Archives mensuelles : août 2015

Kigali

RWANDA: UBUTEGETSI BWA  FPR  NTIBUGIRIRA  IMPUHWE  ABATURAGE

KigaliByabaye  nk’ihame  uretse  ko  ntaho  wasanga byanditse  mu  mategeko   cyangwa  amabwiriza, ni  ubwiru  gusa! . Kugirango  ube  ufite  igikorwa  icyo aricyo  cyose  mu Rwanda  kibyara inyungu, ugomba nta yandi  mananiza  gutanga 1/10  cy’imisanzu  y’umuryango  FPR-INKOTANYI  hakurikijwe  inyungu  uvana  muli  ibyo  bikorwa.

Umuryango  FPR  uri  k’ubutegetsi  mu  Rwanda  uretse  kubajugunya  mu magereza   cyangwa  kwica,  wiyemeje  gukandamiza  abaturage  no  kubasubiza  ku  isuka  mugihe batagaragaje ko bawuyobotse ku neza   ari  nayo  mpamvu  ubu  ntarindi  shyaka   mu  Rwanda  rifite  uburenganzira   bwo  kuba  ryakwakira   imfashanyo   cyangwa   impano iturutse  hanze  y’igihugu   ku buryo  butazwi   na  FPR. Iryo  akaba  ari  ihotora  rya  demokrasi   à  la  FPR.

Nkuko  nabibamenyeshaga  ubushize  rero , RRA (Ikigo  k’igihugu  gishinzwe  amahôro) nacyo  muli  iki  gihe  kirangwamo  ruswa  yakiyogoje,gifite  gahunda  yo  gufungira  ibikorwa abacuruzi bagera  ku  bihumbi  bine  kubera  ibirarane  by’imisoro  ingana na Miliyari mirongo itandatu n’ebyili  zose  z’amafranga y’u  Rwanda (62.000.000.000 Frw), nkuko itsinda  ry’abadepite  bashinzwe  kugenzura  imari   ya  Leta  batangaje  muli  rapport  yabo  uyu  mwaka.

Hagati  aho  hakaba  hari  umuhanda  rwagati  mu  murwa   wa   Kigali  wafungiwe  ibinyabiziga byawunyuragamo   byose, abacurulizaga  kuli  uwo  muhanda  baralira  batakamba igihombo batangiye  guhura  nacyo  kuva  aho  ufungiwe  n’umugi  wa Kigali kuli uyu wa mbere taliki 24/08/2015, ni ukuvuga  ko nta modoka, moto cyangwa  amagare bifite uburenganzira bwo gukoresha  uwo  muhanda, akaba  ari  uguturuka  imbere  y’inyubako ndende  Centenary house ya Kiliziya gatolika, Umuturirwa  mushya  uhuzuye : M.PEACE House  y’umuherwe Makuza Bertin  bitirira Rwanda foam, BANK OF KIGALI, UNGUKA BANK, n’amaduka  yandi  acuruza  imyenda  n’inkweto   bihenze,  ukagera  kuli  école  Belge  de Kigali, aho hose hakaba  haragenewe  abanyamaguru  gusa ,abagendesha  imodoka  bakazajya  bashaka  aho  bazisiga  batarinjira   muli   uwo  muhanda .Ubu  haragaragara  ubucucike   bw’imodoka zabuze  aho  ziparika  hafi  y’uwo  muhanda   kuburyo  umuntu  amara  isaha  yose  agishakisha  aho  yahagarika  ikinyabiziga  cye  kugirango  abone  gufata  iy’amaguru  agana  aho akorera.

Tumaze  kubitohoza  neza  rero  twasanze  intandaro  yabyo  ari  iyo nzu shya  M. Peace House dore ko iherutswe no gutahwa  kumugaragaro  na  Prezida  kagame  ubwe  aherekejwe  na Mayor  w’umugi  wa  Kigali  Fidèle  Ndayisaba. Prezida  Kagame akaba  yarivugiye  ubwe  ko iyo  nzu  ishobora   gukorerwamo  ubucuruzi  bunyuranye  ubwo  aribwo  bwose yaba amahoteli, amavuliro  n’ibindi….ati:n’iposta  yahahoze  ishatse yazagaruka  kuhakorera, ibyo  akaba  yarabivuze  nyuma   yuko  uwo  Nyirumuturirwa  Makuza  mu ijambo rye Y amusabye kumufasha  gushaka  abayikoreramo  kugirango  ishobore  kugaruza  amafranga  akayabo  agera  kuli  Miliyoni mirongo  ine  n’ebyili (42.000.000Frw)  z’amadolari US  amaze kuyitangwaho, bityo  Prezida  Kagame akaba  yaratangije  iyo  campagne  mucyayenge  abinyujije ku rubuga  rwe  twiter   aho  yivugiraga  ko  icyo  kibazo  agomba  kukiganiraho   na Mayor  w’umugi  wa  Kigali  Fidèle  Ndayisaba,  kugirango  bahume  amaso abaturage  bo  kurabukwa ko   FPR  iyifiteho  uruhare, kandi  ko yubatswe hakurikijwe igishushanyo cy’icyerekezo   cy’umugi  wa  Kigali,bityo  akaba  ari  amayeri  yo  gushaka  kwigarulira  abafite  ibikorwa  muli  ako  gace  kuza  gukorera  muli  iyo  nyubako  mu  rwego  rwo  kubuza amahoro  abatisanga  muli FPR.

Amakuru  nashoboye  kumenya  yemeza  ko  uyu  Makuza  Bertin  yahisemo  kwiyegereza  FPR  na  Prezida  Kagame  kubera  impungenge  yagize  kuba  ngo  yaba  afite  ubutunzi adafite Kagame aho  yagize  ati :’’Turabasaba  Nyakubahwa Prezida  Kagame, jye  n’abacuruzi  bagenzi  banjye  ko mwakomeza  kutuyobora  na  nyuma  yo  kurangiza  mandat   yanyu muli  2017,  kugirango  dukomeze   tugire  umutekano   wacu  bwite  n’ibintu  byacu  ku buryo  burambye’’. Fin  de  citation.

Byanditswe  kuwa  26/08/2015  na:
A.BEN  NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.

Ikibazo cy'amazi mu Bugesera/foto http://www.ubuzimabwacu.com/

IKIBAZO  CYO  KUBURA  AMAZI  MEZA  GITEYE  INKEKE HANO  I  RWANDA

Ikibazo cy'amazi mu Bugesera/foto http://www.ubuzimabwacu.com/

Ikibazo cy’amazi mu Bugesera/foto http://www.ubuzimabwacu.com/

Ubuyobozi  bw’akarere ka  Gicumbi,icyahoze  cyitwa  Préfecture  ya  Byumba  haravugwa  abaturage  balimo  abana, abasore n’abasaza  bazahajwe  n’umwanda  kubera  kutiyuhagira ahanini  bitewe n’ubukene   n’ibura  ry’amazi  rikunze  kubaho  mubihe  by’impeshyi  hano  mu  Rwanda  aho  1 jerican igura  kugeza kuli  500f  mumugi  wa  Kigali,  uretse  ko  ubu bikabije  kandi  ubuyobozi   bwarijeje  abaturage  ko  kugeza  muli  2017  nta  munyarwanda  numwe  uzasigara  adafite  amazi meza. Ubuyobozi  bwa  Gicumbi  rero  bwo siko  bubibona busanga  ari  ugusebya  Akarere  kabo  kuburyo  bwafashe  icyemezo  cyo  kujya  babakusanyiriza  hamwe  ku  karere,  bakiyuhagira  bahagarikiwe  n’ubuyobozi  rubanda  rwose rubareba  ntakubagirira  ikigongwe  ngo  uyu  ni  umusaza  cyangwa  umusore.

Icyo  gikorwa  giteye  isoni  kikaba  cyaratangijwe  n’ubuyobozi  bw’akarere  mu minsi ishize  aho  abo  baturage  balimo  abasaza  batubyaye, abasore  barumuna bacu  buhagiriwe  mu ruhame  bose  babireba, byari  biteye  agahinda!! twese  twarumiwe!.

Abo  baturage  bakaba barafotowe, amafoto yabo  akamanikwa  ku  biro by’akarere  n’ahandi  hose  hagaragara, bityo  ifoto  ikazajya  ivanwaho  hakurikijwe uko  buri  wese yitwaralitse  mu kutongera  kugira  umwanda.Aliko kandi ngo  icyo  gikorwa  kikazakomeza!

Kimwe  no mumurwa  mukuru  wa  Kigali, amezi  abaye  atatu, ikibazo  cy’amazi  giteye  inkeke, amazi  akenewe  nk’ushaka  pétrole, kuva  mu mpera  z’ukwezi  kwa 6/08/2015   kugeza magingo aya, tumaze  kumenyera  kuvoma  kabili  mukwezi  buri  wese  agace  k’umugi  atuyemo nabwo badashobora kuyabonera  umunsi umwe,bivuga  Akarere  kamwe  uyu munsi akandi 10 jours  après,  par  alternance . Abakozi  bo mungo  na  bamwe  mu bakozi bandi iyo  batashye  kumugoroba  buri wese  afata ijerican  ashakisha hirya  no  hino, mu bishanga n’ahandi  bagacyurwa  n’ijoro  rimwe  na rimwe  bahebye.

Ubuyobozi   bw’Ikigo  cy’igihugu  gishinzwe gukwirakwiza  amazi  mu  Rwanda (WASAC)  bukaba  busobanura  ko  ikibazo   cy’ ibura  ry’amazi  adahagije  mu mugi  wa  Kigali  riterwa ahanini  n’ingomero  zicyubakwa  hakiyongeraho  n’ikama  ry’imigezi  ishamikiye  kuli  izo ngomero  kubera  izuba.

Ibyo  byose  bikagaragaza  intege  nke  Leta  ya  FPR  ifite  mu gukora  igena-migambi  muli  domaines  zose, aho  gushimishwa  no  kuzamura  amazu gusa  kandi  uziko  nta mazi n’amashanyarazi  uzashyiramo. Muli  rusange rero  ugasanga  ari  uguhuzagurika  mu  gucunga  neza  imitungo  y’igihugu.

Byanditswe  ku wa  27/08/2015   na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

 

 

Ubuhemu FPR ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda riherutse gukorera umunyarwanda cheih Gahutu

photo/http://www.rdirwandarwiza.com/

photo/http://www.rdirwandarwiza.com/

Nkuko  byagenze  rero  uyu  cheih  Gahutu  ni  umwe  waherutse  kuvanwa   k’umwanya w’ubuyobozi  bukuru  bw’umuryango  w’abayisilamu  mu  Rwanda  kubera  amakimbirane yaranze abayoboke  bamwe  b’uwo  muryango  bigaragara  ko  Mufti  wari  ucyuye  igihe  na  FPR  bari  babifitemo  uruhare  mu gucikamo  ibice  bibili  bitavuga  rumwe  mu  banyamuryango. Mufti wari  ucyuye  igihe  n’igice  bafatanije  bafataga   cheih   Gahutu  nk’interahamwe  ngo  kuko  yari  mu  Rwanda  na  mbere  y’intambara   kandi  ngo  akaba  afite  bene wabo  bafungiye icyaha  cya  genocide.

Muli   iyi  minsi  Cheih  Gahutu  akaba  abarizwa  mu  buroko  aho  akulikiranweho  ko  yaba  yaribitseho  miliyoni  mirongo  ine  n’ebyili  z’amanyarwanda (42.000.000Frw)  yahawe  na murumuna  we  Bwana  Sentare  uba  mu  Bubiligi,  PDG  wa  Company  ARAP CONTRACTORS isanzwe  ikora  imihanda  hano  mu  Rwanda. Cheih  Gahutu  akaba  yaragombaga gushyira  ayo mafranga  kuli  compte  ya  FPR  muli  BK  mu  rwego  rw’imisanzu  yakwa  uwariwe wese ukorera  muli  iki  gihugu  nkuko  bigendekera  buri  wese  uhafite  ibikorwa byunguka.

Nkuko  Cheih abisobanura  rero  ayo  mafranga  yarayakiriye  koko  mu ntoki  ze  ayahawe na  Murumuna  we  Sentare  aliko  nk’abavandimwe  nta  nyandiko  bagiranye igaragaza  ko  hari  icyo  amuhaye, Cheih  yahise  ayajyana  kuli  compte  ya  FPR/BK mu  rwego  rw’imisanzu  kugira ngo  Bwana   Sentare  yongere  ahabwe  uburenganzira  bwo gukomeza  gukorera  mu Rwanda  nkuko  bari  babyumvikanyeho, aliko  Banki  ya  Kigali  nayo  ikaba  ifitanye  consigne  na  FPR  yo  kudatanga  Borderau  ku muntu  wese  ushyize bene  ayo  mafranga  y’imisanzu  kuli  compte  yayo, ikimenyetso  ubona  gisimbura  borderau   akaba  ari  ukumenyeshwa   par  téléphone  cyangwa  par  message  ko  yabagezeho banagushimira   nkuko  byagendekeye  cheih  gahutu  ubwo  yohererezwaga  ubutumwa  bugufi  na  FPR  nyuma   yuko  ashyize ayo  mafranga  kuli  compte  inamushimira   icyo  igikorwa; bityo  rero  cheih  yakoze  ibyo  bamutumye aliko  ntiyahabwa  borderau  yewe  nta  n’inyandiko  igaragaza  ko  yakiriye  mu ntoki  ze  ayo  mafranga.

Ubwo  bujura  bukaba bwarapanzwe  na  FPR  mukwihimura  kuli  Cheih  Gahutu  ngo  kubera  agasuzuguro  ko  arusha  ubutunzi  bamwe mu bayobozi  b’igihugu  barimo  Ministri  FAZIRI  Mussa  ushinzwe Umutekano  hano  mu gihugu  n’uwo  yasimbuye  Bwana  Cheih   HABIMANA  Saleh  wahoze  ari  Mufti  w’u  Rwanda  ubu  akaba  yaragizwe  ambassadeur  w’u  Rwanda  muli  Egypt. Aho ikibazo  cyagaragariye  rero, Bwana  Sentare  wari  wizeye ko  ikibazo  cyarangiye  agiye gukomeza  ibikorwa  bye  mu gihugu  nuko  yabajije  uburyo  yasubukura  ibikorwa  bye bakamusubiza  ko  atarakemura  ikibazo, nibwo  yiyambaje  Cheih  Gahutu  uko  yabigenje, undi  amusobanulira  byose  uko  yayashyize  kuli  compte  yewe  na  sms   FPR   yamwoherereje ,aliko   FPR  igahakana  ko nta mafranga  yageze  kuli  compte  yayo!

Nibwo  Sentare  afashe  iy’ubutabera  Cheih  Gahutu  aba  atawe mu buroko  aho  ategereje ubucamanza, aliko  kugiti cye  akaba adahakana  ko yakiriye  ayo mafranga  kandi  akaba  yarayashyize  kuli  compte  ya  FPR, kuburyo  yanagize  ati:  nk’umuyisilamu  w’inyangamugayo ayo  mafranga  nay’umuvandimwe  wanjye  niyemeje  kuyakura    mu mutungo  wanjye  nyamwishyura  Imana   yabimpaye  ntaho  yagiye  nizeye  ko  izampa  andi, Imana  ishobora byose  izanyongerera  ndabyizeye. Ubu nandika  hari  amakuru  angeraho ko  Cheih  yarangije  gutanga  ayo  mafranga  y’akamama  ahugujwe   na  FPR.

Banyarwanda banyarwandakazi,muriyumvira  aho  tugeze,ni agahomamunwa  pe  !! Hari  noneho  n’abanyarwanda  batanze  amafranga  muli  cya kigega  cyitiriwe  KARAKE Karenzi bamaze  kumenyeshwa  ko  nubwo  yarekuwe  batazasubizwa  amafranga  yabo  ngo azakora ibindi  kandi  bari  bishimiye  ko  ubwo  KARENZI  arekuwe  bazayasubizwa, mubyukuri basabaga ko  bayasubizwa.Ubu  usanga  barimo  bicuza, bamwe ntibatinya  no  kugaragaza ko  bayobowe  gicanshuro, uretse  ko  iminsi   y’umujura  itajya  irenga  mirongo  ine. Mugire Amahoro.

 

Byanditswe  kuwa  23/08/2015    na:
A.BEN  NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.

U RWANDA MU BIHE BY’INZARA IRWUGARIJE

photo/http://ayyaantuu.com

photo/http://ayyaantuu.com

Si  amakabyankuru,  ibigaragalira  buri  wese  ni  uko  bitinywa  kuvugwa, iyo  ubona  imiryango  mpuzamahanga(ONG)  yarasezerewe  mu  gihugu  kubera  ko  imfashanyo  yatuzaniraga  itakinyuzwa  mu ngengo  y’imari  ya  Leta  bikaba  byarabaye  intandaro  yo  kuyisezerera  ngo  ntacyo  imaze,  uretse  kugambanira  abayobozi  b’igihugu  no  kubangamira  umutekano.

Zimwe  muli  izo  ONG  ni  CRS (Catholic  relief  services)  ari  nayo  izindi  ONG  zitandukanye  zari  zisanzwe  zinyuzaho  imfashanyo  yazo  mu  gufasha  abatishoboye  mu  kurwanya  inzara  mu  gihugu, aho  itumvikaniye  rero  na  Gouvernement  y’u  Rwanda  uburyo  bwo  kuyisaranganya  ubwayo  abo  ibona  bayikwiriye  ihitamo  kubireka.

Uretse  mu  migi  minini  ahandi  mu byaro  inzara iranuma, rurakinga  babili kandi  nta  rwinyagambuliro, barapfa, abandi  bagasuhuka  nabwo  batazi  iyo  bajya  cyangwa  ngo  bagire  uwo  batakira!

Noneho  hagakubitiraho  n’ibibazo  by’amahôro  ya  Leta : Umutekano  buri  rugo: 2.000F, Isuku: 2.000F, Mutuelle  de  Santé: Amakeya  guhera  ku mukene  nyakujya: 3.000F  kuzamura  kugeza  kuli  7.000F  kuli  buri  wese  utuye  mu muryango  umwe, abaturage  barashize!  Aliko  nyine  dictatures  zose  ni  uko  nta yirangiza  neza.

Hakaba  hari  andi  mabwiriza  gouvernement  yashyizeho  nayo  abangamiye  cyane cyane  abatuye  mu migi: ni  ukuvuga  ngo  congé  isanzwe (umunsi  w’ikiruhuko), iyo  ibaye  mu ntangiriro  ya  weekend (vendredi) automatiquement  n’umunsi  wo  ku  wa mbere  ukulikira  hagomba  kuba  ikiruhuko  ku bantu  bose, abacuruzi  mu kazi  gatandukanye  batangiye  kubyijujutira  bagaragaza ko  badakeneye  ibyo  biruhuko  kuko  bibicira  amaronko  yabo  kandi  bwacya  bakakwa  imisoro  ijya  mu  bifu  byabashyizeho  bene  ayo  mabwiriza.

Umucuruzi  umwe  ukorera  ahitwa  GAKILIRO  utarashatse  ko  nandika  amazina  ye,  ahuzuye  amazu  maremare  ya  za  cooperatives  z’ubucuruzi , aho  Prezida  Kagame  aherutse  gutaha  ku mugaragaro  yantangarije  muli  aya  magambo : ‘‘Ati  ibyo  biruhuko  byabo  bashyiraho  uko  bishakiye  babona  ko  tudakoze  tukabiishinga  barya  iki?, ak’imisoro  kaba  kashobotse  dore  ko  twanabuze  nabazikoreramo! Bazabanze  batubere  aba  commissionaires  mukudushakira  abazikoreramo, tubanze  tubone  n’ubwishyu  bw’ama  crédits  yaza  Banques  twafashe  tuyubaka’’.

Akomeza  agira  ati: ‘‘Iyo  habaye  ikiruhuko, uwakoreraga  5.000F/jour  acyura  800F, naho  1.000F agacyura  350F, ati ibyo ni  ugukandamiza  abaturage kandi  bisonzeye’’.

Muli  iki  gihe  kandi  RRA (ikigo  k’igihugu  gishinzwe  amahôro  mu  gihugu)  kirimo  kuzenguruka  igihugu  cyose  kigenzura  kikanafungira  abacuruzi  babereyemo  Leta  umwenda  w’imisoro, yewe  ubu  haravugwa  n’amaradio  yigenga  abili  yabaye  aka  BBC  ngo  kubera  iyo misoro  aliko mu  by’ukuri  nibyo  bitangazamakuru   byashoboraga  guhitisha  inkuru  zitagira  aho  zibogamiye  hakurikijwe  ubunyamwuga.

Ayo  maradio  ni  Contact  FM  na  City Radio  za  hano  I  Kigali. Nka  City radio  bayemereraga  cyane  ku  biganiro  n’abaturage  ku  byerekeye  ihindurwa  ry’itegeko-nshinga  n’ibindi  bitagenda  neza  mu  gihugu  harimo  ruswa  yayogoje   RNP (Rwanda  national  police)  no  mu  butabera/Minijust (voir  rapports  UN  et  Transparence  Internationale  2015).

Banyarwanda  banyarwandakazi,  nkuko  niyemeje  kujya  mbagezaho  ibibera  hano  mu  gihugu, hari  igitekerezo  numva  cyo  gushyigikirwa; mbere  yuko  hiyambazwa  izindi ngufu  kuli iyi  Leta, harasabwa  kubanza  kuzitira  inzira  zose  zinyuzwamo  imfashanyo  zihabwa  u  Rwanda,  bityo  wa muturage  nubwo  azaba  abangamiwe  birushijeho  kubera  inzara  aliko  bizamukangura  mu kutagira  ubwoba  bwo  guharanira  uburenganzira   bwe  mu  gihugu. Mugire  amahoro.

Byanditswe  ku wa  18/08/2015  na:
A.BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

Amwe mu mazina y’amahimbano y’abazungu babaye mu Rwanda

Louis Jaspers, alias Budondori, yategetse i Kibungo, ku Kibuye na Nyanza

Kandt Richard, Kanyoge, yari umudage aba rezida 1907-1911, agaruka muri 1913.

Gudowius (liyetena) yasimbuye Kandt muri 1911. Bamuhimbye Lazima

Wingens (Kapiteni) yabaye rezida muri 1914-1915. Yitwaga Tembasi

Coubeau : yari yungirije rezida Mortehan hagti ya 1923 na 1925. Bamuhimbaga Gasage

Wilmin bamuhimbaga Nyirampirima. Yabaye rezida hagati ya 1929-1930

Lienarts Bwanakweli yabaye rezida kuva mu kwane kugeza mu kwa munani 1930

Simon bahimbaga Nyakibyeyi yabaye rezida wungirije muri 1930

Sandrart bari baramuhimbye Kabutura yabaye uwungirije rezida ageze aho aba rezida hagati ya 1947 -1951

Luois Jaspars : yabaye mu Rwanda hagati ya 1952 na 1960. Bumuhimbye Budondori

Aba adimistrateri bategetse Astrida ariyo Butare bagiye bose babona amazina y’amahimbano :

Thielman F.B., 1928-1931 : Kiroroma kumi na mbiri

Franck, 5/1931-10/1931 : Tuzanfunga

Gaupin R.J. (umukozi wa Teritwari), 10/1931 : Ntamushobora

Lennaerts J., 10/1931-12/1931 : Bwanakweri

Stevans A.F., 12/31-6/1931 : Micomyiza

Servranckx A., 8/1932-2/1934 : Kazimoto

Feltz G., 2/1934-9/1934 : Bwana Feresi

Reisdorf I., 8/1946-1/1951 : Gasatsi

Preud’Homme, 6/1947-5/1948 : Rubaza

Kirsch, 1/1951-3/1951 : Rwicaruhoze

 

Abadepite bacyuye uwuhe musaruro ?

Senateri Karangwa Chrysologue wari uyoboye itsinda ryo guskusanya ibitekerezo

Senateri Karangwa Chrysologue wari uyoboye itsinda ryo guskusanya ibitekerezo

Muri gahunda yo guhindura itegeko nshinga kugira ngo Kagame agume k’ubutegetsi,  icyiciro cyari cyigezweho ni uko abadepite n’abasenateri bagombaga kujya guhura n’abaturage kuva le 20/7 kugeza le 11/8/2015 mu mirenge 416 igize igihugu.
Icyari cyibajyanye:

  1. Kumva ibitekerezo by’abaturage by’uburyo ingingo yi 101 yahinduka
  2. Kwumva izindi ngingo abaturage bifuza ko zihinduka.

Nyuma y’iminsi 3 nkurikirana ibi biganiro nibajije impamvu bari gupfusha ubusa amafaranga y’igihugu. Nta kintu na kimwe gishya cyavuzwe n’abaturage cyangwa abadepite. Bose kwari ugushimagiza Kagame ku buryo wagira ngo ni ukwamamaza nko mugihe cy’amatora! Iyo mba mu Rwanda rutanga ibitekerezo bikakirwa mba narahise mbasaba gusimbuka icyo gice cy’ikinamico, ayo mafaranga bakayakoresha bashaka uburyo abaturarwanda tubona amazi muri iyi mpeshyi kuko twishwe n’umwuma n’umwanda kubera ko amazi ari kubona umugabo agasiba undi !

Nishimye ko kuri 4/8 abashingamategeko nabo basanze barigukora ubusa bagasoza uyu mukino barimo. Bifuje kuwusoza bari kumwe n’intiti z’igihugu. Abanyamategeko, abarimu muri kaminuza n’abavuga rikijyana (leaders d’opinions). Aha aba bashingamategeko bari bizeye ibitekerezo bikomeye ariko naho bacyuye umunyu ! Nta gitekerezo gishya bunguwe n’intiti z’u Rwanda. Nazo zakomye mu mashyi zirashimagiza.

Ubutegetsi bwa Kagame bwatoje abanyarwanda kutavuga ibinyuranye nicyo bwifuza. Ubikoze akitwa umwanzi w’igihugu. Bityo abanyarwanda barerwa mu muco wo guceceka (culture of silence), ntibaguhishurire icyo bafite ku mutima. None ubutegetsi bwa Kagame buguye mu mutego wabwo. Bwari bwifuje kwereka amahanga ko abanyarwanda bisanzuye mu gihugu cyabo bavuga ibyo bashaka none bose barumye gihwa, bakomeza kwikiriza indirimbo ubutegetsi bwateye. None n’iyo umuntu yaba umuswa ate yakumva ate ko abanyarwanda bose batumiwe muri izo nama bavuga bimwe? Kugeza no kubitwa intiti z’igihugu ?

Ubutegetsi bwa Kagame kubera gutinya ubwisanzure, bwemeje ko ibyo tubona bikorwa aribwo bw’isanzure! Ubu nibarebe ukuri mu maso bahereye ku myitwarire y’abitwa abanyabwenge b’igihugu. None se niba intiti z’igihugu nazo zibaho mu bwoba, zikaba nta gitekerezo kirebana n’ubuzima bw’igihugu zishobora gutanga, igihugu kiragana he?

Banyarwanda, nabasaba kuva mu ruziga rw’abatwumvisha ko nta kindi gishoboka muri uru Rwanda nta Kagame,  tugaharanira kubaho neza birenze ibyo tubona uyu munsi. Birashoboka niba duhaye u Rwanda ubuyobozi bufite amaraso mashya. Igihe ni iki.

Zirikana ko art 101 ari Ndahindurwa

Jules Rugero
Kigali-Rwanda

U Rwanda ni Repubulika

DrapeauRWNtangiye ndamutsa Abanyarwanda muri rusange kandi mbifurije amahoro aturuka ku Mana. Uyu munsi mu bwigenge ntayega bwa kiremwamuntu, mu bwisanzure bw’umunyagihugu cyigenga, no mu burenganzira mpabwa n’amategeko, ndagirango nsubize bimwe mu bibazo nagiye mbazwa ,nuko mbonereho no kugira icyo mvuga no kubindi Abanyarwanda bibaza muri iki gihe .Mbere yo gutanga igisubizo cyanjye ariko, mbona ko ari byiza kwibutsa mbere na mbere ko tugomba kuzirikana ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, ko ari Repubulika kandi ko tugomba kuyibumbatira kugirango buri munyarwanda abeho mu mudendezo.

Hashize imyaka isaga makumyabiri amateka y’igihugu cyacu (Repubulika y’u Rwanda) ajemo kidobya igambiriye kuyagoreka no kujijisha abanyarwanda. Ibyobikaba byaratangiranye n’urugamba rwiswe urwa FPRI nkotanyi. Tutavuze byinshi kuri urwo rugamba, reka gusa twibutse ko rwaranzwe cyane no gukoresha ikinyoma ku buryo abarwitabiriye ku ikubitiro, batigeze basobanukirwa. Ibyo babwiwe sibyo babonye ; yewe n’ibyo babibye ubu bababajwe n’uko atari byo basarura. Muri iyi minsi, ib’intwari bamaze kwitandukanya n’imikorere y’iryo shyaka, bashishikariye kubitangaho ubuhamya. N’ubwo bwose bafatwa nk’abasebanya ariko, bo bagambiriye kugaragaza gusa agahinda batewe n’umutego w’ikinyoma bitabiriye, ndetse bamwe bikaba byarabaviriyemo guhemukira igihugu bakundaga mu bikorwa bimwe na bimwe bidahwitse bagiye bategekwa gukora.

Muri rusange kandi Abanyarwanda benshi bahagaritse umutima bibaza aho u Rwanda ruhagaze mu rwego rw’imiyoborere kandi batewe ipfunwe n’aho rurimo rugana. Ese ruracyari Repubulika yigenga ? Ese rwaba rwaraguzwe n‘ibikomerezwa by’imahanga ? Cyangwa nk’uko bamwe basigaye babyemeza rwabaye ingaruzwamuheto, rukaba burundu akarima k’abantu bake mu nyungu zabo bwite ?

Repubulika n’ubundi bwoko bw’ubutegetsi

Ibi bibazo binyuranye abantu bibaza nanjye njya mbyibaza . Mu buryo bwange rero nkaba mbona aho gukomeza kumera nk’aho byaturenze, ntacyo tubyumvamo, dukwiriye ahubwo kujya twiyibutsa kenshi amahame n’ibisobanuro bigenga inzira zihamye ibihugu byubakiraho icyizere cyabyo kuburyo burambye .

Muri urwo rwego duhereye ku gisobanuro shingiro cy’ijambo, « repubulika » riva mu kilatini « res publica »(chose publique) mu gifaransa, cyangwa (publicthing) mu cyongereza; tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda twavugako rivuga « ikintu cya rubanda » mbese « ikintu cya bose ».Mu buryo bw’ubutegetsi (by’umwihariko ibyo mu u Rwanda bita ubuyobozi), igihugu gihitamo kuba Repubulika cyangwa kuba Monarchie.

«  Monarchie » byo biva mu kigereki (mono) bivuga (seul) mu gifaransa na (only one) mu cyongereza naho mu kinyarwanda bikavuga wenyine/cyonyine ryiyunze n’ijambo rero «  arche »(pouvoir) mugifaransa, (power) mu cyongereza naho mu kinyarwanda bikavuga « ubutegetsi ». Ayo magambo iyo ahuye « monarchie » bivuga mu gifaransa (le pouvoir d’un seul) cyangwa (the power of only one) mu cyongereza.

Mu byukuri rero ubu ni uburyo bwa cyami. (Ubu buryo bukabamo ingeri nyinshi zagoragojwe mu myaka ya za 50, kugeza ubwo u Rwanda rwahisemo kuba Repubulika maze ingoma ya cyami ngo yari imaze imyaka irenga magana ane ikavaho. Muri Repubulika ubusugire bw’igihugu buba buri mu maboko y’abaturage, bashobora guha umuntu bitoreyengo abahagararire. N’ubwo uwo muntu agira abamufasha, abaturage nibo bonyine soko y’amategeko. Ubutegetsi bwite bwa Leta buharanira inyungu za bose, bukubahiriza itegeko rirengera abantu ku giti cyabo, mubwisanzure bwabose kandi nta busumbane.

Binyuranye n’ubwami kuko bwaba ubugendera ku ruhererekane bw’umubyeyi n’umwana, cyangwa aho umwami atorwa, buri gihe ubutegetsi buba buri mu maboko y’umuntu umwe gusa kabone naho yaba ari umwami ukoresha itegekonshinga (monarchie constitutionnelle) kuko ariwe ushyiraho minisitiri w’intebe. Ese gusubira hariya ni ugutera imbere ? Ese bwo byaba, ni kuriya byakorwa ku buryo repubulika yagenda maze n’uwari Perezida ejo akaba ariwe uba umwami  nk’uko tubyumva muri iki gihe?

Repubulika rero usanga yegeranye cyane na demokarasi (ubutegetsi bw’abaturage ,buva mu baturage ,bugatangwa n’abaturage bugakorera abaturage). Ariko iyo hatabaye ubushishozi ushobora gusanga Repubulikaitwaweintambike, igahinduka« dictature »(ubutegetsibw’igitugu), bukaba«oligarchie » (ubutegetsi bw’agatsiko) cyangwa se « théocratie » (ubutegetsi buvugako ngo buva ku mana).

Ubutegetsi bw’igitugu n’ubutegetsi bw’agatsiko burasa cyane, kandi bwegeranye rwose n’ubutegetsi buvuga ko buva ku mana kuko bwose buba bugamije kwigarurira burundu igihugu bugakandamiza abaturage ku nyungu za bamwe. Byongeye, ntibutinya no gukoresha ubwicanyi. Bukoresha iterabwoba bushingiye ku gisirikare (armée), ku mitwe yitwaye gisilikare (milice) cyangwa ku bwironde bushingiye ku miryango,ku bwoko, ku idini n’ibindi …

By’umwihariko, ubutegetsi bw’agatsiko usanga bwihishe inyuma y’uburyarya ku buryo utapfa kumenya utegeka kuko haba harimo uduhangange twinshi, ntawumenya neza ahoarenganira n’uwamurenganura ;ntawumenya neza uko inzego zikorana ;buhora buhindagura maze , ntawe urabutswe,bukagenda buhinduka nk’ubwami.

Igiteye ubwoba rero, ari nako ubu bimeze mu Rwanda, ni iyo ubwo butegetsi bumaze kwivanga n’ubundi byagombye kuba bihabanye nka «  tyranie » (ubukonde) bugasa n’aho bushyigikiye kandi burengera igice kimwe cy’abaturage. Icyo gihe igitugu kigira abafana bakirengera, maze urenganywa cyangwa ukandamizwa agasigara ameze nkaho ariwe munyamakosa, amategeko aba asigaye ari nka baringa yo gukanga abatibona muri mu kigare. Uburyo bukoreshwa ni ubwa « Démagogie » bugamije kugusha bamwe mu baturage neza ngo bakekeko Leta ikora ibyo rubanda ishaka, nyamara ari ukugirango abategetsi biyambukire ikiraro kigezweho gusa, ubundi ibintu bigakomeza uko bisanzwe. Ibi bikarutwa rero nibura na « Populisme » (Ubutegetsi bw’ikigare) nayo itaboneye ; ariko nangwa nayo kuko icyo gihe ubutegetsi bukora ibyo abaturage basabye kugira ngo babukunde ; ariko bidasobanura ko nabwo buba bukora neza, kuko hari ibyifuzo biba bigarukira gusa mu gihiriri cyangwa mu kigare twakwita « masse » mu gifaransa. Icyo gihe imishinga nyayo izamura igihugu isimbuzwa utntu twa nyirarureshwa tugaragarira rubanda rugufi gusa ; nyamara ushaka gusobanukirwa n’ibikorwa akarushaho kugenda agwa murujijo gusa kuko ibintu biba bikorwa nta cyerekezo gihamye gihari.

U Rwanda ku muteremuko

Muri ibi bihe tugezemo , ngira ngo n’utabona yarumvishe ariko n’utumva nibwirako yaba atagishidikanya ukuntu ikinyoma kimaze kwigaragaza. Kandi burya ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.Mugihe amahanga menshi amaze kwibonerako burya mu Rwanda ishyamba atari ryeru, akamenya amahano yo muri rweru, hatangijwe gahunda zo kurushaho guhuma benshi mu banyarwanda amaso, ngo bibwireko ibintu byose ari byiza. Kandi hatangiye na gahunda yo kubeshya Abanyarwanda ko bo ubwabo bihagije kabone naho n’inkunga y’amahanga itaboneka . Abaturanyi ducana uwaka barabaze,intambara ziratutumba hakurya no hakuno hafi kumipaka yose. Amahanga yandi yitaruye nayo yakuyemo akayo karenge, imfashanyo zararumbye.Gusa turabibutsa ko mu Kinyarwanda umugabo umwe ngo agerwakuri nyina kandi burya n’inkingi imwe ndabarahiye ntigera inzu. N’aho u Rwanda rwagira ubushobozi bukomeyebute, kutabana n’amahanga ntibirufasha na mba kandi ntaho rwakwigeza. Nyamara kubaho ni ukubana naho ubundi …..

Hamaze kugenda haboneka n’ibindi bimenyetso bitoroshye bigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihe bibi ; aho amahanga asigaye atinyuka guhagarika umwe mubayobozi bakuru b’ igihugu. Buriya ihagarikwa rya Karenzi, ni uburyo bwo kwerekana ko amatwara y’abayoboye u Rwanda atakijyana n’amahame agenga amahanga : ubutabera, ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza, uburenganzira ku mutungo bwite, ubwisanzure bw’itangazamakuru, uburenganzira mu matora adafifitse kandi ataziguye n’ibindi…(nibwira ko kugera kuri iyo ntera ariko kugira ijabo bizahesha u Rwanda ijambo mu ruhando rw’ayo mahanga. Ntabwo rwose ari uguhangana nk’uko dukunze kubyumva mu magambo asigaye avugwa kenshi n’abayobozi bagaragaza kunanirwa bidasubirwaho).Ahubwo abategetsibagenda barushaho kubangamira uburenganzira bwa rubanda no kunyuranya n’imiyoborere myiza amahanga ahuriraho.

Ubu havugwa cyane ikibazo cyo guhindura Itegekonshinga. Koko abaturage bafite uburenganzira bwo gukora icyo bashaka mu gihugu cyabo. Ariko na none ntibafite ububasha bwo gukora icyobashaka uko bishakiye kose. Aha rero niho haturuka imbaraga z’itegeko cyangwa ingufu z’amahame agenga uburyo bw’imibanire y’abantu ku buryo n’amahanga adashobora kubirebera gusa atabyamaganye.

Impanuro ya twese

Guhemukira Abanyarwanda, kwishongora no gutuka amahanga birajyana u Rwanda mu icuraburindi risa nk’umwijima rwabayemo mugihe cy’intambara y’inkundura yo ku Rucunshu; benshi bemezako ari nayo ntango igaragara y’amacakubiri n’umwiryane mu Rwanda.Ubumwe n’ubuvandimwe by’Abanyarwanda byaturikiye munda y’ingoma igihe Rutalindwa na mwene se Musinga barasanye bapfa Kalinga.

Dore ihame ritari iryo mu mahanga gusa: ubutegetsi bugomba guherekanywa mu mucyo hakurikijwe gahunda n’amabwiriza asanzwe azwi, kandi yumvikanyweho nta butiriganya no gushaka kujijisha rubanda mu nyungu za bamwe. Uretseko tugifite n’ibindi bibazo byinshi tutarakemura kuva imbaga y’Abanyarwanda yatikira cyanecyane muri 1994, amacakubiri n’umwiryane , uburyarya, ubutiriganya n’ amanyanga biri mu gihugu,(mu bayobozi kimwe no muri rubanda) birahangayikishije, biteye ubwoba, bibuza impunzi gutaha, bigatera rubanda guhunga maze mu kwiheba abantu ntibabashe kubona aho umuti w’ibyo byose uzava.

Burya ngo ntawuca urumureba. Ikintu kitugoye mbere na mbere ni uko ikibazo cy’Abanyarwanda aribo ubwabo bagomba kucyikemurira. Ni byiza ariko biranagoye. Niyo mpamvu harimo impaka nyinshi,kubogama maze buri wese akishyira aheza bikazamo no gutsimbarara, guhangana no guhigana.

Nyamara ariko nanone hari amahirwe tubifitemo. Reka mbigereranye n’ubwandure bw’umubiri simvuze ubwandu si iby’indwara ndimo. Ahubwo twariyanduje ,turasa nabi ,dukeneye kwisukura. Aha rero bizatworohera kuko tudakwiye kujyana ubwambure bwacu hanze.Nimucyo dukarabire iwacu ,abavandimwe basiritane kandi buri wese acye. Umunyamwanda cyane yoza abandi, bajya kumugeraho akitaza ngo batabona ko yahomye.

Ntamwere uturimo, twese twarahemukiranye wenda kuburyo bunyuranye . Ariko twemere tujye hamwe dusubize ubwenge kugihe ;dusubize amaso inyuma dufate intera imwe maze dutangire bundi bushya. Niyo mpamvu rero mbere ya byose dukeneye ibiganiro n’imishyikirano mu mpande zose, tukagena icyerekezo cy’igihugu cyacu twese . Nta kamara,ntawavukanye imbuto,twese turareshya kandi twese turi abagenzi na nyuma y’abariho ubu, hazaza abandi tutagomba gusigira amatongo,n’ibihombo.

Maze rero ngo zitukwamo nkuru. Abo bayobozi nibatubimburire.Nituzongere gucurika no kuvanga ibintu twitwaje ngo ntidusanzwe,ngo baratwanga n’ibindi…Kagame nahagarike vuba biriya byo gukinisha itegekonshinga maze niba koko ashoboye kubohora u Rwanda arukize n’ariya marangamutima ya hato na hato. Ngaho natangize ibihe bishya koko aho Abanyarwanda bose bagomba kumvako itegekonshinga ari ihameshingiro ridakorwaho uko bwije n’uko bukeye. Nonese ubu aho ibintu bigeze yakumva uwakongera kwigisha Abanyarwanda kubyara abana umunani cyangwa cumi ?Hari n’ibindi byinshi bitaremereye cyane nibwirako tudashobora gusubiraho inyuma.Na rubanda rero nireke gutsindwa n’ubwoba ngo bayoboke buka cyangwa buhumyi. Nibamenye uburenganzira bwabo kandi bagaragaze ibyo batishimiye ntagihunga banamagane akarengane bashize amanga.

Mu rwego rw’isi hariibibazo bisa nibyamaze gukemuka bitagomba guteranya abantu.Twamaze kumenya uburyo buboneye bwo kuyobora ibihugu, nibukurikizwe.Tuziko amahanga yose agenda ashaka kujya hamwe, natwe tubigire intego. Nonehoniba twaranamenye uburenganzira bwa muntu nihagira ubivagaho ntitukabishe nk’aho intego yacu yari iyindi.Ahubwo nihagira ubudushishikariza twishime ,aho kumubonamo umuhemu tumugire inshuti .Nonese umuntu yakubwira ngo mugire amahoro mugapfaiki igihe nawe waba uri umunyamahoro.Umunyarugomo niwe ubuza kurwana nawe akurema uruguma.

Umwanzuro

Abanyarwanda dukundane ,twubahane,dufashanye muri byose tuzi neza ko nanyina w’undi abyara umuhungu.Kugira uburenganzira bumwe ,no kureshya imbere y’amategeko ni nkingi ihamye ya Repubulika kandi niyo nzira nyayo ya Demokarasi n’amajyambere arambye.

Gukunda igihugu ni uguteganyiriza ahazaza, ni ugukora imishinga irambye; si ukiwireba no kwikunda.Bityo niduhere kuri bike byamaze kubakwa ,dushyireho natwe ibyo dushoboye byo muri iki gihe tuzi nezako abazaza nyuma bazazana udushya twabo,bagashima ibyo twagezeho,bagakosora bimwe bakurikije imyumvire mishya bazazana kandi bagatangira n’ibindi biturenze tudashobora gusobanukirwa muri iki gihe cyacu.

Inyabutatu nyarwanda ni umwihariko numva ukwiriye no kujya mu byiza bitatse u Rwanda(nge aho kubikuraho nanabigira nyaburanga y’akabanga k’u Rwanda nkabishingana muri UNESCO) mugihe twese dusa,tukavuga ururimi rumwe,tukagira iyobokamana rimwe,mureke tubwubakireho maze koko Gahutu ,Gatwa na Gatutsi mwishyire kandi mwizane mu Rwanda rwacu.

Padiri Athanase MUTARAMBIRWA

Imishinga minini  mu Rwanda ihagaze ite?

3b321fdada - CopieKagame n’ishyaka rye FPR hari gahunda bamurikiye abanyarwanda babasezeranya kuyibagezaho. Uyu munsi bifuza ko Kagame aguma ku butegetsi iyo mishinga igeze he? Turibanda ku bikorwa remezo

  1. Imihanda: usibye mu mujyi wa Kigali n’imihanda minini ubutegetsi bwa Kagame bwasanzeho, mu byaro imihanda yarasibamye, ahandi ni ibinogo gusa. Ibiraro byarashaje biracika. Ubu umuturage wa Shyira ntiyarema isoko rya Kibagabaga kuko ntaho yaca. Abaturage ba Bugesera bahora basaba umuhanda watuma bahahirana n’abaturage bo mu tundi turere tw’i Burasirazuba kuko aho banyuraga ikiraro cyaracitse.
  2. Amashanyarazi : ubutegetsi buvuga ko abafite amashanyarazi bageze kuri 25% kandi ko bazaba ari 70% muri 2017. Ariko tariki ya 27/7/2015, abashinzwe iby’amashanyarazi bari kumwe na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka,  bavuze ko ibi bidashoboka kuko abanyarwanda batuye batatanye. Ese uyu munsi nibwo ubutegetsi bwa Kagame bwamenya ko abanyarwanda batuye batatanye bajya gusezeranya ibidashoboka abanyarwanda ntibari babanje kureba ibishoboka n’ibidashoboka?
  3. Amazi: ministre w’intebe Murekezi yasezeranyije abanyarwanda ko uyu mwaka wa 2015 abanyarwanda bazaba bafite amazi 100%. Hamwe na hamwe robinets zirahari, ariko ziheruka amazi umunsi abayobozi bazifotorezagaho imbere y’itangazamakuru. Abanyamakuru Mutabaruka na Célestin bo kuri radio 1, umuturage yarabahamagaye bari mu kiganiro cy’ibyasohotse mu itangazamakuru abasaba ubuvugizi ngo iwabo mu Mutara babone amazi. Baramushubije mu rwenya rwabo bati nk’uko Bibiliya itubwira ni ugutegereza Yesu

Banyarwanda banyarwandakazi rero mumenye ko ibyo kwizera ibitatangaza bya FPR, ari nko gutegereza Yezu ko agaruka. Abanyarwanda bati agapfa kaburiwe ni impongo.

J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda