Tarikiya 2/4/2015 ubwo président Kagame yari mu biganiro n’abanyamakuru, bakaba bar ibashishikajwe no kumenya aho ahagaze mu kuva k’ubutegetsi nyumaya mandat ye, ntabwo yabamaze inyota kukoyashubije ko ashobora kuvaho cg akagumaho! Icyakora yatangaje ingingo 3 ntavogerwa arizo:
1. Umutekano
2. Ubwisanzure bw’abanyarwanda
3. Iterambere
Izingingo ntavogerwa kuri Kagame nizo n’abamotsi be bakomeje gushyira imbere mugusobanura impamvu Kagame agomba kutubaha itegekonshinga. Ariko nyamara izingamba nta n’imwe yagezweho n’ubutegetsi bwa Kagame.
- Umutekano: simba nka Kagame ko iyo agiye kuvuga k’umutekano wu Rwanda ahera muri 94. Icyakora najye ndahera mu gihe u Rwanda rubaye repubulika.
Umutekano mucye wabayeho muri repubulikaya 1, waturutse k’ubayoboraga u Rwanda bari batakaje ubutegetsi bahungira hanze y’igihugu bafatanyije n’impunzi nazo zari zahunze ubwicanyi zakorerwaga mu gihugu.
Abo banyarwanda ubutegetsi bwariho bwabafataga nk’abanzi b’igihugu ! Izo ntambara bashoje ntibazitsindaga kukoingabo z’igihugu nubwo zarizitarakomera, ariko zari zishyize hamwe. Zari zikuriwe na Habyarimana waje gufata ubutegetsi bwiswe ubwar epubulika ya 2. Mu gihe cye habaye ituze mu gihugu kugeza ubwo bamwe mubo bafatanyije guhirika ingoma ya repubulika yambere batangiye kumwijundikaho. Bamwe muri bo baje guhindura imirishyo, bafatanya n’Inkotanyi gutera igihugu muri 90. Ese uyu munsi igisirikare Kagame nawe yayoboye haracyarimo ubumwe? Ntabo se afunze abandi bakaba barahunze igihugu ?
Ntibagiye se nabo basanga abo Kagame abona nk’abanzi b’igihugu ? None se ntimubona ko amateka arikwisubiramo? Ntamutekano ejobundi hazaza igihugu cyagira ubutegetsi bufite abo bwaciriye hanze cg muri za gereza bubita abanzi. Ikindi sinzi niba ababyeyi b’inzirakarengane zipfa hirya no hino iperereza rikabura uwo rifata, nkaba Kagwa Rwisereka na Rwigara Assinapol, cg abaraswa ngo bacikaga ababarinze, bakwemera ko mu gihugu hari umutekano ?.
- Ubwisanzurebw’abanyarwanda: nsensenguye ubwisanzure Kagame avuga ni uburebana n’abanyarwanda vis a vis y’ibihugu by’ibihangange. Ntabwo ari ubwisanzure bw’abanyarwanda vis a vis y’ubutegetsi bwe. Reka njye bwo mbimbuvugeho kuko bwose ni ikigusha k’ubutegetsi bwe.
A/. Ubwisanzure bw’abanyarwanda vis a vis y’ibihugu by’ibihangange. Ndemeranywa na Kagame ko iyo igihugu kigenga ntawe ugomba kukivugiramo kabone niyo cyaba ari igihangange. Ariko uyumunsi ibyo bihugu biravugira abatagira uruvugiro.
Birasaba ko abayobozi batajya bahindura itegekonshinga ku nyungu zabo bwite kugira ngo babone uko baguma k’ubutegetsi. Ese kuba muri ibyo bihugu badahindura itegeko nshinga ni uko batagira abayobozi beza? Icyo barikutwigisha si ikibi kuko barikuditoza umuco mwiza woguhererekanya ubutegetsi nta maraso amenetse. Baradutoza guca bugufi tukamenya ko na nyina wundi abyara umuhungu. Kugira ngo hatagira uwihandagaza akumva ko ariwe kamara.
Baradutoza ibyiza bobagezeho iwabo ! Kagame aramutse yigometse kuri ibi bihugu bishobora kugira ingaruka zikomeye k’ubukungu bw’igihugu. 48% by’ingengo y’imari turacyagomba kuyitega kuri ibi bihugu. Ntiturihaza mu bukungu kuburyo twakwihenura kubadufasha. Kuba hari imfashanyo ingengo y’imari itakibona, ubutegetsi bujya kuguza kumasoko y’imari. Ibi ni igisubizo cyo mugihe gito kuko bikomeje gukorwa byasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.
B/. Ubwisanzure bw’abanyarwanda vis a vis y’ubutegetsi bwa Kagame. Ntabwo Kagame ajya aha agaciro ubwisanzure bw’abo ayobora. Kubima ubwisanzure niyo mbarutso y’abo ubutegetsi bwita abanzi b’igihugu. Ababona ko indi politiki mu bukungu, mu burezi, mu bwiyunge etc. ishoboka bimwa uruvugiro bakitwa abarwanya gahunda za leta. Gukomeza kwirengagiza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, gufunga amarembo ya politiki mu gihe cy’ejo hazaza ni ikigusha k’ubutegetsi bwa Kagame.
- Iterambere
Nibyo koko hari ibyagezweho mu kuzamura igihugu. Na mbere ya Kagame, Habyarimana hari ibikorwa by’iterambere byar ibyarakozwe. Urugero : imihanda ihuza icyahoze ariza préfecture aribyo byitwa province ubu hari kaburimbo, bakagira ibitaro n’ibigo nderabuzima mu makomini, ndetse nibyitwaga centre nutritionnel zigishaga ababyeyi gutegura indyo yuzuye ngo abana batarwara bwaki. Amashuri yari ahari nubwo yari akiri make. Ariko nabwo ni ukurebaaho u Rwanda ndetse n’isi muri rusange aho yari igeze. Amashanyarazi mu giturage yari akataje, ndetse n’amazi meza. Ntabwo ubutegetsi bwa Kagame bwahereye ku busa.
Byongeye bwahawe inshuro zikubye 4 imfashanyo n’amahanga kuzahawe ubutegetsibwa Habyarimana mubihe by’imyaka ingana (20ans). Ibi bivuze ko na nyuma ya Kagame uwazayakomereza aho yari agejeje akabayanakora ibirenzeho. Kuko kubwa Habyarimana abanyarwanda nabwo bavugaga ko ntawateza u Rwanda imbere nkawe. None Kagame yagaragaje ko bishoboka, amahanga akomeje gutanga inkunga itubutse. Nawe niyemere ko hari ushobora kuza agakomerezaaho yari ageze ndetse ko ashobora no kugiraa karusho ! Ibivugwa uyu munsi kuri Kagame bivuzwe n’abamotsi be ndetse nibyo abaturage bari kuvuga no ku bwa Habyarimana niko byagenze. Bivuze ko amateka y’igihugu cyacu arikwisubiramo!
Ariko n’ubwo abaturage kubwa Habyarimana bavugaga biriya, bamushimagiza, hari n’abandi banengaga ubwo butegetsi. Byose ntibyeraga ngo de. None se uyu munsi siko bimeze mu gihugu cyacu ? Gushyir aimbere iterambere nk’impamvu yo kuguma k’ubutegetsi kuri Kagame ntabwo ari garantie. Khadafi muri Lybie yariyateje imbere igihugu cye kurusha Kagame. Iterambere ridashinze imizi mu kwishyira ukizana kw’abanyagihugu ,nta buramberi bifite !
Ni ikigusha ku butegetsi bwaKagame ejo bundi hazaza! Nituzirikane kandi duharanire ko ingingo 101 iba Ndahindurwa.
Pierre-Claver Gasimba
24/04/2015