Ntibyumvikana ukuntu buri mushinga wose ushyikirijwe inteko utorwa kubwiganze bw’amajwi ijana ku ijana! ni ukuvugako ahari batumva igisobanuro k’ijambo ‘’Parlement’’, nta nubwo batekereza icyo abaturage baba babategerejeho kandi biragaragara ko nubundi uburyo bashyirwa muli iyo myanya ntaho bitaniye na za nominations.
Ubu noneho kuri uyu wa 4/11/2015 bemeje umushinga w’itegeko rigena imitunganyirize y’ubwishingizi y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara; akazajya ahabwa umushahara we wose mu gihe k’ibyumweru 12.
Bwana Uzziel NDAYISABA, SG muli Miniplan yabwiye abadepite ko ayo mafranga azajya ahabwa umubyeyi azajya akatwa ku mushahara wa buri mukozi wese kabone n’aho yaba atari umugore ndetse n’umukoresha we. Akomeza avuga ko inyigo yagaragaje ko 0.6% ari umusanzu uzajya utangwa ku mushahara mbumbe wa buri mukozi, noneho umukoresha agatanga 0.3% n’umukozi agatanga 0.3% akazajya ashyirwa mukigega kihariye kizaba kiri muli RSSB (Rwanda Social Security Board).
Banyarwanda banyarwandakazi, iri tegeko ryemejwe mu gihe bamwe mu bakozi bakorera agashahara ku kwezi bavuga ko batakibona ifunguro rya saa sita, aho umwe muribo yantangarije ko asigaye afata ifunguro rimwe mu minsi ibili! Ati sinabona ibiryo ngo mbone nuko ngera kukazi, birumvikana bitewe n’ibiciro by’imodoka zitwara abagenzi nabyo byiyongereyeho hafi inshuro ebyili muli iyi minsi uhereye ku italiki ya 2/11/2015 kandi ngo bikaba bitazasubirwamo mbere ya 2017.
Abadepite rero munteko siko babibona, bigiza nkana kandi baziko itegeko rivuga ko umushahara w’umuntu ari ntayegayezwa kuko uba ufite amategeko awugenga, byongeye kandi baryemeje ntawigeze abaza kubo bireba ngo bumve icyo babivugaho, bose ngo batoye ‘’ Yego’’.
Abadepite bagombye kujya impaka na Minecofin ibifite mu nshingano zayo mu kurebera hamwe ahandi ayo mafranga yashyirwa muli icyo kigega yaturuka.
Abadepite ntibakagombye kwemeza uwo mushinga w’ikatwa ryayo mafranga k’umukozi utabyara cyangwa se udateganya kwongera kubyara, bagombye kureba ukuntu yajya akatwa ababyara gusa cyangwa ababyifuza. Hagati aho abakozi baribaza ishyirwaho ry’ibigega buri munsi muli iki gihugu, uko bwije uko bukeye ko bimaze kubarambira mu guhahira mu mifuka y’ubuyobozi bwa FPR kandi ingo zabo zirimo ubusa bitwa ngo bakorera Leta.
Muli iri tegeko rishya kandi hongewemo iminsi y’ikiruhuko igera ku byumweru 12 kandi umugore wabyaye akazajya ahabwa umushahara we wose 100%, mu gihe itegeko ryariho ryo muli 2009 mu ngingo yaryo ya 66 ryavugaga ko umugore wabyaye atari mu bwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara ahembwa umushahara we wose mu byumweru 6 yashaka kwiyongeza ibindi 6 agahembwa 20% y’umushahara we wose.
Banyarwanda banyarwandakazi, iri tegeko ryaraye ryemejwe n’abadepite riragaragara nkaho rikangulira abanyarwanda kubyara nta gitangira, birababaje ibitekerezo nk’ibi bitangwa n’abakagombye kureberera igihugu, aho batabona ingaruka igihugu gifite kubera ubwiyongere bw’abaturage bukabije, inzara yugarije igihugu n’ibindi…abakozi bakorera agashahara k’ukwezi bakaba bamaze kurambirwa kwikorezwa iyo mizigo Leta irimo kubahekesha muli ibibihe.Murakoze.
Byanditswe ku wa 05/11/2015, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.