Demukarasi mu Rwanda ni agahomamunwa!

Christine Mukabunani

Christine Mukabunani

Hari ku cyumweru taliki ya 3/05/2015 mu ma saa tatu ya mugitondo, ninjiye mukigo kimwe cy’Abihayimana ahitwa Kicukiro ya Kigali (Soeurs de Saint François d’Assise) ku buryo butunguranye nsanga hagiye kuberamo inama y’ishyaka P.S Imberakuri ryiyita ko riri muli opposition igice cya Mukabunani Christine uyu wasimbuye Me Ntaganda Bernard prezida-fondateur waryo amaze kugambanirwa agafungwa; aliko mu by’ukuri rigendera mu kwaha kwa FPR dore ko riri no muli forum y’amashyaka yemewe na FPR.

Nagize amatsiko rero ninjira muli icyo cyumba gitoya kicayemo abantu batarenga 30 ngo b’abayoboke baturutse mu gihugu hose. Ibyari binjyanye aho nabaye mbyihoreye dore ko nta nuwambajije uwo ndiwe.

Tumaze kwicara, nk’umuntu utari uzi Gahunda kandi ngamije kumva no gukurikirana iby’iyo nama, narategereje nk’abandi, Prezidante w’ishyaka ariwe Mukabunani aba arahagurutse arasuhuza ati dore uko Gahunda y’uyu munsi iteye:
1. Kwugurana ku byerekeye Iterambere ry’Igihugu
2. Kwugurana ku byerekeye Imbuga nkoranya-mbaga
3. Mugusoza turashyikiriza Certificats k’Urubyiruko rurangije mu ishuri rya Politiki n’Imiyoborere myiza.

– Ubwo twatangiye twinjira muli za débats, hazamo ibyerekeye uburezi, kwishakira imilimo n’ibindi byinshi ntarondogora nduzi ko kwari ukurangiza umuhango hagamijwe gutangariza abanyarwanda kuli televiziyo Umwanzuro uvuga ku byerekeye Art.101 y’Itegeko-nshinga, no kugabana udufaranga FPR ibajugunyira ngo bakunde bavuge ko mu Rwanda hari démocratie isesuye kandi ishingiye ku mashyaka menshi.

– Icyantangaje nshaka kubabwira rero, banyarwanda,banyarwandakazi, ni uko Umwanzuro nyamukuru w’iyo nama wabaye kwemeza ko ishyaka P.S Imberakuri riri muli opposition, igice cyemewe na Leta ya FPR ryemeje ko Itegeko-nshinga ryahinduka Prezida Paul Kagame akongera kwiyamamariza umwanya wa Prezida wa Republika muli 2017.

– Icyababaje bamwe muli abo bayoboke rero ni uko iyo ngingo itari ku rutonde rwa gahunda y’uwo munsi byongeye kandi ntigaragare no mu tuntu n’utundi….yewe nta nuwigeze ayijujuraho!!

Nyuma y’isaha imwe televiziyo nyarwanda yari imaze gutangaza uwo mwanzuro navuze haruguru, dore ko nta n’ikindi gitangazamakuru kiba kemerewe kugera aho ayo manama ateranira ; aliko ibyo byose kubera igitugu cya FPR n’abakuru b’amashyaka ari mu kwaha kwayo byitwa ko bakorera abanyarwanda (abayoboke) n’abandi bose muli rusange, babashukisha udufaranga babaha nyuma ya buri nama kugira ngo bakunde bemeze ko art.101 y’itegeko-nshinga ihindurwa. N’ikimenyimenyi, hari umugabo witwa Jackson urebye wo muri fpr wagendaga agorora aho batavuze uko bishakwa kandi ingirwa Mukabunane iri aho ikanuye amaso.‏

Inama irangiye bagiye mu matsinda yaho baturutse kugira ngo bagabane udufaranga baba bagenewe na rpf aho buri mu partisan wa Mukabunane witabiriye inama yahabwaga 5000frw. Abatari batumiwe baje ari abavumba bahise basohoka barigendera.‏

Ibyo FPR ikabikora nanone izenguruka igihugu cyose isinyisha impapuro ku ngufu abaturage, amashyirahamwe anyuranye ngo bemere bandikire Inteko Ishinga Amategeko bayisaba ko igomba kwemeza Ihinduka ry’Itegeko-nshinga kugira ngo Prezida Paul Kagame azongere yiyamamarize umwanya wa Prezida wa Republika muli 2017. Amakarito n’amakarito yuzuye izo mpapuro bakikorera bakajyana I Kigali mu nteko nshinga- mategeko ngo ni ibyifuzo by’abaturage, Yewe Inteko iragowe ! yo izemera kwikorera umusaraba itazageza aho ijya! Tubitege amaso!
Banyarwanda,banyarwandakazi, twoye kwiroha mu rwobo turureba, umuntu umwe siwe kamara! Igihe kirageze kandi Ibihe bihora bisimburana iteka, Kagame nawe rero namugira Inama yo kumenya ko ntawe ugenda asize ibitenga byuzuye,ni igihe cyo gusigasira isimburanwa k’ubutegetsi binyuze mu mucyo.

Mugire Amahoro.

Byanditswe na: A. Ben NTUYENABO
KIGALI-RWANDA.‏