Imyaka ishize ari 25; abo nta bandi ni impunzi z’abanyarwanda, impinja, abana babangavu, abasore n’inkumi, abagabo n’abasaza buzuye ahanini mu mashyamba ya republika iharanira demokrasi ya Congo (DRC) barara banyagirwa ijoro n’amanywa batagira gitabaza!
Aliko se banyarwanda banyarwandakazi, niba koko icyaha ari gatozi bariya bana barazira iki ko batari bakavutse, abandi bafite imyaka itarenze ibili mu gihe Génocide yakorwaga? Kubona n’umuryango mpuzamahanga warageze aho ukaruca ukarumira! ni akumiro! akaje karemerwa aliko nanone ntagahora gahanze!
Igiteye agahinda kurusha ni ukuntu Ministri w’u Rwanda ushinzwe impunzi n’ibiza nawe wigeze guturana nabo mu buhungiro, Mme Mukantabana Séraphine ubona nawe nta mpuhwe abafitiye na gato akaba yifuza ko bataha bamanitse amaboko kandi bakabanza kwozwa ubwonko igihe nibura cy’amezi 3 ahitwa I Mutobo mu majyaruguru y’u Rwanda, akaba aherutse no gutangaza ko statut y’ubuhunzi ku mpunzi z’abanyarwanda ziri mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’isi igomba kurangirana n’italiki ya 31/12/2017.
Banyarwanda banyarwandakazi, twibutse ko umuryango FPR wabayeho nyuma yo kumara imyaka 30 kw’impunzi z’abanyarwanda mu buhungiro, bamwe bataragiraga n’inkambi babamo, abandi bibera mu myobo nk’amafuku, barahejwe kwongera kuzakandagiza ikirenge mu rwababyaye, aliko igihe cyarageze Iyabaremye irabagoboka barataha nubwo bamwe muribo bongeye guciribwa iyamahanga kubera umwiryane no kwikubira kwa bamwe, byatumye bamwe banahasiga ubuzima.
Ingoma rero zisa ntacyo zipfana (iyi yo irarenze!!) niyo mpamvu ibiramambo n’abandi nabo nta kabuza igihe nkicyo kigomba kubashyikira. Ministri Mukantabana we na FPR yawe nabagira inama yo kunamura icumu naho ubundi haragowe!!. Icyo wifuza ko batagukorera nawe ntukakifurize undi.
Impunzi z’abanyarwanda ibihumbi 250 bivugwa ko zibarizwa mu mashyamba ya Congo-Kinshasa by’umwihariko, izindi muli Amerika, uburayi, hirya no hino ku isi bose ni abana b’u Rwanda. Igihe ni iki kuli FPR cyo kumva ko twese turi abavandimwe, tugomba kwicarana tugasaranganya bike cyangwa byinshi twarazwe n’abakurambere nkuko ibimenyetso bibyerekana. Iyaduhanze yarangije guca urubanza! ntitukabe ba birushywanubusa! Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 21/11/2015, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.