Mu Rwanda urujijo mu ngengo y’imari

Amb. Claver Gatete , ministre w'imari

Amb. Claver Gatete , ministre w’imari

Le 30/4 ministre w’imari ambassadeur Gatete yari imbere y’inteko ishinga amategeko,  aho yamurikaga umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka 2015-2016. Yagaragaje ko 67% by’ingengo y’imari bizava imbere mu gihugu, 13% bikazava mu mwenda bazafata ku isoko ry’imari naho 20% akava mubaterankunga.

Ikibazo cyo kwibaza ese koko ubutegetsi bwa Kagame  bushobora kwibonera ariya  mafaranga buvuga? Mu ngengo y’imari ya 2013-2014 hari hateganyijwe ko 60% ariyo azava imbere mugihugu. Le 12/6/2014 yahishuye ko habonetse gusa 84%  kuyagombaga kuboneka. Ingengo y’imari ya 2014-2015 ministre w’imari yari yavuze ko 62% ariyo azava imbere mu gihugu. Le 5/2/ 2015 umuyobozi w’ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro, yasobanuye ko ku misoro yari iteganyijwe kwinjira yari milliard 432 none ko binjije gusa 411. Bivuze ko hari icyuho cya milliard 21. Kandi iki kigo nicyo leta iba ihanze amaso. Byatumye ministre w’imari ajya imbere y’intege le 25/2 ahishurira inteko n’abanyarwanda ko imishinga imwe yari iteganyijwe uyu mwaka ihagaze kubera ko nta mafaranga ahari. Icyo gihe nagize icyo mbivugaho hano k’uri Facebook.

Ibibazo rero umuntu atabura kwibaza :
* none se niba batarashoboye kubona 60% yari ateganyijwe muri 2013-2014, ntihaboneke 62% yari ayeganyijwe muri 2014-2015 none se 67% yo azavahe cyane ko aho ministre w’imari avuga bazayakura ari hamwe no mu myaka ishize ?
* ese guhora bafata umwenda ku masoko y’imari ngo buzuze ingengo y’imari si ugukorera u Rwanda rwejo umutwaro bananiwe kwikorera? Ubu umwenda wu Rwanda ungana na 25% bya GDP.
* naho se guhora bateze ku mafaranga yinjizwa n’ingabo cg police bari mu butumwa bw’amahoro,  umunsi ubwo butumwa buzaba butakiriho, icyuho bizasiga bazagishibisha iki ?

Igihe kirageze ngo ubutegetsi bwa Kagame buhagarike  » gutekinika  » imibare ijyanye n’ubukungu bw’igihugu. Igihugu cyacu kiracyakennye bo kwirarira tubwizanye ukuri kandi bareke no kwiterura ku baterankunga.

Banyarwanda ese bakomeze batubeshye natwe dukome  amashyi? Igihe ni iki cyo gusaba Kagame na équipe ye bakaba bafashe ikirihuko.

Art 101 ni Ndahindurwa

JM