UNR: Abanyeshuri baravuga ko bagiye kwicwa n’inzara kubera kubura ibyo bemerewe na leta byose.

KistAbanyeshuri biga mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko ubu kubona ibyo kurya no kubona aho baryama bibagoye kubera ko kuri ubu hari amwe mu mashami ya kaminuza y’ u Rwanda ategeka abanyeshuli kwishyura mbere kugira ngo bahabwe izo serivisi.

Bamwe mu banyeshuli twaganiriye baravuga ko babuze byose kuko ngo babuze amafaranga bajyaga bahabwa, bakaba baranabuze ayo bemerewe na BRD (banki itsura amajyambere y’u Rwanda) nkuko byari byaremejwe n’Inteko ishinga amategeko binyuze muli gouvernement.

Aba banyeshuli bavuga ko kuva batangira umwaka w’amashuri wa Kaminuza 2015-2016 muri Nzeri uyu mwaka, hari abo ama koleji yagiye ategeka kwishyura mbere serivisi zo mu kigo nk’ amafunguro ndetse n’aho kuryama, mu gihe nyamara ubundi umunyeshuli yandikwaga akazishyura buruse yaje .

Bamwe mu bo twaganiriye bo mu mashami atandukanye ya kaminuza y’u Rwanda arimo icyahoze ari KIST na KIE batubwiye ko muri iki gihe ubuzima bubagoye cyane kuko babona babuze byose , yaba ibyo bahabwaga n’ibyo basezeranyijwe mu gihe nyamara ku mashuli babategeka kwishyura mbere.

Ibi birakorwa mu gihe aba banyeshuli bavuga ko batarabona amafaranga ya buruse babwiwe na BRD ko azajya aza bakigera ku mashuri.

Umwe mu banyeshuli biga mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda koleji y’uburezi KIE utashimye ko amazina ye atangazwa yagize ati: »Ubu nyine baguha ikarita yo kurya n’igitanda ari uko ubanje kwishyura kuva twagera hano niko bimeze ».

Uyu munyeshuli avuga ko kuri ubu hari bamwe mu banyeshuli bahisemo gutaha ngo bakazagaruka buruse yaje.

Uwitwa Bosco wiga mucyahoze ari KIST akaba yagize ati: « None se ntibari bavuze ko bazahita baduha amafaranga tukigera hano, ubu se arihe? Barangiza ngo twishyure tubone kujya muri resitora twishyure ayo dukuyehe kandi bataraduha ayo bemeye kutuguriza ».

Gusa ku ruhande rwa kaminuza y’u Rwanda, umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri kaminuza y’ u Rwanda Prudence Rubingisa yatubwiye ko abayobozi b’imiryango y’abanyeshuli mu mashami atandukanye ya kaminuza y’ u Rwanda bari basabwe kwandika abanyeshuli bose bifuza kuzajya bafata amafunguro n’amacumbi mu kigo, hanyuma amafaranga yazaza bakayabakata nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuko n’ubundi amafaranga y’aya mezi 3 azaca kuri konti ya kaminuza.

Pudence Rubingisa avuga ko guhera mu kwezi kwa mbere 2016 aribwo abanyeshuri bazatangira guhabwa amafaranga biciye ku makonti yabo . Icyo gihe nibwo bazatangira kujya bishyuzwa mbere kuko buri munyeshuli noneho niwe uzajya umenya uko azajya akoresha amafaranga ye.

Muri uyu mwaka 2015 nibwo leta yafashe icyemezo cyo guha banki y’igihugu y’iterambere (BRD) inshingano zo kujya itanga amafaranga y’inguzanyo agenerwa abanyeshuli hagamijwe gukuraho ikibazo cy’ubukererwe bw’aya mafaranga nkuko byabonekaga. Byari biteganyijwe ko umunyeshuli azajya ahabwa amafaranga y’amezi 3 icyarimwe , akayahabwa anyuze kuri konti ye bwite nta zindi nzira anyuzemo nk’uko byajyaga bigenda agitangwa na REB (ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi).

Banyarwanda, banyarwandakazi, uretse mu burezi , ibyo bibazo biri no mu zindi nzego hafi ya zose muli iyi Leta ahanini biterwa no gucunga nabi umutungo wa Leta n’ifatwa   ry’ibyemezo bya hutihuti bitajyanye na Gahunda inonosoye ku buryo bukwiye. Mugire amahoro.

Byatohojwe   ku wa 16/10/2015   na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.