambari ba Sekibi n’ababashyigikiye nta mwanya bafite mu rwa Gasabo. Bwana barihuta na Leta ya FPR aho batakwemereye ubuzima gatozi Ishyaka FDU-INKINGI ryo rifite byinshi rishobora kugeza ku banyarwanda bahisemo kwimakaza Sekibi mu gihugu cyacu ! aliko mwoye gato mwirebere icyo azana!
Mugire amahoro y’Imana yo yaduhanze.
Byanditswe kuwa 12/03/2016, na:
A. BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.