
Rwanda. Imbabazi za bihehe zirava he? Kuri Paul Kagame imvugo siyo ngiro!
Kuri 27/11/2015, mu muhango wo guherekeza umubyeyi we Asteria BISINDA witabye Imana kuya 22/11/2015 aguye mu bitaro byitiriwe umwami Roi-Faiçal azize uburwayi; Prezida Kagame yatangaje ko abuze inshuti ye magara! Ati uyu mubyeyi wanjye Asteria twabanye igihe kinini mu buhungiro hamwe ari umgabo ahandi umugore kubera ko papa yari yaritabye Imana muri za 1972, dukomeza […]

Rwanda. Ubutegetsi bwa FPR nibureke gukomeza kujijisha Abanyarwanda
Nkurikije umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga rya republika y’u Rwanda nkuko uherutswe kwemezwa na Sénat y’u Rwanda biragaragara ko ari umwe mu migambi mibisha y’ishyaka FPR yatangiranye nawo kuva igishingwa hagamijwe gufata ubutegetsi no kubugundira ubuziraherezo hifashishijwe amayeri n’ikiguzi uko cyaba kingana kwose. Ni muli urwo rwego rero abanyarwanda badashobora kwihanganira ingoma y’igitugu n’iterabwoba rikabije, by’umwihariko […]

Rwanda : Ubugizi bwa nabi bumaze gufata indi ntera mu rwa Gasabo.
Uko bwije uko bukeye nta munsi w’ubusa urangira hano mu Rwanda utumvise amahano y’impfu z’ubugizi bwa nabi, ngabo abishwe n’abo bashakanye, abica abana babo, n’ibindi byinshi bishingiye ku mitungo. – Muli iki cyumweru gishize umuturage witwa Ndayishimiye uri mu kigero cy’imyaka 33 wo mu Mudugudu wa AGAHAMA mu Murenge wa JABANA, Akarere ka GASABO yicishijwe […]

Ibijya gucika bica amarenga. Ubuhanuzi bw’intambara mu Rwanda bwatumye bamwe bahunga
Muli iyi minsi hano mu Rwanda, mu turere dutandukanye n’umugi wa Kigali; haravugwa abantu bavuga ko ari abahanuzi b’Imana bakwirakwiza amakuru bavuga ko hagiye kuba intambara ikomeye mu Rwanda, ibyo bigatuma bamwe baratangiye gukuka imitima ariko bafata n’icyemezo cyo guhunga igihugu, abandi umugoroba washyika ndavuga hano mu mugi wa Kigali ugasanga buri wese arwana no […]

BARAZIRA IKI?
Imyaka ishize ari 25; abo nta bandi ni impunzi z’abanyarwanda, impinja, abana babangavu, abasore n’inkumi, abagabo n’abasaza buzuye ahanini mu mashyamba ya republika iharanira demokrasi ya Congo (DRC) barara banyagirwa ijoro n’amanywa batagira gitabaza! Aliko se banyarwanda banyarwandakazi, niba koko icyaha ari gatozi bariya bana barazira iki ko batari bakavutse, abandi bafite imyaka itarenze ibili mu gihe Génocide yakorwaga? […]

Ntawihuta nk’uwayobye
Hashize iminsi hahita ibiganiro binyuranye bivuga kubijyanye n’ibyo bise « guhindura itegekonshinga » .Mu magambo atangwa usangamo impirita nyinshi , guhubuka ndetse no gushyanukana umuvuduko uteye impungenge. Aho kugaragaza aho itegeko risanzwe ryaba ribangamiye igihugu cyangwa umuryango nyarwanda muri rusange , usanga ahubwo abantu bibanda mugutakana ibikabyo byinshi Perezida Kagame Paul, nk’umuntu udasanzwe, kuburyo byanteye kwibaza aho u […]

RWANDA/KAYONZA (KIBUNGO) : GUSENYERA ABATURAGE BIRABANDANYIJE
Ni akarengane pe! mu gihe abarebera hafi iby’imyubakire basanga ko igishushanyo-mbonera cyahawe umugi wa Kayonza (Kibungo) kitajyanye n’ubushobozi bw’abaturage bahatuye bityo bagasaba ko hatekerezwa ikindi; umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Mme Odette Uwamariya arihanangiriza abaturage abasaba kujya bakulikiza amategeko agenga imyubakire akanongeraho ko abayobozi bazajya bakingira ikibaba abubaka muli izo nzira zinyuranijwe n’igishushanyo-mbonera bazajya bakatirwa urubakwiye; ati […]

Rwanda : FPR irahamagarira abanyeshuri kurwanya abavuga nabi ubutegetsi bwayo
Kuwa 07/11/2015 muri kaminuza yigenga ya Byumba (IPB) ishami rya Kiramuruzi riherereye muri Gatsibo habereye inama ya FPR aho umushyitsi mukuru yari umugabo witwa Ntegera Patrique ukora mu nzego za FPR mu karere ka Gatsibo. Ubwo nyine bategetse abanyeshuri bose guhagarika amasomo ngo bajye muri iyo nama. Ubwo abarimu n’abanyeshuri bose bateranira muri salle kumwumva […]

Rwanda. Imungu ya ruswa iyogoje itangazamakuru ryo mu rwa Gasabo
Nkuko Ministre w’ubutabera w’u Rwanda Bwana Businge Jonhson yabitangarizaga akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa-muntu I Genève muli Suisse aho yoherejwe nk’intumwa ya Leta mu gutanga rapport isobanura ihonyorwa rya muntu ku birego birebana n’u Rwanda; yongeyeho ko mu Rwanda ikibazo kibahangayikishije bafite ubu ari Itangazamakuru ku buryo barikulikiranira hafi umunsi ku wundi ngo ritavaho rimera nkaya maradio […]