
Muri 2009, ikinyamakuru « Umuseso » cyari cyarabonye ko Kagame atazava ku butegetsi muri 2017 nkuko itegeko nshinga ribimusaba!
Mu mwiherero w’abakada ba FPR wabaye le 13-14/6/2015, perezida Kagame mu ijambo yavuze awufungura cyangwa awusoza ryagaragaje ko guhindura itegeko nshinga bitari ugushaka kw’abaturage nkuko abambari ba FPR batahwemye kubivuga.
Mu ntangiriro Kagame yagize ati : « Ntitwahumiriza ngo tugende dukore ibintu tuvuga ngo igishaka kizabe. Mugomba gufata umwanya and explain. Tuganira ni icyo navugaga. Convince People, convince you self, convince other. Ingaruka z’icyo wahisemo gukora umenya uko uhangana nazo», ..!
Ikigaragara muri iyi mvugo ni uko igihe Kagame yahaga abakada be mu myaka 3 ishize icyo bari kwiga, kwari ukureba uko azaguma ku butegetsi kandi amahanga akabyemera. Urebye muri discours ya Kagame amahanga niyo yonyine amuteye ikibazo kandi ni byo kuko amufungiye inkunga bwa bukungu bavuga bwateye imbere ukuri kwahita kwigaragaza.
Icyatunguye Kagame ni uko abo bakorana batakoze ibintu uko byari biteganyijwe. Niyo mpamvu yagize ati : « Umukoro twari twihaye ibintu bimwe byarihuse birusha intambwe twari gukoresha »… Akomeza agira ati : « Biteye ikibazo (ko byamenyekanye) kubona abantu basinyishwa ku ngufu! ». Niba Kagame atari abishyigikiye se ni uwuhe mutegetsi wahaniwe gusinyisha abaturage ku gitugu? Cyangwa ababajwe n’uko byamenyekanye!
Kagame n’ishyaka rye bafata ingamba zabo bibagiwe ibintu 2:
- Uyu munsi isi yabaye nk’umudugudu kubera technologie ntacyo ugishobora guhisha amaso y’isi. Kagame rero yatunguwe no kubona kuri TV y’inyamahanga umunyarwanda atanga ubuhamya bw’uko yasinyishijwe ku ngufu gusaba ko itegeko nshinga rihinduka.
- Uko iminsi ihita ni ko abanyarwanda bagenda bashira ubwoba bakavuga ibyo bakoreshwa ku gahato n’ubutegetsi bwa Kagame.
Ya shusho rero ubutegetsi bwa Kagame bwashakaga kugaragaza mu mahanga ko kuguma ku butegetsi kwa Kagame ari ugushaka kw’abaturage, yarangije kwangirika. Ikimenyimenyi ba ambassadeurs b’ibihugu by’i Burayi n’uwa Amerika baherutse kuganira na ministre w’ubutegetsi bw’igihugu bamubwira ko bahangayikishijwe n’ibyo ishyaka riri ku butegetsi riri gikoresha abaturage.
Aha rero igitego cya mbere ubutegetsi bwa Kagame bwaragitsinzwe. Ubu Kagame na FPR ye nta yandi mahitamo bafite usibye gukora ibyo batifuzaga « kugumana ubutegetsi igishaka kikaba ».
Niyo mpamvu Kagame asoza umwiherero yavuze ati : « Ntawe uzambuza uburenganzira bwanjye bwa mandat ya 3 ». Aha Kagame yirengagije ko we hari abo yavukije uburenganzira bwabo bwo kwiyamamaza ku mwanya wa president hamwe nawe. Yatinyaga iki niba yari azi ko abaturage bamukunda?
Ikindi ko ubwo burenganzira yagombye kubuhabwa n’itegekonshinga ashaka guhindura, ingirwa referendum ikaba itaraba, ubwo burenganzira avuga afite ubu abuhabwa na nde? Kereka natubwira ko iryo tegekonshinga ryarangije guhindurwa, ko ibisigaye ari ikina mico. Kandi aho yaba avugishije ukuri!
Kagame nabo muri FPR impungenge bafite ni uko amahanga yazabafata nka Mugabe n’ishyaka rye muri Zimbabwe naramuka afashe mandat ya 3. Aha rero niho tugomba gushyira imbaraga niba Kagame na FPR ye batavuye kwizima, bagakomeza kwima abanyarwanda ubwisanzure muri politiki.
Niba hari abikorera ku giti cyabo baba baravuze ko bahagarika ibikorwa byabo Kagame atagumye ku butegetsi nkuko byatangajwe na Rutaremara muri rapport yamuritse muri uwo mwiherero, bashobora no kuzahura n’ibibazo bikomeye niba Kagame agumyeho.
Urugamba rwa demokarasi mu Rwanda tugomba kurutsinda. Tugasezerera burundu ubutegetsi bw’igitugu. Mpirimbanyi za demokarasi igihe ni iki. Mushire ubwoba muharanire impinduka nta mususu.
Zirikana ko art 101ari Ndahindurwa
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda