Abadepite 79 kuri 80 bari bateraniye mu nteko le 14/7/2015 bemeje ko ingingo batavuze umubare mu itegeko nshinga zigomba guhinduka. Bose uko ari 80 buri wese mu ijwi rye bemeje ko bakoze amateka y’igihugu ! Kandi koko bakoze amateka ari nayo azabacira urubanza igihe nikigera!
Kuva itegeko nshinga ryatorwa muri 2003, ingingo 69 zarahinduwe abanyarwanda baritoye ntacyo babajijwe.
None uyu munsi bati hari ingingo zindi zigomba kuvugururwa, noneho tujye kubaza abaturage !
Batangiye batubwira ko abaturage basabye ihinduka ry’ingingo y’i 101, none umunsi wo kwiga ubwo busabe bwiswe ubw’abaturage bati hari n’izindi ngingo zizigwa.
Izihe? Zije gute? Abaturage ko twagowe nabyo ubwo bagiye kubitwirira! Ariko ubu butegetsi bwarekeye aha kutubeshyera? Rwanda waragowe. Nitwitegure ihinduka ry’ingingo zose z’itegeko nshinga, izitari zagakozweho.
Mu yandi magambo atarimo kujijisha Itegeko Nshinga twatoye muri 2003 ryose rigiye guseswa! Singombwa rero ko bagenekereza batubeshya!
Impamvu zose zatanzwe ko zishingirwaho mu guhindura itegeko nshinga ntabwo zifatika.
* Umubare munini w’abadepite na bamwe mu bambari ba FPR batanga jenoside nk’impamvu yatuma Kagame aguma ku butegetsi. Kuko yarayihagaritse kandi avuyeho ntawamenya! Ibi ni ukuba imbohe z’amateka. Kagame ntacyo yakoze wenyine. None ko atazatura nk’imisozi u Rwanda ruzajyana nawe? Abo badepite barategurira iki u Rwanda rw’ejo?
* Indi mpamvu yatanzwe ngo Kagame agirirwa ikizere n’abashoramari. Nyamara mperutse kwiyumvira Kagame ubwe mw’itangazamakuru yibaza icyo bamariye igihugu. Nta kazi batanga. Ndetse n’abahanga mu by’ubukungu baherutse gutangaza ko kubera basonerwa imisoro ntacyo bungura igihugu. None se tugumisheho umuntu nawe ugaya gahunda yashyizeho?
* Iterambere igihugu cyagezeho naryo ni indi mpamvu yatanzwe. Ariko na mbere ya 94 u Rwanda rwabarirwaga mu bihugu bitera imbere bitewe n’ubuyobozi bwiza.
Imihanda yose ya kaburimbo yahuzaga za préfécture zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali uretse Kibuye.
Ibitaro byose binini mu gihugu byubatswe mbere ya 94, uretse biriya bitaro bivura cancer mu majyaruguru byubatswe ku nkunga ya Fondation Clinton.
Ibibuga by’indege byahozeho. Igishya ubutegetsi bwa Kagame bwemereye abaturage amaso yaheze mu kirere.
Abaturage b’ahagomba kubakwa icyo kibuga abana babo ntibakiga kuko byitwaga ko bagiye kwimurwa bityo amashuri yari ahari arasenywa!
Nta stade nshya usibye iya Muhanga basimbuje stade de la démocracie basenye.
Inganda nk’urwa Kabuye, Cimerwa, izikora ibyayi etc. zariho.
Amashanyarazi yari make ariko yari ahari. Ntacyo Kagame yakoze cy’igitangaza mu iterambere yaje akomereza aho abamubanjirije bari baragejeje. Ndetse nuzamusimbura azaza akomerezaho.
Abanyarwanda twese dukunda igihugu kimwe kandi twese turi abakozi si umwihariko wa Kagame . Iyi nayo si impamvu yo gutuma itegeko nshinga rihinduka !
* Umudepite umwe yarihanukiriye ati abadashaka ko itegeko nshinga rihinduka bari mu gihugu ni abatinya kwiyamamazanya na Kagame kuko yabatsinda mu matora.
Ibi kubyemera biragoye kuko abantu bose bagerageje kwiyamamazanya na Kagame bamwe barafunzwe nka Dr Niyitegeka na Mme Ingabire Umuhoza Victoire, naho Twagiramungu akizwa n’amaguru asubira mu buhungiro.
Niba Kagame akunzwe by’ikirenga n’abaturage atinyira iki kwiyamamazanya n’abatavuga rumwe nawe?
Uwo mu depite kandi yongeyeho ko abari hanze badashaka ko itegeko nshinga rihinduka ari abakoze amakosa ! Ese koko twemeze ko impunzi z’abanyarwanda zose ari abanyamakosa? Ayahe? Ese azi umubare w’urubyiruko ugize izi mpunzi inyinshi zakize ubwicanyi zakorerwaga muri RDC? Bo arabashinja iki? Aba bana bagize amahirwe bariga abenshi muri bo kandi bari mu bihugu birimo demokarasi nyayo itari iyi yo « gutekinika » tuzi y’ubutegetsi bwa Kagame. Aho uyu mudepite n’abandi batekereza nkawe ntibazatuma bataha nkuko Kagame yaje bityo bakabona ko atari umwihariko wa FPR na Kagame ?
* Hari undi mudepite wagize ati : cyera abandi ba perezida babanjirije Kagame iyo bajyaga gusura abaturage mu byitwaga za préfecture na commune abantu barafungwaga cyane abafite bene wabo bahunze igihugu.
Icyo nakunze muri iyi mvugo ni guhura n’abaturage kw’abayobozi na mbere byakorwaga. Amakosa yo gufunga abaturage igihe umukuru w’igihugu yabasuye, ubanza u Rwanda yabagamo tutarabona bimwe. Ese we yafunzwe kangahe ?
Ikindi ni uko n’ubwo uyu munsi badafungwa ariko barakumirwa ngo batavuga ibibazo byabo. Kandi ku byerekeye imfungwa ngira ngo ntawarusha Kagame ndetse n’uyu mu depite nareba nabi azanyuramo.
Iki kibazo cy’imyitwarire mibi ya bamwe mu bayobozi bo mu nzego zo hasi cyahozeho nubu ntituragira ubutegetsi bugica burundu. Iyi rero si impamvu yo guhindura itegeko nshinga.
Byabaye ubwa mbere abaturage bahatirwa kuza gukurikirana inama z’abadepite, nk’uko bamwe babyivugira. Twizere ko bazajya banatumirwa igihe aba depite biga ibibazo by’imari ya leta izimizwa.
Amateka abadepite bivuze ibigwi ko bakoze si ajyana u Rwanda aheza. Ahubwo yari akwiye kubatera isoni ! Bagaragaje ko ari abidishyi.
Banyarwanda mukunda igihugu, mwishyira imbere inyungu zanyu bwite ni murebe igihugu. Kagame ibyo yakoze byose byari mu nshingano ze nk’umukuru w’igihugu. Niba mumukunda koko mwe guhindura itegeko nshinga. Hari benshi bafite umurava n’urukundo rw’igihugu bashobora gukomereza aho agejeje.
Nidushire ubwoba, tureke kugendera k’umarangamutima. Iki nicyo gihe cyo gutabara igihugu cyacu.
Zirikana ko ingingo yi 101 ari Ndahindurwa
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda