
Rwanda : inzara iravuza ubuhuha mu ntara y’iburasirazuba
Abaturage barimo gusuhuka berekeza I Bugande kubera inzara yibasiye iyo ntara. Uretse iburasirazuba gusa, nkuko bigaragalira buri wese utuye hano mu rwa Gasabo, inzara irimo kuvuza ubuhuha hafi impande zose z’igihugu aho Leta ya FPR ivuga ko ayo mapfa yatewe n’izuba ryacanye cyane cyane mu Turere twa Nyagatare, Kayonza, Kirehe na Rwinkwavu ho mu ntara […]

Gatsata (Gasabo District): Abanyerondo bicaza abaturage hasi bakanabakubita ngo ntibatanze amafranga y’umutekano nay’ isuku.
Ni ukuva muri izi ntangiriro z’umwaka, ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo hari gahunda yo gukora imikwabo mu baturage mu buryo butunguranye hifashishijwe bamwe mu bavuye ku rugerero (abasezerewe mu ngabo bagizwe ahanini n’amakipe arara amarondo muli uwo murenge kugirango hishyuzwe ku ngufu amafranga y’umutekano n’isuku). Bamwe mu baturage bakaba bavuga ko […]

Rwanda : Ivugururwa ry’amategeko ahana, riteganya ko ubutinganyi uburaya, gukuramo inda,… atari icyaha
Ubutinganyi, uburaya, gukuramo inda, gucana inyuma kw’abashakanye, ngayo amahano agezweho mu rwa gasabo! Ni muli iki cyumweru kuwa 11 ugushyingo 2016, commission ishinzwe kuvugurura amategeko ahana y’u Rwanda yatangarije itangazamakuru ko uburaya, ubutinganyi, gukuramo inda ku bushake ndetse no gucana inyuma kw’abashakanye atari icyaha ko ari uburenganzira bw’ababikora. Ba bwana John Gara na Lambert Dushimirimana bamwe mu bagize iyo […]

Ndera (Gasabo district) : ubugizi bwa nabi bumaze kuba akarande mu Rwanda
Nibyo koko rero nta munsi w’ubusa bwira utumvise m’uturere 30 tugize igihugu cyacu havugwa ihohoterwa n’itemana ry’abavandimwe, abashakanye cyangwa ubugizi bwa nabi bushingiye ku bugome gusa n’ibindi….. Ni muli urwo rwego mu ijoro ryo kuwa 01/02/2016 igitero cy’abantu bitwaje imipanga na za fer à béton kigabije ingo zinyuranye mu mudugudu wa Kinunga na Runyonza, akagari […]

Abanyarwanda bakeneye impinduka ku buryo bwimbitse
Umuti urava he? nkulikije imyaka ishize yose ubwicanyi ndengakamere bukorwa na Leta ya FPR mu gihugu cyacu binteye kwibaza byinshi! Ese ukuri kwambaye ubusa ku maherere yagwiriye u Rwanda kuzashyirwa ahagaragara ryari ko hari abanyarwanda benshi banyotewe nakwo! aliko bakaba bategereje urwinyagambuliro! ko bamwe mu bakagombye gutanga ubufasha mu kugaragaza ukwo kuri ari bamwe mu […]

Ishimutwa n’iyicwa ry’Abayisilamu mu Rwanda rihishe iki?
Akamasa kazazimara kazivukamo. Uwo akaba ari umwe mu bagize agatsiko ka FPR, Ministri w’umutekano mu Rwanda Shehi Mussa Fazil Harelimana afatanije nuwahoze ari Mufti w’u Rwanda Bwana Habimana Saleh ubu akaba yaragizwe ambassadeur I CAIRO ku bw’inyungu za Leta ya FPR.Aba bombi bakaba ari bamwe mu bihishe inyuma y’ibikorwa by’ihohoterwa bya bamwe mu bayoboke b’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda aho […]