MINALOC irasaba amafaranga yo gukoresha référendum

Kaboneka Francis, ministre w'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC)/foto igihe.com

Kaboneka Francis, ministre w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC)/foto igihe.com

Le 8/5/2015 abayobozi bakuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bari imbere y’inteko ishinga amategeko,  basaba ko ingengo y’imari bagenewe umwaka 2015-2016 ari nto kuko bateganya amatora muri iyi minsi iri imbere.

Byaragaragaye ko gahunda yo gutera icumu itegeko nshinga ry’u Rwanda ari gahunda ubutegetsi bwa Kagame bukomeyeho.

Twibukiranye ko gahunda yatangijwe n’abayobozi bakomeye bo mu nzego zinyuranye,  babicishije mw’itangazamakuru rya leta n’iribogamiye k’ubutegetsi.

Bamaze gutanga umurongo, ubwo TVR itangira gutambagiza micro mu ntore zatoranyijwe, nazo ziti Kagame adategetse tuziyahura.

Hakurikiye guhuza amashyirahamwe y’urubyiruko n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze maze bandikishwa amabarwa asaba guhindura ingingo yi 101 yo mw’itegeko nshinga.

Abo bayobozi bavuye mu myiherero bahawe amabwiriza yo gusinyisha abo bayobora, utabyemeye mu bayoborwa akabwirwa ko nta service azongera guhabwa !

Ubu intore zatoranyijwe zisimburana mu nteko zizanye izo mpapuro. Umukuru w’inteko nawe akabakira imbere yaza camera z’abanyamakuru baba batumiwe, kereka le 14/5/ ubwo ishyaka rya Green Party ryo ritakiriwe n’uwo muyobozi.

Basabwe gushyira ibarwa yabo isaba kubaha itegeko nshinga muri secrétariat. Nta munyamakuru watumiwe kereka abo bo bihamagariye! Bivuze ko inteko ishinga amategeko dufite mu Rwanda  ihagarariye gusa abakeza ubutegetsi.

Ikitumvikana rero ni uburyo inzego zose ziri gukora ibishoboka byose ngo habeho kamparampaka, abazirimo babone uko bigumira mu myanya, ariko byose bakabikora badateganya aho amafaranga azava.

Umunyamabanga muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye parlement ko yababera umuvugizi muri minisiteri y’imari bakababonera miliyoni 5 zo gukoresha amatora y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ateganyijwe umwaka utaha. Umwe muba depite ati ko wibagiwe référendum ?

Nitwitegure ubwo abo bayobozi baje kudusaba gusinya ko dusaba ihinduka ry’itegeko nshinga ngo bagumye birire, bagiye kutugarukamo badusaba gutanga amafaranga y’amatora. Utabikoze yitwe umwanzi w’igihugu !

Banyarwanda murabona tugana he? Koko dukomeze tube ba humiriza nkuyobore? Ntawundi muvugizi dufite. Nitwe ubwacu tugomba kurwanya akarengane n’igitugu mu gihugu cyacu. IGIHE NI IKI.

Art 101 ni Ndahindurwa.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda