Mu Rwanda « gutekinika » si icyaha!

Itangwa ry'ibikombe byo kwesa imihigo 12-9-2014/igihe.com

Itangwa ry’ibikombe byo kwesa imihigo 12-9-2014/igihe.com

Mu minsi yashize abanyarwanda bashimishijwe no kumva ko abayobozi bo mu nzego z’ibibanze barigishije umutungo wabo bagiye kubiryozwa. Twabifashe nkaho ari itangiriro ryo guca umuco wo kudahana mu Rwanda.

Abayobozi barimo ba meya ba Rusizi na Karongi hamwe b’abandi batawe muri yombi abantu bati ibintu byacitse! Bakekagwaho kuba bararigitishije akayabo ka miliyoni 700frw, yatanzwe n’abaturage muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ( mutuelle de santé ). Nyuma hatanzwe ibisobanuro ko nta mafaranga yarigishijwe ahubwo ko habayeho « gutekinika », bakandika imibare myinshi yabatanze mutuelle kandi ngo ataribyo. Bikavugwa ko babikoreraga kwerekana ko besheje imihigo!

Ese mu kuri icyaha cyakozwe ni ikihe? Ese koko amafaranga yaba yaribwe ariko hakabaho « gutekinika », bikavugwa ko nta mafaranga yariwe ko habayeho gukora inyandiko mpimbano zigaragaza umubare w’abatanze mutuelle utari wo? None se niba amafaranga atararigishijwe bishiboka bite ko hari imyenda yaza miliyari zitabarika mutuelle de santé ibereyemo ibitaro hirya no hino kandi ko ntawe ibitaro bivura adatanze iyo karita ya mutuelle kandi akaba ntawe uyihabwa atishyuye?

Ese koko haba harabaye gukora raporo zigaragaza umubare utariwo kubatanze mutuelle de santé ? Bibaye se aribyo ubwo meya wa Rusizi wasinye iyo raporo akayishyikiriza umukuru w’igihugu,  ntabwo se aba akoze impapuro mpimbano? None se niba meya asinye raporo yateguwe nabo bakorana atabanje kureba niba ibikubiyemo ari ukuri,  kuki atabibazwa igihe bigaragara ko ari ibihimbano? Mu Rwanda biremejwe ko abakozi bato aribo bazajya baryozwa amakosa bakoranye n’ababakuriye? Bishoboka bite ko meya asinya raporo mpimbano akayishyikiriza perezida imbere y’abanyarwanda twese,  dore ko binyuzwa mw’itangazamakuru tubireba, tugakoma amashyi ngo imihigo yareshejwe. Nyuma byagaragara ko twabeshywe, meya ati ndi umwere, inkiko nazo ziti nibyo uri « ikinyange »! Ahubwo abo mukorana nibo banyacyaha bagomba guhanwa ! Mu kinyarwanda tuvuga ko zitukwamo nkuru. None iyo uyobora, abo mufatanya bagakora amanyanga bizabazwa nde? Iyo ubaye utabizi aba ari ikibazo gikomeye nabyo uba ugomba kubibazwa!

Nimurebe ko ya mibare yose batanga abayobozi b’igihugu cyacu ari « imitekinikano »! None hari igitangaza kirimo iyo president Kagame nawe ayikusanyije maze akadutangariza ko miliyoni imwe y’abanyarwanda yavuye mu bukene ko ubukungu bwazamutseho 7%? Abaturage aribo bagenerwa bikorwa bakibaza abo bakene bahindutse abakungu bakababura, bagasanga mu mufuka wabo ntacyiyongera. Mu kuri usanga imvugo y’abayobozi n’abayoborwa mu Rwanda bidahura ku bijyanye n’ubukungu ndetse n’izindi gahunda z’iterambere ubutegetsi bwa Kagame buba buvuga ko bwagejeje k’ubaturage. Mperutse kumva kuri radio 1 abaturage banyomoza umuyobozi wabo na bamwe muri bagenzi babo, bari batangaje ko akarere batuye bahagejeje umuriro w’amashanyarazi kandi ari ntawo.

Ntabwo abaturage bagishimishwa n’itekinika bakorerwa n’abayobozi ngo u Rwanda rukunde rugaragare neza mu ruhando rw’amahanga kandi abanyagihugu bagenda bakena kurushaho naho Kagame ahabwa ibikombe ngo yakoze ibitangaza.

Banyarwanda igihe ni iki cyo kwereka Kagame na ya kipe ye yavuze ko idatsindwa, ko bananiwe bakwiriye kuva mu kibuga kugira ngo batazatuma n’ibyo bari bagezeho bisubira inyuma.

Tuzirikane ko art 101 ari Ndahindurwa.

Jean-Michel Cyicaro
24/04/2015