Ibijya  gucika bica  amarenga. Ubuhanuzi bw’intambara mu Rwanda bwatumye bamwe bahunga

réfugiés_0Muli  iyi  minsi  hano mu  Rwanda, mu  turere  dutandukanye  n’umugi  wa  Kigali; haravugwa  abantu bavuga  ko  ari  abahanuzi  b’Imana  bakwirakwiza  amakuru  bavuga ko  hagiye  kuba  intambara  ikomeye  mu  Rwanda, ibyo bigatuma  bamwe  baratangiye  gukuka imitima  ariko  bafata n’icyemezo cyo  guhunga  igihugu, abandi umugoroba  washyika ndavuga  hano mu  mugi  wa Kigali  ugasanga  buri wese  arwana  no  kugera  aho  ataha  bwangu; ari  abagendesha  amaguru  cyangwa  abifite  bagendesha  amamodoka  yabo usanga bose basa  nabatanguranwa  mu  gutaha,  dore ko  naho ibiciro  ku  modoka  zitwara  abagenzi  byiyongereye bamwe basigaye  bagerageza  gutaha  n’amaguru; urugero  hano mu mugi  wa  Kigali  umuhanda  uturuka  Gare (ville) – Nyabugogo-Gatsata-Karuruma.

Ahandi  Quartier commercial – Mosquée Biryogo-Nyamirambo, aho  hose  usanga  ari  urujya n’uruza  rw’imidoka  n’abanyamaguru  hakiyongeraho  noneho n’abazunguzajyi babandi bacuruza  imbuto, imyenda n’ibindi…baba bagendagenda  ahantu  hose, ku  tubari, mu ingo etc….ibyo  byose bakabikorana  impungenge  nubwo bwose hirya no hino kuli iyo mihanda haba  harangwa  abasilikare  n’abapolisi  ndetse  na Dasso.

Ngarutse  rero  kuli  abo bahanuzi, mu  kagali  ka  Gahunga, mu Karere  ka Gasabo,  abaturage  bamwe  bamaze  guhungira  mu  gihugu  cya  Ouganda kubera abapentenkote  b’abarokore  ngo bababwira  ko  ibintu  hano  mu  Rwanda  bigiye  gucika, ko imbere  aha  hari  chorale  ikosora  akaba  ari  intambara  ikomeye  igiye  kuba  mu  Rwanda. Ubu haravugwa  kandi  abandi  bagenzi  babo  bagera  ku  9  bamaze  gutabwa  muli  yombi  mu  Karere  ka  RUTSIRO, nabo kubera  gukwirakwiza  bene  ayo  makuru  bemeza ko mu  Rwanda  hagiye  kuba intambara  ikomeye; abo bantu  9  bakaba  barafashwe   muli  iki  cyumweru  gishize  bazenguruka  urugo  ku  rundi  mu Mirenge  itandukanye yo muli  ako  Karere  ka  RUTSIRO  irimo  RUHANGO, GIHINGA, NYABIRASI  ubu  bakaba  bafungiye i Karongi.

Cpt. Geofrey  Kagame  ukuriye ingabo  muli  ako karere  ka  Rutsiro, kuli telefoni  yagize  ati :’’U Rwanda  rufite  Imana  nta mpamvu  yo kugenda bavuga ko batumwe  nayo; akomeza  avuga  ko nta ntambara  ihari  kandi ko  nta  nizabaho kuko  u  Rwanda  rufite  umutekano  usesuye  byongeye kandi ingabo  ziri maso, ati  utifuriza  u  Rwanda  amahoro  ni  Inyangabirama’’. Akaba  asaba abaturage  kuba  maso  no kwima amatwi  abo  bantu  bashaka  kubashora  mu  buhunzi.

Umuyobozi w’akarere  ka  Rutsiro, Bwana  Gaspard  BYUKUSENGE  yadutangarije  ko abo  bantu  biyita ko  batumwe  n’Imana  bafashwe  koko bakaba  bari  mu maboko  ya  police, ati  bageze  muli  aka Karere  ka  Rutsiro  baturutse  mu  mujyi  wa  Kigali, bagera  i  Rubavu na  Nyaruguru, aliko ntibajya bagera  mu  nsengero  cyangwa  muli  za  paroisses  hari  abantu  bajijutse  ahubwo biyegerezaga  abaciriritse  bakabakusanya  bagahita  batanga  ubwo  buhanuzi  bwabo.

Banyarwanda  banyarwandakazi, aba  bahanuzi  barimo  kugaragara  cyane  cyane  mu  matorero  y’abapentekote (abarokore); ibi  kandi bikaba  byaragarutsweho  n’uhagaraliye  itorero  ADEPR mu  Rwanda  ku munsi  wo  kwizihiza  isabukuru  y’imyaka 75  ya  Yubile  iryo  Torero  rimaze  rishinzwe , aho  Rev. Pasteur  SIBOMANA  Jean, imbere  y’umushyitsi  mukuru  Ministri  w’ubutegetsi  bw’igihugu  Bwana  KABONEKA  Francis  nk’intumwa ya  Leta muri  uwo muhango; yahamagariye  abakristo  ba  ADEPR  kwirinda   abahanuzi  b’ibinyoma babagana  akaba  yaragaragaje ko  ari  abashaka  kubavangira, yakomeje  agira  ati : ‘’Nk’umufatanyabikorwa wa  Leta; abayoboke b’itorero  mpagarariye  basabye  Prezida  Kagame  Paul  gukomeza kuyobora u  Rwanda’’, akomeza  agira  ati :’’Nyakubahwa  Mushyitsi  Mukuru  ndagira ngo  mbahe  ubutumwa bw’abakristo  bari hano  n’abandi batari  aha  bifuza  gukomeza  kuyoborwa na  Prezida  wa republika dufite  ubu  Kagame  Paul’’.

Nk’abakristo  b’Itorero  rya  Pentekote  mu  Rwanda, twifatanije  n’abandi  banyarwanda  gukomeza  gushyigikira  ibikorwa  byose  by’ubuyobozi  bwiza  dufite.

Ministri   KABONEKA  nk’uhagaraliye  gouvernement  nawe  ati : ’’Itorero  ADEPR  ni  umufatanyabikorwa  mwiza  wa  Leta, igihugu  kizakomeza  gufatanya nawe  mu bikorwa byose yiyemeje haba  mu  iterambere  ry’abakristo  n’abanyarwanda  muli  rusange, akomeza  agira  ati : ‘’Hamaze kugerwaho  byinshi  k’ubufatanye  bwa Leta, amadini  n’amatolero  nyuma  ya  génocide yakorewe  abatutsi  1994  igikenewe  ubu  ni  ukubisigasira’’.

Banyarwanda  banyarwandakazi, mwiyumviye  ayo magambo  y’abo bayobozi, by’umwihariko  aya  rév.pasteur  SIBOMANA  Jean! Ni  ubutumwa butajyanye na gato  n’umunsi  nyamukuru  w’abakristo!, ese  koko nk’abakristo  ba  ADEPR  twemere  tujye  dufatanya  iyogezabutumwa  na  politiki? Jye  nsanga  twahitamo  umwami  umwe  aho  gukeza  babili. Cyangwa  ku  mubare  w’amadini  n’amatolero  dufite mu  Rwanda  bishoboka twakwongeraho  Itorero  ry’Imana  rishya  tukaryita  FPR aho  kuba umutwe  wa politiki! tutarinze  kujya tubinyuza  mu  yandi  matechnika!  Ibyo  byose rero  banyarwanda banyarwandakazi, iyo  ubisesenguye usanga  ari  uburyo  bwo  gucinya  inkoro  ku uwariwe  wese  wiyemeje  kuba inkomamashyi.

Byanditswe  ku cyumweru taliki  ya 22/11/2015, na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.