Archives mensuelles : septembre 2015

Hagati yo kurwanya ubukene no kubaka demokarasi Kagame ahitamo iki?

Kagame_AGONULe 21/8 hano i Kigali habereye inama yari yateguwe na fondation Zenawi (fondation yitiriwe uwahoze ari premier ministre wa Ethiopie aza kwitaba Imana muri 2012). Muri iyo nama président Kagame na ministre w’intebe wa Ethiopie, bemeje ko Afurika igomba kurwanya ubukene, demokarasi ikaza nyuma.

Ministre w’intebe wa Ghana ndetse n’umunyamakuru wa BBC wari uyoboye ibyo biganiro bemeje ko iterambere ridafite demokarasi ridashobora kuramba. Uwo munyamakuru yibukije abo bayobozi ko kenshi bihisha inyuma y’iterambere bagejeje ku bihugu byabo maze bagahonyora uburenganzira bwa muntu. Imvugo itarashimishije umukobwa wa Zenawi. Twibuke muri Libiya ukuntu Khadafi yari yarateje imbere abaturage be ariko yarabimye ubwinyagambiriro. Nubwo imbaraga nyinshi zamukuyeho zavuye mu bazungu ariko byose byatangijwe n’abaturage be bari barambiwe igitugu.

Le 5/9 mu muhango wo kwita izina ingagi wabereye mu Murera, président Kagame yongeye kubwira abanyarwanda ko icyo yimirije imbere ari ukurwanya ubukene naho ibyo kubatavuga rumwe bikazaza nyuma. Yanashushe nusubirizaho itangazo rya Amerika rivuga ko ridashyigikiye ibya commission yo kwandika bahindura iby’Itegeko Nshinga parlement yu Rwanda na président  Kagame bashyizeho.  Kagame yagize ati:abo baduha amasomo, twe turara ijoro tuzi icyo turitinyamo.

Aha yirengagije ko ibyo bihugu nabyo ayo majoro byayaraye, kuko nabyo byanyuze mubihe by’intambara abakene bakandamijwe barwanya abifite. Nuko amashyaka agendera ku mahame ya gisocialiste yavutse. Abakire ari nabo bayoboraga bava kwizima bemera ko hashyirwaho ubutegetsi buturutse mu baturage, burengera abaturage. Bumvikana kuburyo ibihugu byabo bigomba gushyiraho inzego z’ubutegetsi ziharanira imibereho myiza ya buri mwene gihugu ndetse n’uburyo abayobozi bazajya bajyaho binyuze mu mucyo.

Ibyo bihugu biduha amasomo si ukutwanga cyangwa politiki ya mpatse ibihugu ahubwo ni uburyo bwo kutuburira ngo twe kunyura kure, twe gupfusha ubusa imbaraga n’igihe nkuko kwa Kadhafi  byagenze, ahubwo duhite tujya ku byingenzi. Twubake iterambere rifite imizi muri demokarasi.

Banyarwanda rero igihe ni iki cyo kwima igihugu cyacu, ubuyobozi burwana ku nyungu zabari k’ubutegetsi ahubwo tukagiha ubuyobozi burebera buri mu nyarwanda wese, bityo twese tukabaho mu bwisanzure no mu bwubahane mu gihugu cyacu.

Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa

 

Protais-Musoniii_izuba rirashe

BURI MUTWE WA POLITIKI WEMEWE NA LETA YA FPR MU RWANDA WEMEREWE  MILIYONI CUMI N’ENYE  Y’AMANYARWANDA (14.000.000Frw)

Protais-Musoniii_izuba rirasheMu  rwego   rwo  gukumira  imfashanyo  zishobora  kwohererezwa  imwe  mu  mitwe  ya  politiki  yemewe  mu  Rwanda  aribyo  FPR  yise  imfashanyo-ndogano; Leta  yiyemeje  kujya igenera   iyo  mitwe  budget  yo  gukoresha  buri  mwaka  muli  gahunda  zayo. Ni  muli  urwo  rwego  mu  Inama  rusange  y’abagize  ubuyobozi  bw’imitwe  ya  politiki  yemewe  mu Rwanda  yateranye  kuli  uyu  wa  kane  taliki  ya  17/09/2015  ku  cyicaro  cy’ihuliro, yemejeko  buri  mutwe  wa  politiki  ugiye  guhabwa  angana  na  miliyoni  14  zo  gukoresha  mu bikorwa  byawo  bya  buri  munsi. Ikindi  hakaba  haranatowe  Prezida  w’ihuliro  mushya  ariwe  Hon. NYIRAHIRWA  Vénéranda  mu  gihe  cy’amezi  atatu.

Muli iyo nama  kandi, umwe  mu bakada  bakuru  ba  FPR, MUSONI  Protais, umuyobozi  wa Panafricanism  Movement  Rwanda,  muli iki  gihe  gishize  wari  waricajwe  ku  gatebe k’abatakigendana  neza  na  FPR; yatanze  ikiganiro  kuri  uwo  muryango  PANAFRICANISM  MOVEMENT  RWANDA  ugamije  kwimakaza  ihame  ry’ubunyafrika   mu  banyarwanda ndetse  no  mubatuye  uyu  mugabane, ngo  ukaba   uharanira  ubufatanye  hagati  y’abanyafrika. Icyo  gitekerezo  cyazanywe  na ba  nyakwigendera  Nkrumah, Lumumba….n’abandi nka ba  Nyerere, Mandela  aliko ntabwo  kigeze  kigera  kuntego  kugeza  ubu, ati niyo  mpamvu tugomba   kugishimangira  buhoro  buhoro  tukazakigeraho. Ati:  uyu  muryango  uzatuma dushobora   guhangana  n’ingaruka  uyu mugabane  uhura  nazo  zituruka  ku  kwivanga  kw’amahanga  mu  miyoborere   y’uyu  mugabane. Tugomba  kuzamura  ubuhahirane  hagati yacu  muli  Africa  noneho  ku rwego  rw’isi  hakajya  hahinduka   amategeko  gusa  kugira ngo  ibintu  byose  bibashe  kuba  byahura , bityo  bizadufasha  kwirinda   abaduha  amasomo ya  demokrasi  adahuye  n’umuco  wacu   cyangwa   kwongera  guhabwa   n’amahanga   imirongo  ngenderwaho  mu  by’ubukungu  na  politiki, ubwo  ni  ubukoloni  tugomba  gushyira iruhande. Akomeza  agira  ati:  uyu  muryango  Panafricanism, ishami  ry’u  Rwanda  turifuza ko  uzahagaralirwa  kuva  ku rwego  rw’umudugudu  kugera  ku  rwego  rw’igihugu.

Banyarwanda banyarwandakazi, ntituyobewe ko  izi ari  zimwe  muli  za  techniques  FPR  irimo ikoresha  mu kurangaza  abanyarwanda  n’abandi  bose  kugira ngo  bibagirwe  politiki  mbi yayo  bityo  iminsi  ibe  yicuma.

Iyo  Panafricanism  se  itarashobora  gushyirwa  mu  bikorwa  kugeza  magingo  aya  uhereye  ku  isöko  y’igitekerezo  n’abakurikiyeho  bose  kandi  bakiriho nka  ba  Museveni, Mugabe etc… , FPR  niyo  izabishobora? Keretse  nibayita  rwandisme!

Byanditswe  kuwa  18/09/2015,  na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

 

Rwanda : Ikibazo cyo kwamburwa ubutaka giteye inkeke

terrasses_ifad

Gutabariza abaturage batuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Gatsibo, umurenge wa Rwimbogo, akagari ka Rwikiniro mu mudugudu wa Ndama, ni akagari ka munini mu midugudu ya Munini na Kabeza. Ibintu bimeze nabi  muri  gahunda  leta yise iyo guhuza ubutaka.

Aho hantu mu mwaka wa 2013 baraje bahakora amatarasi ku ngufu za leta nta ninteguza barimbura insina, imyumbati, ibijumba, ibiti n’ibindi byari bifitiye abaturage akamaro gasumba kure ibyo byo guhuza ubutaka. Iyo myaka kandi bayirimbuye nta ngurane bahaye abaturage.

Iyo urebye gahunda yo guhuza ubutaka ni gahunda iri mu nyungu z’abantu bake na leta naho umuturage akabikeneramo. Kuko ubu aba baturage barahinga, bakabagara, hanyuma bagasarurira hamwe aho bita ngo ni muri hangali kuko ntawemerewe gutwaraho na duke murugo. Nk’ibigori iyo uciyemo icyo kotsa bakagufata ufatwa nk’umujura wese ugacibwa amande. Mu byukuri abaturage inzara igiye kubamara.

Mu guhinga kandi bategekwa kwishyura imbuto nifumbire mbere yo guhinga kandi ubwo abaturage baba babuze nibyo bararira. Ubuze imbuto ntahinge ndetse n’uwakerewe bose imirima yabo ihabwa abandi bantu ku ngufu za leta kandi ntawutinyuka kuvuga ngo buke kabiri.

NB:ibyo byose abaturage bari barabyakiriye ariko muri ino season yo mu kwa cyenda byahinduye isura kuko aho bakoze amaterasi batema imibyare yari yarongeye kumera ndetse abaturage batemaho ibitoki. Kandi hari amashyamba y’abantu ku giti cyabo mbere bagendaga batanga za ruswa ntarimburwe. None ubu haje umugoronome mushya twabashije kumenya kw’izina rimwe witwa { Clode } arimo gutegeka ngo insina n’ibiti byose birimburwe . Akabwira banyirabyo ngo babyirimburire kuko naza kubirimbuza bazishyura amande.

Abaturage rero baratabaza ngo barebe ko insina n’ibiti byabo byarokoka.

Ikindi iyo urebye umusaruro wavaga aho bakoze amatarasi mbere warutaga uhava ubu bahakoze amatarasi kuko bazamuye itaka ryo hasi ikuzimu kandi iryo taka ni umutuku nti ryera ubu abaturage bahingamo bakarumbya ugereranije na mbere batarahacukura.

Ikindi barunzemo imikingo igiye yegeranye kandi buri umwe ugira metero 2 zubugari ubwo ukageza aho umurima ugarukiye. Ku buryo aho umuntu yahingaga hagabanutse cyane. Ubwo rero kuba ubutaka buhingwa bwaragabanutse kubera iyo mikingo bacukuyemo hakiyongeraho ko bazamuye itaka ry’ikuzimu ritera, byateye abaturage batuye muri ako gace inzara idashira.

Usanga rero insina ndeste n’ibiti by’abo baturage bifite agaciro kurusha umusaruro uva muri ayo matarasi.

Ari nayo mpamvu abaturage batabaza nubwo batinya kuvuga ngo batabizira.

Kandi urebye ahantu bakora amatarasi iburasirazuba ni ahantu haringaniye kandi hateze ku buryo ubona hatari hakwiye amaterasi . Nkuko bizwi amaterasi yagenewe ahantu hahanamye. Ariko aba baturage bo muri aka gace babigirijeho nkana mu mugambi wo kwigarurira ubutaka bwabo kugira ngo bicwe ni nzara.

 

IKIBAZO CYO GITEZA CYAMUNARA IBYA RUBANDA KIRANZE KIBAYE INGUTU MU RWANDA

serenahotelNkurikije inyandiko yanjye naboherereje yerekeye guteza za Cyamunara hano iwacu mu Rwanda, ubu noneho hagezweho inkuru y’amahoteli aciriritse arenga ijana ashobora gutezwa Cyamunara kubera kunanirwa kwishyura inguzanyo z’amabanki zatumye yubakwa. Urugero: Hotel Alpha Palace(Remera), Eden Hill, Karisimbi Hôtel, Eldorado n’izindi zose ntarondora hano.

Impamvu nyamukuru y’ibyo bibazo nkuko ba Nyiramahoteli babidutangarije akaba ari uko Leta yakoresheje ingufu nyinshi mu gushishikariza abashoramali bo mu Rwanda kubaka amahoteri menshi yo kwakira abantu   mu gihugu kandi umubare w’abakerarugendo hano iwacu ukiri hasi cyane.

Sylvestre MUPENDA uyobora Ihuliro ry’abanyamahoteri mu Rwanda( Rwanda Hotel Group), yadutangarije ko kuva mu 2007 kugeza 2013   bari bamaze kugera kubyumba 6.500 bivuye kuli 300, ati nyuma yo kubaka izo Hôtels ntizibona abo zakira kandi benshi muli twe zubatswe mu inguzanyo z’amabanki; kuburyo hôtels zacu ziri gutezwa Cyamunara n’amabanki ku giciro gito cyane; ikigo k’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro nacyo nuko ntikitworoheye.

Akomeza avuga kandi ko kutishyura hari aho byashingiye ku nyungu bakwa n’amabanki iri hejuru, hagati 18 na 25 ku ijana, byongeye n’igihe gito bahabwa cyo kwishyura kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.

Yakomeje agira ati hari nanone ikibazo gishingiye ku ikoreshwa riri hasi cyane ry’amahoteri yacu, riri hagati ya 1 na 5 ku ijana, bityo bikagorana kwishyura inguzanyo.

Ati: twagejeje kenshi kuli gouvernement ibyo bibazo byacu, ikaza ikatubeshya ngo twitegure igiye kuzana abashyitsi mu manama yewe ikanaza gushyira ibiro byayo mu mahoteri amwe namwe tugategereza abashyitsi aliko tugaheba. Ikindi nanone nubwo ayo mahoteri ari ku isoko ariko usanga mu baguzi nabo bibaza icyo bayakoreramo baramutse bashoye amafranga yabo! Ngaho aho bigeze iby’abanyamahoteri mu Rwanda na Leta ya FPR. Murakoze.

Byanditswe kuwa 07/09/2015, na:

A. BEN NTUYENABO
KIGALI-RWANDA.

Hagati yo kurwanya ubukene no kubaka demokarasi Kagame ahitamo iki ?

chalumeauLe 21/8 hano i Kigali habereye inama yari yateguwe na fondation Zenawi (fondation yitiriwe uwahoze ari premier ministre wa Ethiopie aza kwitaba Imana muri 2012). Muri iyo nama président Kagame na ministre w’intebe wa Ethiopie,bemeje ko Afurika igomba kurwanya ubukene, demokarasi ikaza nyuma.

Ministre w’intebe wa Ghana ndetse n’umunyamakuru wa BBC wari uyoboye ibyo biganiro bemeje ko iterambere ridafite demokarasi ridashobora kuramba. Uwo munyamakuru yibukije abo bayobozi ko kenshi bihisha inyuma y’iterambere bagejeje ku bihugu byabo maze bagahonyora uburenganzira bwa muntu. Imvugo itarashimishije umukobwa wa Zenawi.

Twibuke muri Libiya ukuntu Khadafi yari yarateje imbere abaturage be ariko yarabimye ubwinyagambiriro. Nubwo imbaraga nyinshi zamukuyeho zavuye mu bazungu ariko byose byatangijwe n’abaturage be bari barambiwe igitugu.

Le 5/9 mu muhango wo kwita izina ingagi wabereye mu Murera, président Kagame yongeye kubwira abanyarwanda ko icyo yimirije imbere ari ukurwanya ubukene naho ibyo kubatavuga rumwe bikazaza nyuma. Yanashushe nusubirizaho itangazo rya Amerika rivuga ko ridashyigikiye ibya commission yo kwandika bahindura iby’Itegeko Nshinga parlement yu Rwanda na président  Kagame bashyizeho.  Kagame yagize ati : abo baduha amasomo, twe turara ijoro tuzi icyo turitinyamo.
Aha yirengagije ko ibyo bihugu nabyo ayo majoro byayaraye,  kuko nabyo byanyuze mubihe by’intambara abakene bakandamijwe barwanya abifite. Nuko amashyaka agendera ku mahame ya gisocialiste yavutse. Abakire ari nabo bayoboraga bava kwizima bemera ko hashyirwaho ubutegetsi buturutse m’ubaturage, burengera abaturage. Bumvikana kuburyo ibihugu byabo bigomba gushyiraho inzego z’ubutegetsi ziharanira imibereho myiza yaburi mwene gihugu ndetse n’uburyo abayobozi bazajya bajyaho binyuze mu mucyo.

Ibyo bihugu biduha amasomo si ukutwanga cyangwa politiki ya mpatse ibihugu ahubwo ni uburyo bwo kutuburira ngo twe kunyura kure, twe gupfusha ubusa imbaraga n’igihe nkuko kwa Kadhafi  byagenze, ahubwo duhite tujya ku byingenzi. Twubake iterambere rifite imizi muri demokarasi.

Banyarwanda rero igihe ni iki cyo kwima igihugu cyacu, ubuyobozi burwana ku nyungu zabari k’ubutegetsi ahubwo tukagiha ubuyobozi burebera buri mu nyarwanda wese, bityo twese tukabaho mu bwisanzure no m’ubwubahane mu gihugu cyacu.

Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa

J. Jules Rugero

 

IKIBAZO CY’ABANA B’INZEREREZI MU MUGI WA KIGALI.

enfants rueMuli iki gihe abana benshi, ari abasabiriza, kimwe nabo bita ba mayibobo bongeye kugaragara cyane mu mugi wa Kigali, imwe mu mpamvu itera icyo kibazo akaba ari uko kuva mu mwaka wa 2012 Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga za orphelinats binyuze muli Ministère y’umuryango, abana bose babaga muli izo orphelinats bagashakirwa imiryango ibakira bajya kubamo buhoro buhoro k’ubwumvikane n’iyo Ministère noneho Leta ikajya inayibafashirizamo aliko nako inabakulikirana bikaba byari mu nshingano yiyemeje.Icyo ngo akaba cyari igikorwa kijyanye na ya gahunda ya Leta y’u Rwanda bise ‘‘Kwigira’’.

Ikibazo rero, bamwe muli abo bana bananiwe kuba muli iyo miryango, bananirwa kwiga, abandi barayitoroka bahitamo kwibera indaya na za mayibobo. Leta ikaba yari yaranabemereye ko izajya itanga buri kwezi ibihumbi 200 mu rwego rwo kubafashiriza muli iyo miryango! none ari ugukulikirana imibereho yabo   muli iyo miryango n’ubufasha babemereye byose byarabuze, kandi bakitabwaho na za orphelinats ntakibazo bari bafite kuko hari n’abagiraneza benshi batandukanye babitagaho ubuzima bwabo bukagenda neza kugeza bakuze, kurusha kuba   muli iyo miryango. Ibyo byose rero bikaba byarahagaze bahitamo kuyoboka imihanda birirwa mu masoko basabiriza abandi baryama aho babonye. Icyo cyemezo kikaba ari kimwe mu mpamvu zatumye abana b’inzererezi na za mayibobo biyongera mu migi y’u Rwanda, by’umwihaliko mu mugi wa Kigali. Izo ngaruka mbi zose zikerekana ifatwa ry’ibyemezo kuburyo buhubutse   aribyo micungire mibi y’ibya   rubanda.

Byatohojwe kuwa 05/09/2015 na:

A.BEN NTUYENABO,

KIGALI-RWANDA.

inoti 500

BA RUSAHURIRA-MU-NDURU MU BUKUNGU BW’U RWANDA.

inoti 500♦-Nkuko mperutse kubyandikaho, nyuma yo kwirukanwa kw’imiryango itagira aho ibogamiye (ONG) hafi ya yose mu gihugu cyacu, hashyizweho ikigega (AGACIRO DEVELOPMENT FUND), abanyarwanda b’ingeri   zose , ibigo bya Leta, abikorera ku giti cyabo n’abandi barakitabiriye pe! aliko kugeza ubu babaye nkabarambirwa guhora batanga amafranga batamenya irengero ryayo bagahora babeshywa   ko arimo kubyazwa inyungu.

♦-Ikindi ni ikigega nacyo cyiswe ISHEMA RYACU kimwe cyashyiriweho gufunguza mu gihugu cy’ubwongereza   Lt. Général KARENZI KARAKE, nacyo kikaba cyarashyizweho mu gihe ari mu cyaro kimwe no mu migi by’u Rwanda nta gafaranga kakiharangwa   kubera ubukene no gutanga imisanzu inyuranye ku buryo budasobanutse.Iki gikorwa cyo kwaka umusanzu wo gufunguza   K. KARENZI nacyo kikaba cyarabaye nk’urwitwazo rwo gukomeza gusahura umuturage wakagombye gufashwa, kuko amafranga yaratanzwe, KARENZI arafungurwa, amafranga ntiyahabwa ubwongereza kandi ntiyanasubizwa abayatanze, ukaba wakwibaza aho bayashyira? aliko ibyo byose bikaba bigaragaza amafranga akoreshwa mu bikorwa binyuranye by’umwijima mu gihe mu giturage nta gafaranga nabusa kaharangwa, bikaba bizwi kandi ko Leta ya FPR muli ibi bihe ikoresha   amafranga menshi cyane mu iperereza ryayo ikora mu kuneka abatavuga rumwe nayo aho bari hose haba hano mu Rwanda no mu mahanga, mu rwego rwo gushaka kubahitana   hakoreshejwe   ikiguzi uko cyaba kingana   kwose binyuze munzira izo arizo zose zishoboka.

♦-Nkuko tubikulikirana umunsi kuwundi rero hakaba hari n’amafranga milliards 15 ziyongera kuzindi milliards 114 zahawe ishyaka FPR riri ku butegetsi, zose hamwe zikaba 129 milliards guhera muli 2008-2015, bigaragaza igihombo muli Banki Nkuru y’igihugu hakulikijwe audit financier y’intumwa za FMI ziherutse hano mu Rwanda muli rapport zagejejweho na Gouverneur wa Banki Nationale y’u Rwanda mumpera z’ukwezi gushize, aho uyu gouverneur yanikomye cyane ibinyamakuru ngo byiha gutangaza ibirebana n’ubukungu n’icungamali ya Leta kandi batabisobanukiwe.(yiyibagije ko tuziko ikintu cyose gikoze ku ifaranga ry’igihugu kigira ingaruka k’umwenegihugu wese uri ku buso iryo faranga rikoreshwaho) ariyo mpamvu byitwa ubusahuzi   cyangwa FPR yariyibye!!   (sinzi uko umuntu yabyita). Umuntu akaba yakwibaza impamvu FPR iguza BNR kandi haba hari ingengo y’imali iva mu misoro y’abaturage n’inkunga z’amahanga!

Gouverneur RWANGOMBWA John   wa BNR rero, akaba avuga ko FPR yagurijwe aliko ntasobanure procédure   uko iteye mu kwishyura   kandi tuziko kwishyulira   rimwe imbumbe amafranga angana   kuriya bigoye.

♦-Ibijyanye   n’ubukungu   byo   ni byinshi, hari nanone ibibazo   biri hose mu gihugu   byerekeye Cyamunara   z’urudaca   ku mitungo   y’abaturage n’bacuruzi   igurisha buri munsi   kubera imyenda   mu kubura ubwishyu   bw’inguzanyo z’amabanki   ahanini   bitewe n’inyungu zikabije   zakwa nayo mabanki   ku bwumvikane n’amabwiriza ya banki nkuru   y’igihugu (BNR).

Urugero: Isoko ryo ku KABEZA   hano ku Kicukiro mu mugi wa Kigali   ririmo gutezwa   Cyamunara na I.M BANK   kubera inguzanyo yahaye umugabo witwa   SEWAYEZU Louis   yo kugura iryo   soko akaba yarabuze ubwishyu   byongeye   kandi na RRA (Ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro   nacyo cyari giherutse kurifungira   imisoro abaturage baricurulizamo barasakuza, nibwo Maire   w’akarere ka Kicukiro akomakomye RRA irarifungura aliko ikibazo nticyarangira, aho bigeze akaba igisigaye kwari   ukuriteza Cyamunara   avuyemo akishyurwa Banki , RRA ndetse no kwishyura   imisoro   abaturage barikoreragamo bari baratanze, bitashoboka   hagakomeza   gukurikiranwa indi mitungo y’uwo mugabo Louis   aho iherereye hose, ali nako tubona bizamugendekera kuko mu cyamunara cyabaye ku   wa 01/09/2015 hagati ya Banki, umuhesha w’inkiko n’abaguzi; amafranga menshi yakigaragayemo akaba atararengaga ibihumbi 800.000 frw   kandi Banki ishakamo milliards 2 n’ibihumbi 100 by’amafranga y’u Rwanda   kugirango yiyishyure, cyamunara ikaba yarasubitswe   ikazasubukurwa mumpera   zuku   kwezi kwa cyenda.

Uretse rero n’inyungu zihanitse, ureba ubukene buri mu gihugu ugasanga nta kundi abaturage babigenza ahubwo baba bashaka nayo gukoresha mu mibereho yabo bwite, ibibatunga   n’ibindi, kugirango bashobore kuramuka , batitaye cyane ko ari inguzanyo bazishyura.

♦-Urundi rugero:RSSB (Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi   bitaga Caisse sociale du Rwanda), ubu icyo kigo Leta iherutse no kwirukana umuyobozi   mukuru wacyo Dr. UFITIKIREZI kubera igihombo mu micungire yacyo, kiratakamba kubera   kubura amafranga   ya Pension   z’abakozi   yashowe mu kubaka imidugudu igezweho   n’amazu maremare   hirya no hino mu gihugu   bizeye kuyabyaza   umusaruro none amenshi yabuze abayajyamo   kuburyo   umwaka 2013-2014 Auditeur Général   w’igihugu yagaragaje ko bamaze guhomba   milliards 65 zose z’amafranga y’u Rwanda udashyizeho 2014-2015, kandi bakaba babona igihombo gikomeza. Akaba ari muli urwo rwego ikigo cyafashe icyemezo cyo kugurisha amwe muli ayo mazu kugirango batazavaho babura   burundu pension z’abakozi.Amazu ateganyijwe kubanza gushyirwa   ku isoko nkuko babidutangarije, akaba ari imiturirwa yubatse   i KARONGI ( Kibuye), MUSANZE (Ruhengeri) na RWAMAGANA(Kibungo).

Umukozi umwe wo muli department of economy ya BNR utarashatse kuntangariza amazina ye kubera umutekano yambwiye ko ibibazo mu birebana n’ubukungu mu gihugu ari byose, ko hagombye gufatwa ingamba zikomeye kuko mu minsi iza ubukungu bw’u Rwanda buzarushaho kuba   bubi cyane! ati harimo iyeri rya FPR rikomeye!! bikaba   byerekana imicungire mibi y’imali y’igihugu.

♦-Banyarwanda banyarwandakazi, iyo nsensenguye ibibera mu Rwanda muli iki gihe mbona benshi basa nabasahuranwa nkaho ijuru rigiye   kubagwaho, kuburyo iyo uganiriye nuwariwe wese usanga yibaza amaherezo nkaho yicaye kuli Bombe igiye kumuturikana. Bavandimwe nshuti biradusaba kwihangana abagifite icyizere cyo kubaho no gutekereza   imigambi ikwiye kugihugu cyacu mugihe kiri imbere, mbona ko kitazarambirana. Mugire amahoro.

Byateguwe kuwa 05/09/2015, na :
A. BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.

 

 

 

rwanda paysage

Kurema igihugu bundi bushya birashoboka?

rwanda paysageNi kenshi usanga abantu bagiye k’ubutegetsi bakoresheje intwaro, usanga bavuga ko bifuza kurema igihugu bundi bushya!

  1. Hari ukurema igihugu bushya wubaka ibikorwa remezo by’ibanze : amazu, imihanda, etc. Kuburyo umuntu wasura icyo gihugu acyizi mbere y’intambara asanga koko igihugu cyarubatswe. Ese ubundi ufite abanyepolitiki b’inyangamugayo, ukagira ibihugu by’inshuti bikaguha inkunga z’amafaranga, ukubaka ibikorwa remezo hari igitangaza se kirimo? Abatabishobora nibo bacye!
  2. Hari uguhindura igihugu bushya uhindura imitekerereze n’imyumvire. Kugirango habeho guhindura  imyumvire n’imitekerzreze y’abanyagihugu, bisaba abanyepolitiki b’inyangamugayo, batagira indimi 2, ibyo bavugira ku karubanda, nibyo bavuga biherereye bari kumwe nabo bahuje umugambi. Bagomba kuba abanyepolitiki badashyiraho gahunda yo guhuma abantu amaso ubeshya ko buri wese yiga ariko mu kazi hakabamo kurobanura. Ubeshya abaturage ko bisanzura kandi uvuze icyo udashaka umufunga! Ibyo byose bikorwa abaturage baba babibona bakicecekera. Gukora politiki yo guhuma abantu igihu mu maso ntabwo ishobora guhindura imyumvire n’imitekerereze y’abanyagihugu.

Guhindura imitekerereze n’imyumvire y’abanyagihugu, bisaba abanyapolitiki b’inyangamugayo , bava mu bice byose by’abanyagihugu. Bakigira hamwe kandi bakemeranywa ku mahame remezo agomba kugenga igihugu cyabo. K’uburyo niyo bagira amashyaka menshi ariko habaho amahame remezo bose bagenderaho. Kugeza ubu igihugu cya Afrique du Sud nicyo cyonyine cyabigezeho. ANC n’imitwe yari iyishamikiyeho hamwe na National Party ishyaka ry’abazungu n’indi mitwe yari ibashamikiyeho, bose baciye bugufi bemera kuganira ngo bashyireho amahame remezo,  atuma abo muri icyo gihugu babana neza ibihe byose. N’ubwo muri Afrique du Sud abazungu bakandamije abirabura igihe kinini, ntabwo abirabura babaye imbohe z’amateka.

Bahisemo kureba imbere, birinze kugendera kuri politiki yo gukinga abaturage igihu mu maso bahisemo gutanga ubwisanzure busesuye kuri buri mu nyagihugu. Ubu demokarasi yashinze imizi ntawe uryamirwa. Ikibazo cy’ingutu basigaye barwana nacyo ni ubukene. Abanyepolitiki baho ntibarindiriye ko ababayeho mugihe cya apartheid babanza gupfa ngo abanyafurika yepfo babone gishyiraho gahunda yo guhindura imitekerereze n’imyumvire. Ahubwo ababaye muri apartheid n’abayirwanyije bicaye hamwe nta kubeshyana bumvikana uko baca burundu iyo politiki mbi yari yaratsikamije bamwe! Ari uwatsikamiwe ari uwatsikamiye (oppressed& oppressor), bose baciye bugufi baraganira! Gutegereza ko ngo hari abagomba gusaza, abavutse nyuma akaba aribo bubaka sosiyete nshya ni ukwibeshya.

Ubu mu Rwanda usanga abambari ba FPR na Kagame bavuga ngo ni agume k’ubutegetsi nyuma ya 2024 hazaba hari indi génération,  iyi ni politiki y’igihu. Guhindura amateka wibwira ko abo uri kurera bazayamira bunguri muri iki gihe ni ukwibeshya cyane haje technologie. Kugirango mu Rwanda abanyarwanda bahindure imyumvire n’imitekerereze turandure burundu iby’amako n’inkurikizi mbi zabyo ni uko hazabaho mu Rwanda Inama Ngoboka Gihugu (dialogue interrwandais), ihuza abanyepolitiki bo mu ngeri zose, ari abari k’ubutegetsi cg abatavuga rumwe nabwo,  bakumvikana ku mahame remezo agomba kugenga igihugu cyacu.

Uyu munsi guhindura Itegeko Nshinga ry’igihugu hari igice cy’abanyarwanda gihejwe, ugahitamo kujyana nabarwana n’imbehe zabo gusa, birerekana ko kugera k’ubumwe bw’abanyarwanda bikiri kure, amahoro n’iterambere  birambye mu rwa Gasabo bikiri inzozi. Kuko ibyo tubona uyu munsi ni ivu rirengeje k’umuriro!

Niduharanire impinduka yigihe cyose itagarukira kuri twe turiho uyu munsi !