Archives mensuelles : janvier 2016

Rwanda. Akarengane k’abomatari kubera ruswa

motoAkarengane na ruswa bikorerwa abanyarwanda by’umwihariko abamotari nkuko bigaragara kuri izi ICYEMEZOimpapuro. Autorisation de transport ya taxi moto yagombaga kuba yararangiye le 13/10/2015 ariko kubera ubwoba bw’ibihano yishyuye indi autorisation mbere y’igihe ukwezi kumwe kugirango iyambere irangire le 14/09/2015. Akarengane bakorerwa ni uko RURA ivuga ko nta muntu kugiti cye wemerewe kwishyura autorisation de transport, ko zigurwa binyuze mu ma koperative ari nayo batangiramo amafaranga.

Akaga uyu mumotari yahuye nako ni uko kugeza magingo aya atari yahabwa autorisation kandi amaze amezi asaga ane yarishyuye amafaranga 32.500 Frw muri aya mafaranga harimo 22.500 Frw yishyurwa autorisation de transport y’imyaka ibiri na 10.000 Frw bivugwa ko ari igihembo gihabwa uzajya kwaka izi autorisation i Kigali kubera aya mafaranga yitwa ko ari igihembo. Umumotari iyo atari yayatanga bamusanga niwe mu rugo kuko baba bayakeneye cyane.

RURA - Copie (2)Ibibazo abamotari bahura nabyo ni uko babaha iki cyamezo kiri kumugereka barangiza ngo ntawe ugomba kubakoraho kandi bikavugirwa mu nama zirimo  abapolisi n’abasirikare byageraho abapolisi bakabandikira ibihano nkuko bigaragara kuri contenention de 10.000 Frw yandikiwe le 25/01/2016.

RURA - Copie (3) - CopieBref, aka ni akarengane dusabwa kwamagana kuko uyu mu motari byamubayeho. Yahamagaye Président wa COCTMO amusobanurira ibibazo afite amubwira ko basabye commandant wa Trafic police ya Rubavu ko batari bemerewe kurenga imbibi z’akarere kugeza ubwo umupolisi wari mu muhanda mu RURAkarere ka Rutsiro yahamagaye commandant we amusobanuza amubwira ko atabizi, aha ukaba wakwibaza niba hari police zitandukanye mu gihugu!

Rwanda. Intwari ni iki ? Intwari ni inde ?

paysageNkulikije  ibikubiye  muli  report 2015  y’umuryango  mpuzamahanga  urondera  agateka  ka muntu(HRW)  nsanga  amarapports  yawo  ari  nko  kurangiza  umuhango  kuko  nta  gushidikanya  ko  hari  umuyoboro  uyu  muryango  wakiriramo  intonorano  za  FPR  na  Prezida  Kagame!

Nawe  se  ngo  umuryango  mpuzamahanga  wita  ku burenganzira  bwa  muntu(  HRW)  wishimiye  kuba  kuwa  30/01/2015  mu mwaka  ushize  u  Rwanda  rwaremeye  amasezerano  mpuzamahanga  yo  kurwanya  iyicarubozo! Ibyo  ni byiza  rwose  aliko  se  impirimbanyi  za  demokrasi  mu  Rwanda  nka  Mme  INGABIRE  Victoire  Umuhoza, MUSHAYIDI  Déo, Bernard  NTAGANDA   n’abandi…..ntabwo  bo  barebwa  nibikubiye  muli  ayo  masezerano?

Abantu  barasirwa  akamama  na  Police  y’u  Rwanda  hirya  no  hino  mu gihugu, urugero  Dr. Gasakure, IMAMU   Mugemangango  wari  wungirije  umusigiti  wa  Kimironko  n’abandi  ntarondora  byitwa  ko  baraswa  bashaka  gutoroka  police! Aliko  mu  by’ukuri  nta kuntu  imbohe  ishobora  gucika  umurinzi  wayo  byongeye  kandi  yambitswe  n’amapingu  ku buryo yabasha  kwinyagambura  biyoroheye! Birababaje  kurenza  urugero!

Kugeza  magingo  aya  hasabwe  amatohoza  ku mirambo  irenga  mirongo  ine  y’abanyarwanda  yishwe  ibohewe  amaboko  inyuma  izirikiyeho  n’amabuye  manini (à  la  FPR) ikaba  yaragaragaye  mu  kiyaga  cya  Rweru  ho  mu  Rwanda  aliko  kugeza  magingo  aya  nta  trace   n’imwe  y’abo  bantu  ugerageje  no  kubihwihwisa  uba  uhisemo  kubasanga! yewe  n’imiryango  yaburiwe  ababo  ntishobora  gukopfora! Imana  izabakire  mu bayo! umuntu  akaba  yibaza  icyo  uwo muryango  mpuzamahanga  Human  Right  Watch (HRW)  kimwe  n’umuryango  nyarwanda  wita  ku  burenganzira  bwa  muntu (NCHR)  icyo  yaba  imariye  abanyarwanda  mu  kutagaragaza  aho  ukuri  kuba  guherereye  mu  rwego  rwo  kurenganura  abo  bavandimwe!

Ku  italiki  ya  01  Gashyantare  2016, umunsi  w’intwari  mu  Rwanda! Intwari  ni izihe? Intwari  ni nde? Intwari  se  ni  agatsiko  k’abanyarwanda  gahejeje  abandi  mu  bihome? abandi  ishyanga? Cyangwa  karasa  inzirakarengane  ku  manywa  y’ihangu? Ababyeyi  bacu  se  bishwe  ku bwamaherere  na  Leta  ya  FPR  bo  bazashyirwa  mu kihe  kiciro  cy’intwari?  nta gahora  gahanze  tubitege  amaso!

Banyarwanda  banyarwandakazi  rero , ni  agahomamunwa  gusa! Jye  nsanga  abakwiye  kugirwa  intwari  ari  nka  Mme  Victoire  Ingabire  UMUHOZA   n’abandi  bishwe  urubozo  twazajya  twibuka  kubw’ibikorwa  n’ukuri  kwabo  mu  guharanira  ukwishyira  ukizana  kwa  buri  munyarwanda.Mubeho.

Rwanda. Abahinzi bakomeje gutabaza kubera « Nzaramba »!

inzara_imageUmuturage wo muri Rwabicuma mu karere ka Nyanza,  yabwiye umunyamakuru wa radio 1 kuri uyu wagatatu le 27/1 ati ikintu kidashira ntakundi wacyita atari Nzaramba. Ati dufite inzara idashira twatejwe nuko ubutaka bwacu bwaciweho amaterasi,  bwegurirwa abashoramari bahahinga urusenda, twe banyiri ubutaka baduha ibihumbi 70, bise icyata mutima. Abaturage baravuga ko aya amafaranga ntacyo yashobora kubamarira kuko niyo agomba kubatunga, bakariha amafaranga y’amashuri na mutuelle de santé. Abaturage bakomeje kubwira umunyamakuru ko abashoramari bafashe ubutaka bwabo ngo bahinge urusenda ruzajya rujyanwa ku masoko mpuzamahanga! Bati usibye ko twabwiwe ko isoko ryabuze n’umusaruro nimucye.

Ikibabaje abaturage bararirira ubutegetsi butabumva kuko basaba ko amafaranga bahabwa yo gukodesha ubutaka bwabo yongerwa cg se bagahabwa aho guhinga ibindi bihingwa byabatunga. Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Aboudala yabakuriye inzira k’umurima kuko yavuze ko nta kindi gihingwa bashobora guhinga aho Rwabicuma kuko hari abashoramari bahatanze amafaranga menshi mugutunganya amaterasi no gutera urusenda. Ati gahunda ya leta ihari ni uguhinga urusenda! Kandi abaturage ntibasubizwa ayo materasi! Ikibabaje ni uko ntagisubizo afite kuri iyo nzara imereye nabi abaturage ayoboye!

Muri EDPRS II, ubutegetsi bwa Kagame buvuga ko bugomba gushyiraho ubuhinzi bwo gucuruza, noneho abahinzi bakavanwa muri uwo mwuga bagashakirwa ibindi byo gukora. None se abahinzi ba Rwabicuma bahawe iyihe mirimo yo kubatunga ko ubutaka bwabo bwahawe abashoramari ?

Ubu amajyepfo yose yu Rwanda arataka Nzaramba. No mutundi turere abahinzi barataka ko indwara za kirabiranya na kabore zimereye nabi ibyo bahinze.
Le 21/1 abahinzi b’ibirayi bahuye n’abatubuzi b’imbuto zabyo bababwira ko imbuto zabo zitagitanga umusaruro ko ubu ntacyo basaruye nabagize icyo basarura uturayi twari duto.

None se u Rwanda rutagihinga ibijumba, ntirweze ibirayi,  nta bishyimbo, ntibahinge amasaka none bazahingira amasoko mpuzamahanga, 85% bari batunzwe n’ubuhinzi batungwe ni iki ? Ikindi kibazo ni uko nibihingwa byatoranyijwe ngo bihingirwe ayo masoko byagaragaye ko ayo masoko atigeze ashakwa. Ari abashoramari ubwabo ari abahinzi bose barahomba ! None bakomeze batubeshye ko u Rwanda mu myaka 4 isigaye tuzaba tubarirwa mu bihugu bifite umutungo uciriritse?( middle income country)

Ubutegetsi bwa Kagame niba budafashe ingamba nshya mu maguru mashya Nzaramba iragarika ingongo nkigihe cya Ruzagayura.

Banyarwanda,  ubabaye niwe ubanda urugi ! Dukomeze twemere gahunda zigerageza ziri kudukorerwaho? Dukomeza gucyena no gusonza? Igihe kirageze ngo ubutegetsi bwa Kagame bwumve abo buyobora !Ariko namwe abayoborwa mu menye ko mutazumvwa mutavuze!

 

Abatabizi  bicwa  no  kutabimenya  koko!

democratieNkulikije  ibihe  bya  politiki  bitandukanye  igihugu  cyacu  kimaze  kunyuramo muli  iyi  myaka  25  ishize  abanyarwanda  tugendera  ku  iteknica  ry’ikinyoma  cya  FPR  na  Prezida  Kagame  kugira ngo  bakomeze  igundira  ry’ubutegetsi  babonye  mu  Rwanda  nyuma  y’imeneka  ry’amaraso  y’inzirakarengane  zitabarika; naribajije nti  ese  abanyarwanda  dufite  amaso  yo  kureba?  Kuko  ureba  aba  anatekereza,  cyangwa  se  ntiturakura  mu  mutwe!  niyo  mpamvu  nahereye  kuri uyu  mugani  ngira  nti  ‘’abatabizi  bicwa  no  kutabimenya  koko! ‘’.

Kubona  bamwe  mu  Banyarwanda  batarahumuka  ngo  bamenye  icyo ijambo  demokrasi  ribabwira ! Kimwe  muri  ibyo  akaba  ari  ugusimburana  ku  butegetsi  bw’igihugu  mu  rwego  rwo  kwirinda  imvururu  zishingiye  ku  moko, icyenewabo, ihohoterwa  ry’ikiremwamuntu  muri  rusange  mu rwego  rwo   gushaka  iterambere  rirambye,  bakaba  batabikozwa!  ahubwo  barahindutse  inkomamashyi  bamwe  badatinya  no  kwitiranya  Prezida  Kagame  na  Yezu , abandi  ngo  ni  impano  y’Imana , n’ibindi…….twagwiririwe  n’amahano  ntitwabimenya! Birababaje!

Nyuma  y’ibyo  byose  bivugwa  rero  mbona ntaho  abanyarwanda  tugeze  cyangwa  turimo  tugana  aho  tureka  kwiringira  Imana  yaduhanze  tukiringira  ibiremwa  n’udutsiko  twabyo  ahanini  usanga  twarivuruguse   mu  bwicanyi  butabarika  haba  mu  Rwanda  no  hanze  yarwo. (FPR  na  Kagame) !

Nshyigikiye  umunyarwanda  wese  wifuza  impinduka  n’isimburana  ry’ubutegetsi  binyuze  mu mahoro  kuko  nemera  ko  nta  muntu  kamara  ubaho,  ni  agasuzuguro  gakabije  ku banyarwanda  bose,byongeye  ni  ukwisuzugura;   by’umwihariko  abize  kandi  bafite   n’ubushobozi bwo  kuba  bahatanira  ubuyobozi  bw’igihugu.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti  z’u  Rwanda, nkuko  twabyiyemeje  tugomba  gukomeza urugamba  rwo  guhindura  imyumvire  vuba  na bwangu  bityo  uyu mwaka  wa  2016  dutangiye  utazadusiga  muli  aka  gasuzuguro! twoye  gukomeza  gushyigikira  amafuti  dutiza  umurindi  Prezida  Kagame  n’agatsiko  ke   kugirango  bakomeze  kugundira  ubutegetsi  ubuziraherezo  kuko  byazatuviramo  amahano!  Nshuti  z’u  Rwanda  dufatanye  nta kuruhuka  mu  guhanura  uyu  mugabo  Prezida  Paul  Kagame  ijuru  ritaratugwira!!  dore ko  baca  umugani  mu  kinyarwanda ngo  ‘’amatwi  arimo  urupfu  ntiyumva’’, biragaragalira  buri  wese  ko  uyu  mugabo  agomba  kugenda  yaba  ku neza  cyangwa  ku  nabi.

Banyarwanda, Banyarwandakazi,  kuva  muli  2010  muziko  Prezida  Paul  Kagame  yakoresheje  amayeri yose  harimo  gushaka ko  abaturage  bamukunda  ku ngufu  none  bigeze  aho  avuga ko  intebe  akicayeho  mu  rugwiro  ari  Abanyarwanda  byabyifuje  kandi  ko  atabahemukira! Ibyo  byose  akabikora  atitaye  ku  ngaruka  zabyo,  gusa  Imana  ijye  ifasha  Abanyarwanda  mu bihe  nk’ibi. Mugire  amahoro.

Byanditswe  kuwa  27/01/2016, na:
A.BEN  NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.

Prezida  Kagame  yagombye  gutera  ikirenge  mu  cya  mugenzi  we  wa  Senegal  prezida  Macky  Sall.

Kagame 25-01Niba  ntibeshya  ni ubwa  mbere  mu mateka  y’isi  birenze  kuba  demokrasi  aho  umuprezida  yigabanyiriza  umubare  w’imyaka  ya  mandat  y’umukuru  w’igihugu  yatorewe  n’abaturage  nta  mpamvu  z’uburwayi  cyangwa  iza  politiki  zibimuteye  ari  ukugira ngo   gusa  yubahirize  ibyo yasezeranije  abaturage   n’amahanga  cyane  cyane  abatavuga rumwe  nawe.

Uwo nta wundi  ni  Prezida  MACK  Sall  w’igihugu  cya  Sénégal, nka  kimwe  mu  bihugu  bimaze  kwanikira  ibindi  muli  demokrasi  ku mugabane  w’afrika.

Prezida  MACK   Sall  akaba  aherutse  gusohora  umushinga  w’itegeko –nshinga  rya  republika  urangwamo  n’icyemezo  cy’uko  yigabanirije  imyaka  igize  manda  ye  yo  gukomeza  kuyobora  igihugu  cya  Sénégal .

Itangazo  rya  prezidansi  ry’igihugu  cya  Sénégal  rigakomeza  rivuga ko  uyu  mushinga  w’itegeko  ushyizweho  hakulikijwe  ishimangira  ry’ibyagezweho  muli  demokrasi  n’iyubahiriza  ry’ibyo  Prezida  Mack  Sall  yari  yarasezeranije  abaturage  b’igihugu  cye. Nkuko  uwo  mushinga  ubigaragaza  rero, mandats  z’umukuru  w’igihugu  cya  Sénégal  ntizizongera  kurenza  imyaka 5  uhereye  kuli  Prezida  MACK  Sall  uriho  ubu;umushinga  ugakomeza  uvuga ko  nta  muntu  n’umwe  wemerewe  manda  zirenze  ebyiri  zikulikiranye.

Icyo  cyemezo  cya  Prezida  MACK   Sall  kikaba  kije  giturutse  ku ngendo yakoze  muri  2012  aho yari  yarabyemereye  abaturage  b’igihugu  cye,  mu  myanzuro  y’inama  yabahuje  irimo  abanyepolitiki, abaturage  ndetse  by’umwihariko  n’abatavugarumwe  n’ubutegetsi,  yari  yarabaye  ku  mataliki  ya  mbere  y’ukwa  kamena  2008  na  29  gicurasi 2009.

Banyarwanda,  Banyarwandakazi,  kuli  Prezida  MACK  Sall  w’igihugu  cya  Sénégal ’’imvugo  niyo  ngiro’’, umugabo  wavutse  kuwa  11  ugushyingo  1961  akaba  ari  prezida  wa  Sénégal  kuva  taliki  ya  2  mata  2012; abaye  umwe  mu  baprezida  b’afrika  b’intangarugero   n’indashyikirwa  muli  demokrasi; ni ikitegererezo  cy’ahazaza   h’umugabane  wa  Africa. Nkaba  nsanga  ba  giti  mu  jisho  nabo  uhereye  cyane  cyane  kuli  Prezida  Kagame   n’abandi.  bakagombye  kwisubiraho  aho  kugira ngo  bahitemo  inzira  y’umwijima  no  kuba  ibicibwa  mu ruhando  rw’amahanga.

Mugire  amahoro.

Byanditswe  kuwa  24/01/2016, na:
A.BEN  NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.

Rwanda: prezida Kagame yasangiye  ubunani n’abahagaraliye  ibihugu  byabo mu  Rwanda.

KagamedpNkuko  bisanzwe  bigenda  uko umwaka  utashye  habaho  umuhango  w’umuhuro  utegurwa  na  Ministère  mu nshingano  zayo  mu  rwego rwa  diplomatie  hagati ya  Prezida wa republika  n’abahagaraliye  imiryango  mpuzamahanga   idafite  aho  ibogamiye  n’abahagaraliye  ibihugu  byabo  mu  Rwanda  mu  rwego  rwo  gusangirira  hamwe  ubunani; ni  kuri uyu  wa 15/01/2016  mu  masaha  y’igicamunsi  muli  village  urugwiro  habereye  uwo muhuro  wagaragayemo   by’umwihariko  isura  ya  politiki  y’u  Rwanda  muli iki  gihe, aho  Prezida  Kagame  wasaga  nudafite  umutima  mu  gitereko  yihutiye  kubanza  gushimira  bamwe  mu  ba  diplomates  ku  bw’ubutumwa  bamwoherereje   bumwihanganisha  kubera  kubura  umubyeyi  we  witabye  Imana  mu  mwaka  ushize.

Yakomeje  agira  ati  nashimye  akazi  gakorwa  n’abahagaraliye  ibihugu  byabo  n’imiryango  mpuzamahanga  idafite  aho  ibogamiye   mu  Rwanda, ati  kuri  twe  ni  ingirakamaro  cyane  kuko  mu  Rwanda  dufite ’’intego  zo  gutera  imbere’’.(nkaho  abandi  ntazo  bagira!).  Ati :’’abanyarwanda  bakora  ngo  ubwabo  babeho  neza, bo  bagena  ahazaza  habo’’,  akomeza  ababwira  ati :  nk’intumwa  z’ibihugu  byanyu , muri  mu  mwanya  mwiza  wo  kuba  aba  mbere  mu  guhamya  ibi, hanyuma  mukabitangariza  abo  muhagaraliye   iyo  babibasabye! nko  kubamenyeshako  bagomba  kujya  batanga  rapports  zabo  kubabatumye  hakurikijwe  ibyo  yabagejejeho  gusa! (à  la  FPR  seulement),  ko  ibindi  bitabareba!

Mu  bwishongozi  bwe, Prezida  Kagame  yakomeje  ababwira  kandi  ko  Diplomatie   y’u  Rwanda  nta  mupaka, ko  u  Rwanda  rugira  uruhare  mu  mibanire  mpuzamahanga  hagamijwe  gusobanura  icyo  abanyarwanda  aricyo  nk’abantu, yungamo  ashimangira  ko  nta  gushidikanya  guhari, ati  abanyarwanda  dukeneye  kuba  abo  turi bo, dushobora  no  gukora  mu  rwego  rwo  kurushaho  kuba  abo  turi  bo  ubu. ‘’ ati  icyo nicyo  turwanira  kugeraho’’.

Prezida  Kagame  akaba  yashoje  ijambo  rye  abifuriza  umwaka  mwiza  no kuzakomeza  gukorana  n’u  Rwanda  muli  byinshi  ruteganya  kugirango  rugere  ku  iterambere  rwifuza  kandi  rukwiye.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, iyo  usesenguye  ayo magambo  nta  gushidikanya  ko  akubiyemo  ubwishongozi  ntagereranywa  buvanze  n’umujinya  muranduranzuzi  akaba  aribyo  biyoboye  igihugu  cyacu  muli  iki  gihe  aliko  jye  nkaba  nakwihanulira  Prezida  Paul  Kagame  mucira  uyu  mugani  uvuga  ko   »Utazi  ikimuhatse  areba  imb…  ya  Se  igitsure ».

Mugire  amahoro.

Byanditswe  kuwa  16/01/2016, na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Ishyaka FPR na prezida Kagame bazahabwa isakramentu rya Penetensiya na nde?

rusagara et son avocat - CopieNkulikije  imanza  za  politiki  abayanyarwanda  bamaze  iminsi  buhagizwamo  ku maherere  adafite  shinge  na  rugero  uretse  ihohotera  gusa  rishingiye  ku  batavugarumwe  n’ubutegetsi  cyangwa  kuzira  ko  ufitanye  isano  nukekwaho  ibyaha  runaka  kandi  tuziko  icyaha  ari gatozi; binteye  gutanga  urugero  ku rubanza  rw’abagabo  Col. Byabagamba  Tom, Général  Rusagara  Frank  na  Sergent  Kabayiza  rwabuze  gicibwa  rukaba  rutegereje  gukatwa  hakurikijwe  amabwiriza   cyangwa  icyifuzo  cy’Imana  y’u  Rwanda  Nyakubahwa  Kagame  aho  ubutabera  bukorera  mu kwaha  kwe  bupanga  bamwe  mu ba  colonels  bakajyanywa  ku  murongo  mu  nkiko (musururu  moja! ) bakajya  gushinja  bagenzi  babo  ibinyoma, yewe  bamwe  muli bo  ntibagitinya  no  gutuka  abo  baje  gutangaho  ubuhamya ngo  barabashinja  imbere  y’inteko  y’abacamanza  irebera! Ibi  byabaye  kuri umwe muli  aba  basirikare  navuze  haruguru  ariwe  Gén. RUSAGARA  Frank  kuwa  06/01/2016  aho  umutangabuhamya  we  Col. Camille  KAREGE  yamwise  umurwayi  wo mu mutwe  ndetse  yongeraho  ko  n’umuryango  we  ari uko!

Uyu  Général  RUSAGARA  Frank   nubwo  izi  manza  FPR  yamuroshyemo  zitamworoheye  aliko  yababajwe  cyane  nariya  magambo  ko  arwaye   mu mutwe  we  n’umuryango  we!  Yibaza  ukuntu  umurwayi  wo  mutwe  azanwa  mu  rukiko mbere  yo  kujyanwa  kwa  muganga!

Banyarwanda  banyarwandakazi, biteye  agahinda  mu  kwibaza  aho  ubutabera  nk’ubu  buganisha  igihugu!  Kubona  mu  mikirize  z’imanza  nyinshi  nk’izi  usanga  hariho  Team  iba  yapanzwe  aribo  batangabuhamya  mu gushinja  ibinyoma  imbere  y’abacamanza  barebera  bakanga  bakirengagiza  ukuri  bakubona! Ngo  batavaho  batera  ibuye  ku  Karere  bikabaviramo  kubika  imbehe  zabo! Ibi  byose   bikaba  biterwa  na  ya  système  juridique  yituriye  mu kwaha  kwa  FPR  na  Prezida  Kagame  iba  igamije  gukanira  urukwiye (uburyo  bwa  Yezu  na  Pilato).

Banyarwanda  banyarwandakazi, ntawazuyaza  mu guhamya  ko  ubutabera  bw’u   Rwanda  bugeze  aharindimuka! ariyo  mpamvu  mu  gutangira  iyi  nkuru  nibazaga  uzaha  isakramentu  rya  Penetensiya  FPR  na  Prezida  Kagame!  yewe  na  Mgr  Mbonyintege  ubanza  noneho  atabyemera !  Tubitege  amaso.

Byanditswe  ku  09/01/2016, na :
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

2016: Umwaka  wo  gushyira   akadomo  kw’iherezo   ry’ingoma  ya  Semuhanuka

Paul Kagame

Paul Kagame

Uwo  ntawundi  mwumva tuvuga  muli  iki gihe  mu  bitangazamakuru  bitandukanye  byo  ku  isi;  ni  Prezida  Pawulo  Kagame  umaze  kwiyemerera  kuba  umwami   w’u  Rwanda  nkaho  yananiwe  kugarura  Umwami  Kigeri  NDAHINDURWA  uheze  mu  buhungiro!  nibura  kugira ngo  areke  kwishyira  ku  karubanda  yigira  ibyo  adakwiye.

Prezida  Kagame  rero  n’ishyaka  rye  FPR  mu kwirengagiza  ibibazo  by’ingutu  byugarije  igihugu  cyacu  cyane  cyane  byerekeye  politiki, uburezi  n’ubukungu  by’ igihe  kiri imbere,  akaba  amaze  kwiyemeza  icyerekezo  2050  nyuma  yuko  arangije  gushyira  mu  bikorwa  iteknika  ry’itegekonshinga na  referendum  yegetse  ku Banyarwanda  hutihuti  batarasobanukirwa  n’ikinyoma  ariho  abikoreza.

Ibyo  byose  abanyarwanda  bakaba  babona  bibitura hejuru  nk’ishami  rihanutse  mugiti  bitunguranye ! ngo  ni  uburyo  bwo  gushimangira  ibyagezweho  muli  vision  2020  kandi  itararangira! bityo  ngo  bikaba  bigamije  no  kwongera  ubukungu  mu  gukomeza  kurushaho  kwigira  no  kwigenera  kw’abanyarwanda.

Mu  ijambo  rye  risoza  umwaka  wa  2015, Prezida  Paul  Kagame  wagaragaraga  nk’utiyizeye  nkaho  urufunguzo  rwo  gukomeza  ubuzima  bwe  bisigaranywe  n’abari  mu kwaha  kwe  gusa  yongeye  kwemeza  abanyarwanda  ku ngufu  ko  aribo  basabye  ko  itegeko  nshinga  rivugururwa  bakaryemeza  no  muli  referendum,  yagize  ati: ‘’Mwansabye  kuzakomeza  kuyobora  igihugu  nyuma  ya  2017! Yongeraho  ati  nta kuntu  ntabyemera, ati  aliko  si ugushaka  umuyobozi  w’igihugu  uzakomeza ubuziraherezo  kuko  nanjye  atariko  nabyifuza!

Banyarwanda Banyarwandakazi  muriyumvira  ko  Prezida  Paul  Kagame  akomeje  kwivuguruza  mu magambo  ye  buri  kanya  haba  imbere  y’abanyarwanda  cyangwa  amahanga,amagambo  ya  Prezida  Paul  Kagame  ntanarimwe  ahuza! Ni  ukuvuga  ko  kuri  we  kuyobora igihugu  ubuziraherezo  abibonamo  umurage  aliko  ku  bandi  hari  impamvu  zabitera  kuburyo  bizageraho  habe  ihererekanwa  ryazagirira  akamaro    igihugu  cyacu!

Prezida  Paul  Kagame  akomeza  avuga  ko  ariyo  mpamvu  yifuje  gukomeza  inzira  yatangiye yo  guhindura  igihugu  nkuko  abyifuza, ati  nzakomeza  gushimangira  ubuyobozi  butekanye  kuburyo  n’abatunenga  bitewe  nuko  badashaka  kutwumva  birashoboka  ko  amaherezo   twazumvikana  buri wese  niyubaha  undi, ibiganiro  bikaba  byaba intangiriro.

Banyarwanda  Banyarwandakazi, nta narimwe  uyu mugabo  yigera  atobora  ku mugaragaro  mu gihe  gikwiye  ngo  atangaze  ko  yinjiye  mu  gikorwa  runaka  ahubwo  nkuko  akunze  kubyivugira  akora  nka  wa  muserebanya  witwa  icyugu  nicyo  kibanza  kunyeganyeza  aho  gikandagiye  kugira ngo  kirebe  ko hakomeye  kibone  gitere  intambwe!

Ni  muli urwo  rwego  rero  adashobora  kuvuga  ku mugaragaro ko  agiye  kuganira  n’abatavugarumwe  nawe  cyangwa  ngo  avuge  ko  atanze  imbabazi  kumfungwa  ahejeje  mu bihome   barimo  Mme  Ingabire  Victoire  Umuhoza (le male Mandela du Rwanda), Mushayidi Déo  n’abandi bazira  guharanira  ukwishyira  ukizana  kwa  buri  munyarwanda wese.

Banyarwanda  Banyarwandakazi , igihe  twari  dutegereje  cyarasohoye  nta  gucika intege  kuko  ibyiza  bigeze  mu  marembo  aho  buri  munyarwanda  wese  anyotewe  n’ubwisanzure  busesuye  muli  uyu  mwaka  dutangiye  wa  2016. Uzababere  uw’intsinzi  ihebuje. Murakoze.

Byanditswe  kuwa  04/01/2016, na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.