Ni kenshi usanga abantu bagiye k’ubutegetsi bakoresheje intwaro, usanga bavuga ko bifuza kurema igihugu bundi bushya!
- Hari ukurema igihugu bushya wubaka ibikorwa remezo by’ibanze : amazu, imihanda, etc. Kuburyo umuntu wasura icyo gihugu acyizi mbere y’intambara asanga koko igihugu cyarubatswe. Ese ubundi ufite abanyepolitiki b’inyangamugayo, ukagira ibihugu by’inshuti bikaguha inkunga z’amafaranga, ukubaka ibikorwa remezo hari igitangaza se kirimo? Abatabishobora nibo bacye!
- Hari uguhindura igihugu bushya uhindura imitekerereze n’imyumvire. Kugirango habeho guhindura imyumvire n’imitekerzreze y’abanyagihugu, bisaba abanyepolitiki b’inyangamugayo, batagira indimi 2, ibyo bavugira ku karubanda, nibyo bavuga biherereye bari kumwe nabo bahuje umugambi. Bagomba kuba abanyepolitiki badashyiraho gahunda yo guhuma abantu amaso ubeshya ko buri wese yiga ariko mu kazi hakabamo kurobanura. Ubeshya abaturage ko bisanzura kandi uvuze icyo udashaka umufunga! Ibyo byose bikorwa abaturage baba babibona bakicecekera. Gukora politiki yo guhuma abantu igihu mu maso ntabwo ishobora guhindura imyumvire n’imitekerereze y’abanyagihugu.
Guhindura imitekerereze n’imyumvire y’abanyagihugu, bisaba abanyapolitiki b’inyangamugayo , bava mu bice byose by’abanyagihugu. Bakigira hamwe kandi bakemeranywa ku mahame remezo agomba kugenga igihugu cyabo. K’uburyo niyo bagira amashyaka menshi ariko habaho amahame remezo bose bagenderaho. Kugeza ubu igihugu cya Afrique du Sud nicyo cyonyine cyabigezeho. ANC n’imitwe yari iyishamikiyeho hamwe na National Party ishyaka ry’abazungu n’indi mitwe yari ibashamikiyeho, bose baciye bugufi bemera kuganira ngo bashyireho amahame remezo, atuma abo muri icyo gihugu babana neza ibihe byose. N’ubwo muri Afrique du Sud abazungu bakandamije abirabura igihe kinini, ntabwo abirabura babaye imbohe z’amateka.
Bahisemo kureba imbere, birinze kugendera kuri politiki yo gukinga abaturage igihu mu maso bahisemo gutanga ubwisanzure busesuye kuri buri mu nyagihugu. Ubu demokarasi yashinze imizi ntawe uryamirwa. Ikibazo cy’ingutu basigaye barwana nacyo ni ubukene. Abanyepolitiki baho ntibarindiriye ko ababayeho mugihe cya apartheid babanza gupfa ngo abanyafurika yepfo babone gishyiraho gahunda yo guhindura imitekerereze n’imyumvire. Ahubwo ababaye muri apartheid n’abayirwanyije bicaye hamwe nta kubeshyana bumvikana uko baca burundu iyo politiki mbi yari yaratsikamije bamwe! Ari uwatsikamiwe ari uwatsikamiye (oppressed& oppressor), bose baciye bugufi baraganira! Gutegereza ko ngo hari abagomba gusaza, abavutse nyuma akaba aribo bubaka sosiyete nshya ni ukwibeshya.
Ubu mu Rwanda usanga abambari ba FPR na Kagame bavuga ngo ni agume k’ubutegetsi nyuma ya 2024 hazaba hari indi génération, iyi ni politiki y’igihu. Guhindura amateka wibwira ko abo uri kurera bazayamira bunguri muri iki gihe ni ukwibeshya cyane haje technologie. Kugirango mu Rwanda abanyarwanda bahindure imyumvire n’imitekerereze turandure burundu iby’amako n’inkurikizi mbi zabyo ni uko hazabaho mu Rwanda Inama Ngoboka Gihugu (dialogue interrwandais), ihuza abanyepolitiki bo mu ngeri zose, ari abari k’ubutegetsi cg abatavuga rumwe nabwo, bakumvikana ku mahame remezo agomba kugenga igihugu cyacu.
Uyu munsi guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu hari igice cy’abanyarwanda gihejwe, ugahitamo kujyana nabarwana n’imbehe zabo gusa, birerekana ko kugera k’ubumwe bw’abanyarwanda bikiri kure, amahoro n’iterambere birambye mu rwa Gasabo bikiri inzozi. Kuko ibyo tubona uyu munsi ni ivu rirengeje k’umuriro!
Niduharanire impinduka yigihe cyose itagarukira kuri twe turiho uyu munsi !