Uko bwije uko bukeye nta munsi w’ubusa urangira hano mu Rwanda utumvise amahano y’impfu z’ubugizi bwa nabi, ngabo abishwe n’abo bashakanye, abica abana babo, n’ibindi byinshi bishingiye ku mitungo.
– Muli iki cyumweru gishize umuturage witwa Ndayishimiye uri mu kigero cy’imyaka 33 wo mu Mudugudu wa AGAHAMA mu Murenge wa JABANA, Akarere ka GASABO yicishijwe inkoni nyuma yuko yemera icyaha akagisabira n’imbabazi, akaba yarakubiswe n’abagabo batanu barimo n’umukuru w’uwo mudugudu wa Agahama hamwe n’ushinzwe umutekano. Yashinjwaga kwiba inyundo y’umukuru w’uwo mudugudu akaba yarashyinguwe kuri iki cyumweru gishize taliki ya 22/11/2015 mu irimbi rya Ngiryi ho mu Karere ka Gasabo.
Abaturage badutangarije ko bibabaje, bavuga ko abayobozi nk’abo badakwiye kubayobora ahubwo bakwiye kujya bakanirwa urubakwiye.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uwo Murenge wa Jabana Bwana Kalisa J. Sauveur we yadutangarije ko abo bayobozi bakekwaho kwica uwo muturage batawe muri yombi, ati baramwihereranye kuko yabibye bamumaramo umwuka, ati ubu barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinjwe.
– Mu Karere ka RUSIZI naho muli iki cyumweru gishize, ku wa kane taliki ya 19/11/2015, abaturage bo mu Kagali ka Nyange, Umurenge wa Bugarama bigabije akabari kitwa VIP BAR bangiza inyubako n’ibikoresho byayo nyuma yo gusanga umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko witwa Gisèle Irakoze yapfiriye mu cyobo gifata amazi y’ako kabari mu gikari cyako. Uburakari bwabo baturage bukaba bwarazamuwe n’amagambo ushinzwe umutekano w’ako kabari yari aherutse kubwira abaturage ko umwana azahafatira azamwica kandi ko yabiherewe uburenganzira na nyiri akabari yewe ngo n’ihene azafatira kuri ubwo butaka azayibage iribwe nta rubanza!. Ayo magambo akaba ariyo yateye abaturage uburakari bukabije bituma birara mu kabari bamenagura ibikoresho byose bahasanze bakoresheje amabuye.
Ibi bikorwa byahagaritswe n’abasirikare n’abapolisi banze ko iyo myigaragambyo yafata indi ntera. Nyuma y’inama yahuje abagize umutekano na Gitifu w’uwo murenge wa Bugarama Bwana Rukezambuga Gilbert banzuye ko bagiye gushakisha abagize uruhare bose kuli urwo rupfu rw’uwo mwana.
– RWAMAGANA naho haravugwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, impfu z’abantu 3 bapfuye mu mpera z’iki cyumweru gishize mu Mirenge itandukanye y’ako karere:
.Umwana w’imyaka 2 watemwe na Se,
.Umugabo watemwe n’umugore We,
.Umusore w’myaka 24 ukirimo gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane uburyo yapfuyemo.
Uwo mwana w’imyaka 2 wo mu murenge wa Karenge akaba yaratemwe na Se umubyara Nkizingoma Ramadhan w’imyaka 30 kubera amakimbirane yari asanzwe afitanye n’umugore We, ubwo yamuburaga agahitamo gutemesha umuhoro umwana we Niyomukamisha Hadidja. Ubu akaba ari mu maboko ya police. Umuvugizi wa police mu ntara y’uburasirazuba IP Emmanuel Kayigi avuga ko ubwo bugizi bwa nabi bukomoka ku makimbirane y’imiryango.
– Ahandi mu Karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, aho umugabo w’imyaka 32 akulikiranyweho icyaha cyo kwica umugore witwa Abayisenga Anathalie w’imyaka 23 y’amavuko amwitiranya n’uwo yavugaga ko yamwibye amafranga, akaba yemera icyaha akagisabira n’imbabazi kandi ko ntacyo yapfaga na nyakwigendera, akomeza avuga ko yari yanyweye ubwoko butandukanye bw’inzoga. Umuvugizi wa police mu ntara y’amajyaruguru CIP Robert Ngabonzima yemeje ko urupfu rw’uyu mugore rwamenyekanye ahagana saa moya za mugitondo kuri uyu wa 23/11/2015. Akomeza agira ati uyu mugabo yari yaraye asangira inzoga n’abagore b’indaya batatu bitwa BEBE, MAHORO hamwe n’uwo nyakwigendera ABAYISENGA, gusa aza kujya kuryamana na MAHORO kwa BEBE, bukeye nibwo yabonye ko yabuze amafranga, atangira kuyabaza MAHORO, kubera ko baturanye na ABAYISENGA yaje kubabyutsa ngo ajye kubagulira inzoga hanyuma amukubita agafuni inshuro eshatu mu mutwe aziko arimo kugakubita Mahoro. Iyaba amategeko yakurikizwaga uko bikwiye, uyu mugabo yahanwa na art.140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ku gifungo kuva ku myaka 5 kugera ku cya burundu.
Banyarwanda banyarwandakazi, kumena amaraso cyari ikizira mu muco w’abanyarwanda aliko hari umugani uvuga ngo ‘’umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose’’. Ntibyumvikana ukuntu muli izi cases mbagejejeho z’ubwicanyi hari nahagaragaramo uruhare rw’abayobozi! Ari nayo mpamvu ku ruhande rw’abaturage nabo basigaye barahagurukiye kujya birwanaho uko bashoboye. Ubu bugizi bwa nabi biragaragara ko buba bwateguwe bugashyirwa mu bikorwa. Iri ni ihohoterwa rivanze n’ubwicanyi bw’ikirenga! Birasaba ubutabera bwigenga kuri bose butarebera agatsiko k’abantu runaka gusa!
Banyarwanda banyarwandakazi, nguwo umuhigo besheje, abadepite bacu mu kugeza abanyarwanda ku byiza bya démocratie.
Byanditswe kuwa 25 ugushyingo 2015, na:
A.Ben Ntuyenabo,Kigali-Rwanda.