Iyo usomye gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS2), yashyizweho n’ubutegetsi bwa Kagame usanga bavuga ko muri 2010/2011 abakene mu Rwanda bari 44,9% ku baturage miliyoni 10,5 babarwaga icyo gihe. Ariko rapport ya ONU (PNUD) yo ikagaragaza ko 76,8% batunzwe n’igice cy’i $ k’umunsi. Ko 50,6% baba mu bukene bukabije.
Mu ntangiriro y’umwaka, ministre w’imari yavuze ko ubukene buzagabanuka mu buryo bukurikira:
2017-2018 u Rwanda ruzaba rusigaranye abakene 20%
2018-2020 u Rwanda ruzaba rusigaranye abakene 10%!
Ariko ntiyigeze asobonura ubugenge bazakoresha ngo ibi bigerweho.
Ministre w’ubuhinzi bucya yunga murye ati ubu abahinzi dusigaranye ni 40% kandi babayeho neza ! Umunyamakuru wa VOA amubajije ati ariko abo muvuga bararira inzara kuko barya gusa rimwe ku munsi ati ibyo si ikibazo kuko nahandi niko bimeze !
Muri iyo minsi abahagarariye ONU mu Rwanda baburira ubutegetsi bwa Kagame ko hari ibibazo byugarije igihugu bagomba gushakira umuti byihuse, hari mu kwezi kwa kabiri. Ibyo bibazo ni:
* imirire mibi yibasiye abana batararenza imyaka 5
* ubushomeri bukabije mu rubyiruko.
Ministère y’ubutegetsi bw’igihugu abanyamakuru babajije icyo batekereza ku byo abo bakozi ba l’ONU mu Rwanda batangaje. Ati biriya sibyo tuzabasaba babisubiremo kuko ntabwo imirire mibi ari ikibazo cyo kubura ibiryo ahubwo ni uko ababyeyi batazi guteka! Aha yirengagije ko gahunda yo guhingisha abahinzi igihingwa kimwe nacyo baburiye isoko ariyo ntandaro yo gukena no gusonza ku mubare munini w’abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi nubwo ministre w’ubuhinzi atanga imibare itariyo.
Kugeza ubu, abahinzi mu Rwanda baracyari ku mubare wa 75% (imibare iheruka y’ikigo gishinzwe ibarura) . Naho ku bushomeri abo bayobozi bavuze ko nta kibazo cy’ubushomeri gihari mu gihugu. Nyamara urubyiruko rwirirwa rutakamba kuri za radio. Ministre Kanimba akababwira kwihangira umurimo kandi nta gishoro bafite ! Ubu bamwe basigaye batega aho president Kagame yagiye bakajyayo kumusaba akazi. Nawe akabasubiza ko atumva uko babura akazi kandi barize!
Abayobozi b’igihugu cyacu nubwo bakomeje kubeshya ko ibintu bimeze neza mu gihugu, ikigaragara ubu ni uko abakene barushaho gukena, abakize bakarushaho gukira, noneho ibyo bafite bakabyitirira twese abaturage!
None se dukomeze dukome mu mashyi ngo twavuye mu bukene kandi ari ukutubeshyera?
Banyarwanda, ko ntawundi muvugizi dufite atari twe ubwacu, kuki tudahagurukira rimwe tukamagana politiki y’ikinyoma?
Le 15/1/2015, Kagame imbere y’itangazamakuru yiyemereye ko gahunda ya vision 2020 itazagerwaho! None bakomeze badusinyishe amabarwa yo guhindura itegeko nshinga ngo Kagame agume ku butegetsi kuko ntawundi ubishoboye? None se niba atazatugeza kuri vision 2020 yari indirimbo ihoraho, tumutezeho iki ikindi? Kuki hataza undi ushobora no gushyiraho akarusho!
Banyarwanda igihe ni iki cyo guha igihugu cyacu ubuyobozi burengera inyungu zaburi munyarwanda wese !
Art 101 ni Ndahindurwa
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda