Rwanda : Abarimu bamaze amezi atanu badahembwa

photo veritasinfo.fr

photo veritasinfo.fr

Mu minsi ishize nibwo ministre w’imari ambassadeur Gatete yavugiye mu Nteko abwira abadepite ko hari imishinga izacumbikwa kuko nta mafaranga yo kuyikora ahari.

Hirya no hino mu gihugu abarimu baratabaza ko batagihembwa hakaba hashize amezi 5. Muri ya système yo gutekinika ubutegetsi bwa Kagame bwamenyereje abanyarwanda, bakababwira ko ikibazo cyiri kuri listes bahemberwaho.

Ikibazo cyatangiriye mu barimu bo muri Kaminuza babwiye ko hari software nshya bataramenyera gukoresha. Ubu ikibazo cyageze no mu barimu bo mu mashuri y’ibanze. Bo barabwirwa ko listes zabo bahemberwaho zitaragera muri banki nkuru y’igihugu. Nguko uko ya technologie ubutegetsi bwa Kagame buhora buvuga ko bwateje imbere ibaye noneho ikibazo cg urwitwazo ku kibazo cy’imishahara y’abarimu yabuze.

Ikigo giciriritse cy’imari cyashyiriweho mwarimu « mwarimu sacco » ubu ababikijemo bararira ayo kwarika kuko ducye babashije kubikamo twaburiwe irengero. Bajya kubikuza bakababwira ko mu isanduku nta mafaranga arimo. Ikibazo : ayo mafaranga aba yagiyehe?

Abayobozi bavuga imvugo imaze kumenyerwa ngo « ikibazo turakimenye tugiye kucyigaho »! Abandi bagafatirwa mu cyuho batwaye ayo mafaranga aho guhanwa bagahindurirwa aho bayoboraga. Ibi nibyo biherutse kuba muri sacco yo mu murenge wa Jabana ubwo umuyobozi w’uyu murenge Shema James, umwe wakubise abarwanashyaka ba FDU INKINGI bakigera mu Rwanda, ubwo yayoboraga i Kinyinya, agahita yimurirwa i Jabana. Abaturage bamurega ko babitsa we akabikuza. Bohereje uwo kugenzura ibikorerwa muri iyo sacco ahita amubwira afungura compte bahita bamushyiriraho 500.000frw. Aho kugira ngo Shema ahanwe kandi asubize amafaranga y’abaturage yariye, yahinduriwe ahandi. Nkuko byagenze ubwo yakubitaga abo muri FDU.

Igihe abayobozi barata amajyambere igihugu cyagezeho ku butegetsi bwa FPR, abarimu baricwa n’inzara ntibahembwa kandi ibiciro k’umasoko ntibisiba kuzamuka. None ireme ry’uburezi ryava se kuri mwarimu wigisha yabwiriwe akaburara?

Ubutegetsi bwa Kagame bukwiye kumva ko bwananiwe bugahagarika campagne burimo yo kuvugisha abaturage ibyo badafite ku mutima. Ngo Itegeko Nshinga rihindurwe Kagame akomeze ayobore. Ninde wakwishimira kuyoborwa n’abategetsi batamurenganura? None mwarimu uko ariho ubu arishimye kuburyo atifuza impinduka?

Banyarwanda, igihe ni iki cyo gushirika ubwoba tukunga imbaraga, tugaha igihugu cyacu ubutegetsi bujyanye n’igihe tugezemo.

Jean-Jacques Gasasira
13/03/2015