Si amakabyankuru, ibigaragalira buri wese ni uko bitinywa kuvugwa, iyo ubona imiryango mpuzamahanga(ONG) yarasezerewe mu gihugu kubera ko imfashanyo yatuzaniraga itakinyuzwa mu ngengo y’imari ya Leta bikaba byarabaye intandaro yo kuyisezerera ngo ntacyo imaze, uretse kugambanira abayobozi b’igihugu no kubangamira umutekano.
Zimwe muli izo ONG ni CRS (Catholic relief services) ari nayo izindi ONG zitandukanye zari zisanzwe zinyuzaho imfashanyo yazo mu gufasha abatishoboye mu kurwanya inzara mu gihugu, aho itumvikaniye rero na Gouvernement y’u Rwanda uburyo bwo kuyisaranganya ubwayo abo ibona bayikwiriye ihitamo kubireka.
Uretse mu migi minini ahandi mu byaro inzara iranuma, rurakinga babili kandi nta rwinyagambuliro, barapfa, abandi bagasuhuka nabwo batazi iyo bajya cyangwa ngo bagire uwo batakira!
Noneho hagakubitiraho n’ibibazo by’amahôro ya Leta : Umutekano buri rugo: 2.000F, Isuku: 2.000F, Mutuelle de Santé: Amakeya guhera ku mukene nyakujya: 3.000F kuzamura kugeza kuli 7.000F kuli buri wese utuye mu muryango umwe, abaturage barashize! Aliko nyine dictatures zose ni uko nta yirangiza neza.
Hakaba hari andi mabwiriza gouvernement yashyizeho nayo abangamiye cyane cyane abatuye mu migi: ni ukuvuga ngo congé isanzwe (umunsi w’ikiruhuko), iyo ibaye mu ntangiriro ya weekend (vendredi) automatiquement n’umunsi wo ku wa mbere ukulikira hagomba kuba ikiruhuko ku bantu bose, abacuruzi mu kazi gatandukanye batangiye kubyijujutira bagaragaza ko badakeneye ibyo biruhuko kuko bibicira amaronko yabo kandi bwacya bakakwa imisoro ijya mu bifu byabashyizeho bene ayo mabwiriza.
Umucuruzi umwe ukorera ahitwa GAKILIRO utarashatse ko nandika amazina ye, ahuzuye amazu maremare ya za cooperatives z’ubucuruzi , aho Prezida Kagame aherutse gutaha ku mugaragaro yantangarije muli aya magambo : ‘‘Ati ibyo biruhuko byabo bashyiraho uko bishakiye babona ko tudakoze tukabiishinga barya iki?, ak’imisoro kaba kashobotse dore ko twanabuze nabazikoreramo! Bazabanze batubere aba commissionaires mukudushakira abazikoreramo, tubanze tubone n’ubwishyu bw’ama crédits yaza Banques twafashe tuyubaka’’.
Akomeza agira ati: ‘‘Iyo habaye ikiruhuko, uwakoreraga 5.000F/jour acyura 800F, naho 1.000F agacyura 350F, ati ibyo ni ugukandamiza abaturage kandi bisonzeye’’.
Muli iki gihe kandi RRA (ikigo k’igihugu gishinzwe amahôro mu gihugu) kirimo kuzenguruka igihugu cyose kigenzura kikanafungira abacuruzi babereyemo Leta umwenda w’imisoro, yewe ubu haravugwa n’amaradio yigenga abili yabaye aka BBC ngo kubera iyo misoro aliko mu by’ukuri nibyo bitangazamakuru byashoboraga guhitisha inkuru zitagira aho zibogamiye hakurikijwe ubunyamwuga.
Ayo maradio ni Contact FM na City Radio za hano I Kigali. Nka City radio bayemereraga cyane ku biganiro n’abaturage ku byerekeye ihindurwa ry’itegeko-nshinga n’ibindi bitagenda neza mu gihugu harimo ruswa yayogoje RNP (Rwanda national police) no mu butabera/Minijust (voir rapports UN et Transparence Internationale 2015).
Banyarwanda banyarwandakazi, nkuko niyemeje kujya mbagezaho ibibera hano mu gihugu, hari igitekerezo numva cyo gushyigikirwa; mbere yuko hiyambazwa izindi ngufu kuli iyi Leta, harasabwa kubanza kuzitira inzira zose zinyuzwamo imfashanyo zihabwa u Rwanda, bityo wa muturage nubwo azaba abangamiwe birushijeho kubera inzara aliko bizamukangura mu kutagira ubwoba bwo guharanira uburenganzira bwe mu gihugu. Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 18/08/2015 na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.