Ngicyo igishya k’umuryango Unity Club ugizwe nabahoze bari muli gouvernement bakaba batakirimo bafatanyije na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu bazaniye abanyarwanda .
Kimwe n’izindi techniques FPR irimo gukoresha mu karangaza abanyarwanda kugirango bahugire mu kigare aho gutekereza kuhazaza h’igihugu cyabo; ubu hadutse icyitwa »ABARINZI B’IGIHANGO cumi na barindwi( 17) » bari mu bajonjowe mu gihugu hose bivuga ko ari abantu babaye inyangamugayo mu bikorwa by’indashyikirwa ku byerekeye imibereho myiza y’abaturage no kuba hari gahunda zifatika z’ubumwe n’ubwiyunge bagejeje ku banyarwanda. Ni muli uwo murongo FPR ikomeje gusesagura umutungo w’igihugu ku bintu bidafite icyo byungura abanyarwanda, iryo jonjora rikaba rimaze gutwara amafranga miliyoni eshatu z’amanyarwanda kandi umuhango wo guhemba no gushimira abo barinzi b’igihango nawo ukazizihizwa na Prezida Paul Kagame kuli uyu wa 6/11/2015 bityo nabyo bikazatwara akandi kayabo k’amafranga yakagombye nibura gufasha imfubyi z’abana babaye mayibobo zirara muli za ruhurura kubera kuba zarasezerewe n’abagiraneza bazifashirizaga muli za orphelinats n’ahandi … biturutse ku itegeko rya FPR yita ngo ni ukwigira kw’abanyarwanda.
Abo barinzi b’igihango bakazahemberwa mu ihuliro rya 8 ry’uwo muryango Unity Club ugizwe nabo bayobozi bahoze muli gouvernement bafatanyije na commission y’ubumwe n’ubwiyunge mu nsanganyamatsiko yabo igira iti : ’’Abarinzi b’igihango ni umujishi wa ndi Umunyarwanda’’.
Mme Monique NSANZABAGANWA umwe mu bakuriye umuryango Unity club akaba yatangarije itangazamakuru ko abarinzi b’igihango ari abantu bagaragaje ko bafite ubuhamya bufatika muli ndi’’ Umunyarwanda’’ babitangiye kare kandi ko umubare wabo ushobora kuziyongera kuko bigikomeza.
Banyarwanda banyarwandakazi, gushyiraho iyo groupe y’abarinzi b’igihango bashakaga kwitiranya ibikorwa nkiby’abatubanjirije mu guharanira ukwishyira ukizana mumyaka ya za 59 balimo Dominiko MBONYUMUTWA, KAYIBANDA , RUSINGIZANDEKWE Otto, HABAMENSHI Callixte, MAKUZA Anastase, HABYARIMANA Juvenali, n’abandi ntarondoye…….
ikibabaje kandi kinateye agahinda nuko bamwe mu bana babo cyangwa abakwe babo batatiye igihango kubera indamu zidafite agaciro bagahitamo kuyoboka ingoma yuzuye amaraso mu biganza ! hari abamaze guhitanwa nuwo muvumo batari bake , ababuriwe irengero, abaririra mu myotsi ntawarondora….n’abasigaye ntawashidikanya ko utabategereje! Nidusabire igihugu cyacu kuko ubu kiri kumuteremuko! Mubane n’Imana.
Byanditswe ku wa 04/11/2015, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
Soma n’iyi nkuru : Abarinzi b’igihango Padiri Ubald na Gisimba mu mujishi wa Ndi Umunyarwanda