U Rwanda ngo rufite umwanya mwiza ku isi ndetse ngo ruza kumwanya wa mbere mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, ku bihugu byorohereza abashoramari. Ese usibye kugaragara neza muri za raporo za banki y’isi, twe abaturage tubyungukamo iki?
Le 6/5/2015, hasohowe raporo yakozwen’inzobere mu by’ubukungu bayitangariza abanyamakuru i Kigali, aho bagaragaje ko u Rwanda rutakaza miliyari 8 na miliyoni 3 buri mwaka, biturutse kubyo ubutegetsi bwa Kagame busonera abashoramari b’abanyamahanga baza gushora imari yabo mu Rwanda.
Izi mpuguke zivuga ko aba bashoramari ntacyo bungura igihugu kuko ntibasora yewe ntanakazi batanga kubene gihugu ! None se niba nta misoro igihugu cyinjiza, urubyiruko rukaba rutabona akazi abo bashoramari batwungura iki twe nkabene gihugu ? Ntacyo ! Ubutegetsi bwa Kagame bwo buhakura ishimwe mu mahanga, abo muri RDB bakikuriramo za commissions, naho twe abaturage tugashiriramo!
Abaturage bahinga ibishanga byaza Rutongo mu kwezi kwa 4, batangarije itangazamakuru ko bari gusuhukira mu Mutara kubera ko aho bahingaga hari habatunze ubuyobozi bwabo bwahahaye compagnie yitwa Stevia.
Kuba batunzwe no guhinga, ubutaka bwari bubatunze bugahabwa umushoramari, ntibahabwe ingurane cyangwa ngo bahabwe akazi niyo compagnie kugira ngo babone ikibatunga, bari kwangara mu gihugu cyabo bashaka aho baba. Ubutegetsi ntacyo bubamarira kuko umuyobozi wako karere yabwiye itangazamakuru ko umushoramari ari kubateza imbere kuko umushinga ufite agaciro ka miliyari. Ese uwo mushinga ufite akamaro kuri inde niba umuturage avanwa mutwe akajya kuba ku gasi?
Urundi rugero ruto ni ururebana na société yitwa DN International. Nyirayo ni umushoramari wo muri Kenya. Yiyandikishije muri RDB maze ahabwa isoko ryo kubaka amazu agezweho i Masaka ya Kanombe. Amazu yubatswe ashaje adatuwemo kuko ntiyuzuye, DN International ntigihari yarigendeye, isiga itishyuye abacuruzi bayihaye umwenda w’ibikoresho ungana na miliyoni 700. Isiga itishyuye umwenda wa miliyari 2 yari yafashe muri banki ! Uyu mushoramari aho kungura igihugu ahubwo yahombeje abenegihugu, abacuruzi bakagombye gutanga umusoro ubukungu bw’igihugu bukahazamukira!
Ubutegetsi bwa Kagame bwari bukwiye gukura isomo rikomeye muri izi ngero n’izindi nyinshi umuntu atarondora, bakareka gupfa kwakira uwiyandishije kuri Internet wese ngo ni umushoramari, akaza mu Rwanda ari umutekamutwe, agahombya igihugu n’abenegihugu muri duke bari bifitiye!
Banyarwanda, harya bakomeze batubeshye ngo nta wundi wategeka u Rwanda ngo aruteze imbere maze koko dukomeze tubyemere?
IGIHE NI IKI cyo guha igihugu cyacu ubutegetsi bushyira imbere inyungu z’abanyagihugu kuruta abategetsi bakorera kugaragara neza mu mahanga kandi imbere mu gihugu turimo twicwa n’ubukene !
Muzirikane ko art 101ari Ndahindurwa.
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda