Ubu ikigezweho m’umugambi wo gutera inkota itegeko nshinga, ni ugutumiza umwiherero, abajemo buri wese akandika ibaruwa ye, ayandikiye abayobozi b’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko basaba ko itegeko nshinga rihinduka.
Haherutse gutumizwa umwiherero ku bayobozi bo munzego z’ibanze bo m’umujyi wa Kigali, n’amashyirahamwe anyuranye y’urubyiruko, buri wese asabwa kwandika ibarwa ye isaba ko itegeko nshinga rihinduka.
Usesenguye, usanga impamvu ubutegetsi bwa Kagame buri gukora ibi ari ukugira ngo birinde igitutu cy’amahanga cyane ibihugu nka Amerika byifuza ko muri Afrika tugira demokarasi ntihagire uhindura ubutegetsi nk’akarima ke. Ibikorwa ubu ni ugushaka ibimenyetso ubutegetsi buzagaragaza ko guhindura itegeko nshinga ari ubushake bw’abaturage kandi ko ariyo demokarasi ! Ariko ikibazo umuntu atabura kwibaza, niba koko abaturage bifuza ko Kagame aguma k’ubutegetsi kuki abambari be bari gukora aya manyanga? Ese abari kwandika amabarwa baba bari kwandika ibyo bemera cg barabikoreshwa n’igitsure. Mu minsi yashize hari umusore wahamagaye kuri Flash radio ababwira ko yagiye mu mwiherero akavayo yasinyiye kuba umunyamuryango wa FPR. Umunyamakuru amubajije impamvu yasinye kandi atabishaka, yagize ati: babanza kutwigisha gukunda igihugu, bakatwigisha ko abanenga gahunda za leta ari abanzi b’igihugu bifuza gusenya ibyagezweho. Nyuma yizo nyigisho bakadusaba kujya muri FPR, ati none ubwo wabyanga uhereye he? Ati kubera kwanga kwitwa umwanzi w’igihugu nzi ko byangiraho ingaruka narasinye!!
Iki akaba aricyo gisobanuro mbona k’umpamvu ubutegetsi buri gukoresha amanyanga businyisha abantu amabarwa mu myiherero bari kubajyanamo. Ibi bivuze ko ubutegetsi bwa Kagame nabwo buzi neza ko abaturage batacyibwiyumvamo ku mpamvu nyinshi.
urugero:
* ubushomeri bukabije m’urubyiruko ;
* abayobozi bahohotera abaturage
* ubukene bukomeje kwiyongera mu baturage kandi ubutegetsi buvuga ko ubukungu bw’igihugu bwiyongera buri mwaka;
* gukomeza gukoresha iterabwoba ku batavuga rumwe n’ubutegetsi etc.
Ariko uko ubutegetsi bukomeza gukoresha abaturage ibyo batifuza niko frustrations ziyongera bigahindura abantu abarakare. Ibi bikazaba byatuviramo amakuba mu bihe biri imbere. Buriya iyo abantu bikoze bagahisha ibendera ry’igihugu rimanitse kuri biro by’ubuyobozi ni uburyo bwo kugaragaza ko batishimiye ubwo ubuyobozi ( résistance passive ).
Niba Kagame n’abambari be bakunda u Rwanda nkuko bakunze kubivuga, nibafungure amarembo ya politiki, batange ubwisanzure mu gihugu, bareke abaturage bagaragaze aho bahagaze muguhindura itegeko nshinga. Bitabaye ibyo bari kubakira k’umucanga!
Banyarwanda, igihe ni iki cyo guha icyerekezo kiza igihugu cyacu. Twilinde kugendera ku maranga umutima.
Art 101 ni Ndahindurwa
Anakleti Kalisa
21/04/2015