Taliki ya 29/10 abadepite mu Rwanda barateranye bemeza umushinga w’Itegeko Nshinga. Mme Mukabalisa Donatille ukuriye Inteko y’abadepite yasobanuriye abanyarwanda impamvu y’inziba cyuho cyizamara imyaka 7.
Umunyamakuru Barore wa TVR yaramubajije ati inziba cyuho ni iyiki?
Mme M.balisa yashubije ko amategeko yose agira igihe cy’inziba cyuho. Barore yamwibukije ko muri 2003 nabwo hatowe Itegeko Nshinga kandi iyo nziba cyuho y’itegeko itabayeho. Ibi byatumye ahindura imvugo avuga ko ari inziba cyuho u’ibikorwa. Ati urabona hari gahunda ya vision 2020, gahunda yo kuzamura ubukungu bw’igihugu tukajya mu bihugu bifite ubukungu buciriritse. Ibi byanyibukije ikiganiro président Kagame yahaye abanyamakuru aho yiyemereye ko gahunda ya politiki ye yise vision 2020 itazagerwaho nkuko byari biteganyijwe. Ahandi mu bihugu birimo ubwisanzure na demokarasi, president utagejeje k’ubaturage icyo yabasezeranijwe bamutora arekura ubutegetsi hakajyaho undi. U Rwanda Kagame ayobora ahubwo biba impamvu yo kujya mu nziba cyuho !None imyaka 7 nishira ndetse nindi 10 yinyongezo nayo igashira bitagezweho? Bivuze ko tuzahora munyongezo?
Ese koko dukomeze tubyemere dutyo ko mu Rwanda ntawundi watekereza politiki nziza y’iterambere uretse Kagame ?
Abantu benshi bakomeje kwibaza niba iyi ngingo yi 172 dusangamo iyo nziba cyuho itarakorewe Kagame ariko Mme M.balisa arabihakana. Ariko ibisobanuro yahaye Barore n’abandi banyamakuru bigaragaza aho ukuri kuri. Yasobanuye ko uwatorwa wese nyuma ya 2017 azahabwa iriya myaka 7 y.inziba cyuho. Ariko akaba agomba gushyira mubikorwa ya politiki izaba itaragerwaho. None mme M.balisa ari umuyobozi w’ishyaka PL azi se ko hari président utorerwa gushyira mu bikorwa politiki yateguwe nuwo asimbuye? Cg atorwa kuko hari akarusho azanye?
Mu Rwanda dukeneye urubuga rwa politiki kugirango n’abandi banyepolitiki bashobore kugaragariza abanyarwanda gahunda z’iterambere na demokarasi bafitiye u Rwanda. FPR na Kagame nibareke gukomeza kutuzirikira mu kintu kimwe.
Zirikana Munyarwanda ko art 172 idakenewe. Usabe ko ivanwa mu mushinga w’Itegeko Nshinga.