Archives mensuelles : avril 2015

Mu Rwanda ntabwo abayobozi bazagera k’umuhigo.

Igikombe cy'imihigo/umuryango.rw

Igikombe cy’imihigo/umuryango.rw

Le 16/4/2015, ministres w’intebe yahuye n’abayobozi bakuru bo mu nzego zinyuranye, basanga ibirebana n’imihigo, ibyo bari bemereye abanyarwanda batazashobora kubigeraho mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016. Imishinga yari iteganyijwe hakozwe gusa ingana na 47%, kandi hasigaye amezi 2 gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire. Niyo bakoresha « tekiniki » nkuko bimenyerewe byagorana ko bazabeshya abanyarwanda ko mu mezi 2 bakora ibyo batakoze mu mezi 10. Iki ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko ya équipe Kagame yatubwiraga ko idatsindwa ubwo yatorerwaga mandat ya 2 , imaze kunanirwa. Ariyo mpamvu bari bakwiye kuva mu kibuga muri 2017, ntayandi mananiza.
Impamvu 2 zatanzwe zatumye abayobozi batarakoze uko bakagombye gukora ni:

1. Itangwa ry’amasoko. Iki kibazo kimaze gufata intera ikomeye kuko n’umuvunyi wungirije aherutse gutangaza mu nteko y’abadepite ko kugira ngo umucuruzi ahabwe isoko agomba guha urimuhaye 20% y’agaciro kiryo soko. Abacuruzi barinubira iyi mikorere ariko ntawe batinyuka kurega kubera ubwoba ko batazongera kubona isoko. Ruswa irabica bigacika! Nyamara ubutegetsi bwa Kagame bukivuga ibigwi ko nta ruswa iba mu Rwanda!
2. Kudakorana neza hagati y’abakozi.  Iki kibazo abayobozi mu Rwanda bahora bakigarukaho ko ari imbogamizi kuri bo ariko ntibagicyemure. Ngasanga kuba bazi ikibazo bafite ariko bakacyiburira igisubizo bituruka ku bintu 3:

A/. Ubutoni: abakorana na Kagame bose bashishikazwa no kuba abatoni be aho gushyira imbere inyungu z’igihugu. Bakarushanwa gutona kuri Kagame kuko nawe ubwe nibyo yikundira abamupfukamira. Uwahashyikirijwe kwa shebuja akumva ko mugenzi we bakagombye kuzuzanya ntacyo yamubaza kuko yigerera ibukuru!

B/. Kutiyizera: Kagame ni byose akaba hose. Ibi bituma abo bakorana batiyizera,  ntibatinyuke kuba bafata initiative. Byose ni ugutegereza ibivuye ibukuru. Iyo hari ufashe initiative yerekwa agatebe. Muzabaze Dr Habumuremyi ibyo gusura abaturage byamuviriyemo!
C/. Kutizerana: ubutegetsi bwa Kagame bushingiye ahanini ku kuneka. Buri muntu aba aneka mugenzi we. Kagame aba yikanga ko buri wese yaba umwanzi. Agatera ubwizerane bucye mubo bakorana. Ibi bituma yizera ko ntabafatanya ngo bamukure ku ntebe. Ariko ingaruka yabyo ni uko habura ubwuzuzanye hagati y’abayobozi. Kuko hagize utanga igitekerezo cy’uko ibintu byakorwa, cg akagaragaza ko hari ibiri gupfa baramutwama (mwibuke impaka za Fazili na Busingye ku mfungwa zikiri muri gereza kandi zararangije ibihano). Iyo agize umwaku afatwa nk’umwanzi w’igihugu agafungwa cg agahunga igihugu.

Umuti nta wundi ni uko itegeko nshinga ritahindurwa. Kagame ni ikipe ye bakajya mu kiruhuko.

Art.101 ni Ndahindurwa

Camille Mbandahe
24/04/2015

Ingingo 3 ntavogerwa kuri Paul Kagame,  ariko zikaba na kigusha ku butegetsi bwe!

kagame_meetingTarikiya 2/4/2015 ubwo président Kagame yari mu biganiro n’abanyamakuru, bakaba bar ibashishikajwe no kumenya aho ahagaze mu kuva k’ubutegetsi nyumaya mandat ye, ntabwo yabamaze inyota kukoyashubije ko ashobora kuvaho cg akagumaho! Icyakora yatangaje ingingo 3 ntavogerwa arizo:
1. Umutekano
2. Ubwisanzure bw’abanyarwanda
3. Iterambere

Izingingo ntavogerwa kuri Kagame nizo n’abamotsi be bakomeje gushyira imbere mugusobanura impamvu Kagame agomba kutubaha itegekonshinga. Ariko nyamara izingamba nta n’imwe yagezweho n’ubutegetsi bwa Kagame.

  1. Umutekano: simba nka Kagame ko iyo agiye kuvuga k’umutekano wu Rwanda ahera muri 94. Icyakora najye ndahera mu gihe u Rwanda rubaye repubulika.
    Umutekano mucye wabayeho muri repubulikaya 1, waturutse k’ubayoboraga u Rwanda bari batakaje ubutegetsi bahungira hanze y’igihugu bafatanyije n’impunzi nazo zari zahunze ubwicanyi zakorerwaga mu gihugu.

Abo banyarwanda ubutegetsi bwariho bwabafataga nk’abanzi b’igihugu ! Izo ntambara bashoje ntibazitsindaga kukoingabo z’igihugu nubwo zarizitarakomera, ariko zari zishyize hamwe. Zari zikuriwe na Habyarimana waje gufata ubutegetsi bwiswe ubwar epubulika ya 2. Mu gihe cye habaye ituze mu gihugu kugeza ubwo bamwe mubo bafatanyije guhirika ingoma ya repubulika yambere batangiye kumwijundikaho. Bamwe muri bo baje guhindura imirishyo, bafatanya n’Inkotanyi gutera igihugu muri 90. Ese uyu munsi igisirikare Kagame nawe yayoboye haracyarimo ubumwe? Ntabo se afunze abandi bakaba barahunze igihugu ?

Ntibagiye se nabo basanga abo Kagame abona nk’abanzi b’igihugu ? None se ntimubona ko amateka arikwisubiramo? Ntamutekano ejobundi hazaza  igihugu cyagira ubutegetsi bufite abo bwaciriye hanze cg muri za gereza bubita  abanzi. Ikindi sinzi niba ababyeyi b’inzirakarengane zipfa hirya no hino iperereza rikabura uwo rifata, nkaba Kagwa Rwisereka na Rwigara Assinapol, cg abaraswa ngo bacikaga ababarinze, bakwemera ko mu gihugu hari umutekano ?.

  1. Ubwisanzurebw’abanyarwanda: nsensenguye ubwisanzure Kagame avuga ni uburebana n’abanyarwanda vis a vis y’ibihugu by’ibihangange. Ntabwo ari ubwisanzure bw’abanyarwanda vis a vis y’ubutegetsi bwe. Reka njye bwo mbimbuvugeho kuko bwose ni ikigusha k’ubutegetsi bwe.
    A/. Ubwisanzure bw’abanyarwanda vis a vis y’ibihugu by’ibihangange. Ndemeranywa na Kagame ko iyo igihugu kigenga ntawe ugomba kukivugiramo kabone niyo cyaba ari igihangange. Ariko uyumunsi ibyo bihugu biravugira abatagira uruvugiro.

Birasaba ko abayobozi batajya bahindura itegekonshinga ku nyungu zabo bwite kugira ngo babone uko baguma k’ubutegetsi. Ese kuba muri ibyo bihugu badahindura itegeko nshinga ni uko batagira abayobozi beza? Icyo barikutwigisha si ikibi kuko barikuditoza umuco mwiza woguhererekanya ubutegetsi nta maraso amenetse. Baradutoza guca bugufi tukamenya ko na nyina wundi abyara umuhungu. Kugira ngo hatagira uwihandagaza akumva ko ariwe kamara.

Baradutoza ibyiza bobagezeho iwabo ! Kagame aramutse yigometse kuri ibi bihugu bishobora kugira ingaruka zikomeye k’ubukungu bw’igihugu. 48% by’ingengo y’imari turacyagomba kuyitega kuri ibi bihugu. Ntiturihaza mu bukungu kuburyo twakwihenura kubadufasha. Kuba hari imfashanyo ingengo y’imari itakibona, ubutegetsi bujya kuguza kumasoko y’imari. Ibi ni igisubizo cyo mugihe gito kuko bikomeje gukorwa byasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

B/. Ubwisanzure bw’abanyarwanda vis a vis y’ubutegetsi bwa Kagame.  Ntabwo Kagame ajya aha agaciro ubwisanzure bw’abo ayobora. Kubima ubwisanzure niyo mbarutso y’abo ubutegetsi bwita abanzi b’igihugu. Ababona ko indi politiki mu bukungu, mu burezi, mu bwiyunge etc. ishoboka bimwa uruvugiro bakitwa abarwanya gahunda za leta. Gukomeza kwirengagiza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo,  gufunga amarembo ya politiki mu gihe cy’ejo hazaza ni ikigusha k’ubutegetsi bwa Kagame.

  1. Iterambere

Nibyo koko hari ibyagezweho mu kuzamura igihugu. Na mbere ya Kagame,  Habyarimana hari ibikorwa by’iterambere byar ibyarakozwe. Urugero : imihanda ihuza icyahoze ariza préfecture aribyo byitwa province ubu hari kaburimbo, bakagira ibitaro n’ibigo nderabuzima mu makomini, ndetse nibyitwaga centre nutritionnel zigishaga ababyeyi gutegura indyo yuzuye ngo abana batarwara bwaki. Amashuri yari ahari nubwo yari akiri make. Ariko nabwo ni ukurebaaho u Rwanda ndetse n’isi muri rusange aho yari igeze. Amashanyarazi mu giturage yari akataje, ndetse n’amazi meza. Ntabwo ubutegetsi bwa Kagame bwahereye ku busa.

Byongeye bwahawe inshuro zikubye 4 imfashanyo n’amahanga kuzahawe ubutegetsibwa Habyarimana mubihe by’imyaka ingana (20ans).  Ibi bivuze ko na nyuma ya Kagame uwazayakomereza aho yari agejeje akabayanakora ibirenzeho. Kuko kubwa Habyarimana abanyarwanda nabwo bavugaga ko ntawateza u Rwanda imbere nkawe. None Kagame yagaragaje ko bishoboka, amahanga akomeje gutanga inkunga itubutse. Nawe niyemere ko hari ushobora kuza agakomerezaaho yari ageze ndetse ko ashobora no kugiraa karusho ! Ibivugwa uyu munsi kuri Kagame bivuzwe n’abamotsi be ndetse nibyo abaturage bari kuvuga no ku bwa Habyarimana niko byagenze. Bivuze ko amateka y’igihugu cyacu arikwisubiramo!

Ariko n’ubwo abaturage kubwa Habyarimana bavugaga biriya, bamushimagiza, hari n’abandi banengaga ubwo butegetsi. Byose ntibyeraga ngo de.  None se uyu munsi siko bimeze mu gihugu cyacu ? Gushyir aimbere iterambere nk’impamvu yo kuguma k’ubutegetsi kuri Kagame ntabwo ari garantie. Khadafi muri Lybie yariyateje imbere igihugu cye kurusha Kagame. Iterambere ridashinze imizi mu kwishyira ukizana kw’abanyagihugu ,nta buramberi bifite !

Ni ikigusha ku butegetsi bwaKagame ejo bundi hazaza! Nituzirikane kandi duharanire ko ingingo 101 iba Ndahindurwa.

Pierre-Claver Gasimba
24/04/2015

Mu Rwanda « gutekinika » si icyaha!

Itangwa ry'ibikombe byo kwesa imihigo 12-9-2014/igihe.com

Itangwa ry’ibikombe byo kwesa imihigo 12-9-2014/igihe.com

Mu minsi yashize abanyarwanda bashimishijwe no kumva ko abayobozi bo mu nzego z’ibibanze barigishije umutungo wabo bagiye kubiryozwa. Twabifashe nkaho ari itangiriro ryo guca umuco wo kudahana mu Rwanda.

Abayobozi barimo ba meya ba Rusizi na Karongi hamwe b’abandi batawe muri yombi abantu bati ibintu byacitse! Bakekagwaho kuba bararigitishije akayabo ka miliyoni 700frw, yatanzwe n’abaturage muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ( mutuelle de santé ). Nyuma hatanzwe ibisobanuro ko nta mafaranga yarigishijwe ahubwo ko habayeho « gutekinika », bakandika imibare myinshi yabatanze mutuelle kandi ngo ataribyo. Bikavugwa ko babikoreraga kwerekana ko besheje imihigo!

Ese mu kuri icyaha cyakozwe ni ikihe? Ese koko amafaranga yaba yaribwe ariko hakabaho « gutekinika », bikavugwa ko nta mafaranga yariwe ko habayeho gukora inyandiko mpimbano zigaragaza umubare w’abatanze mutuelle utari wo? None se niba amafaranga atararigishijwe bishiboka bite ko hari imyenda yaza miliyari zitabarika mutuelle de santé ibereyemo ibitaro hirya no hino kandi ko ntawe ibitaro bivura adatanze iyo karita ya mutuelle kandi akaba ntawe uyihabwa atishyuye?

Ese koko haba harabaye gukora raporo zigaragaza umubare utariwo kubatanze mutuelle de santé ? Bibaye se aribyo ubwo meya wa Rusizi wasinye iyo raporo akayishyikiriza umukuru w’igihugu,  ntabwo se aba akoze impapuro mpimbano? None se niba meya asinye raporo yateguwe nabo bakorana atabanje kureba niba ibikubiyemo ari ukuri,  kuki atabibazwa igihe bigaragara ko ari ibihimbano? Mu Rwanda biremejwe ko abakozi bato aribo bazajya baryozwa amakosa bakoranye n’ababakuriye? Bishoboka bite ko meya asinya raporo mpimbano akayishyikiriza perezida imbere y’abanyarwanda twese,  dore ko binyuzwa mw’itangazamakuru tubireba, tugakoma amashyi ngo imihigo yareshejwe. Nyuma byagaragara ko twabeshywe, meya ati ndi umwere, inkiko nazo ziti nibyo uri « ikinyange »! Ahubwo abo mukorana nibo banyacyaha bagomba guhanwa ! Mu kinyarwanda tuvuga ko zitukwamo nkuru. None iyo uyobora, abo mufatanya bagakora amanyanga bizabazwa nde? Iyo ubaye utabizi aba ari ikibazo gikomeye nabyo uba ugomba kubibazwa!

Nimurebe ko ya mibare yose batanga abayobozi b’igihugu cyacu ari « imitekinikano »! None hari igitangaza kirimo iyo president Kagame nawe ayikusanyije maze akadutangariza ko miliyoni imwe y’abanyarwanda yavuye mu bukene ko ubukungu bwazamutseho 7%? Abaturage aribo bagenerwa bikorwa bakibaza abo bakene bahindutse abakungu bakababura, bagasanga mu mufuka wabo ntacyiyongera. Mu kuri usanga imvugo y’abayobozi n’abayoborwa mu Rwanda bidahura ku bijyanye n’ubukungu ndetse n’izindi gahunda z’iterambere ubutegetsi bwa Kagame buba buvuga ko bwagejeje k’ubaturage. Mperutse kumva kuri radio 1 abaturage banyomoza umuyobozi wabo na bamwe muri bagenzi babo, bari batangaje ko akarere batuye bahagejeje umuriro w’amashanyarazi kandi ari ntawo.

Ntabwo abaturage bagishimishwa n’itekinika bakorerwa n’abayobozi ngo u Rwanda rukunde rugaragare neza mu ruhando rw’amahanga kandi abanyagihugu bagenda bakena kurushaho naho Kagame ahabwa ibikombe ngo yakoze ibitangaza.

Banyarwanda igihe ni iki cyo kwereka Kagame na ya kipe ye yavuze ko idatsindwa, ko bananiwe bakwiriye kuva mu kibuga kugira ngo batazatuma n’ibyo bari bagezeho bisubira inyuma.

Tuzirikane ko art 101 ari Ndahindurwa.

Jean-Michel Cyicaro
24/04/2015

Mu Rwanda gahunda yo guhindura itegeko nshinga irarimbanyije.

Abayobozi b'imidugudu mu mwitozo ya gisilikari 19-4-2015/igihe.com

Abayobozi b’imidugudu mu mwitozo ya gisilikari 19-4-2015/igihe.com

Ubu ikigezweho m’umugambi wo gutera inkota itegeko nshinga, ni ugutumiza umwiherero, abajemo buri wese akandika ibaruwa ye, ayandikiye abayobozi b’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko basaba ko itegeko nshinga rihinduka.

Haherutse gutumizwa umwiherero ku bayobozi bo munzego z’ibanze bo m’umujyi wa Kigali,  n’amashyirahamwe anyuranye y’urubyiruko,  buri wese asabwa kwandika ibarwa ye isaba ko itegeko nshinga rihinduka.

Usesenguye, usanga impamvu ubutegetsi bwa Kagame buri gukora ibi ari ukugira ngo birinde igitutu cy’amahanga cyane ibihugu nka Amerika byifuza ko muri Afrika tugira demokarasi ntihagire uhindura ubutegetsi nk’akarima ke. Ibikorwa ubu ni ugushaka ibimenyetso ubutegetsi buzagaragaza ko guhindura itegeko nshinga ari ubushake bw’abaturage kandi ko ariyo demokarasi ! Ariko ikibazo umuntu atabura kwibaza,  niba koko abaturage bifuza ko Kagame aguma k’ubutegetsi kuki abambari be bari gukora aya manyanga? Ese abari kwandika amabarwa baba bari kwandika ibyo bemera cg barabikoreshwa n’igitsure. Mu minsi yashize hari umusore wahamagaye kuri Flash radio ababwira ko yagiye mu mwiherero akavayo yasinyiye kuba umunyamuryango wa FPR. Umunyamakuru amubajije impamvu yasinye kandi atabishaka, yagize ati: babanza kutwigisha gukunda igihugu,  bakatwigisha ko abanenga gahunda za leta ari abanzi b’igihugu bifuza gusenya ibyagezweho. Nyuma yizo nyigisho bakadusaba kujya muri FPR,  ati none ubwo wabyanga uhereye he? Ati kubera kwanga kwitwa umwanzi w’igihugu nzi ko byangiraho ingaruka narasinye!!

Iki akaba aricyo gisobanuro mbona k’umpamvu ubutegetsi buri gukoresha amanyanga businyisha abantu amabarwa mu myiherero bari kubajyanamo. Ibi bivuze ko ubutegetsi bwa Kagame nabwo buzi neza ko abaturage batacyibwiyumvamo ku mpamvu nyinshi.

urugero:

* ubushomeri bukabije m’urubyiruko ;
* abayobozi bahohotera abaturage
* ubukene bukomeje kwiyongera mu baturage kandi ubutegetsi buvuga ko ubukungu bw’igihugu bwiyongera buri mwaka;
* gukomeza gukoresha iterabwoba ku batavuga rumwe n’ubutegetsi  etc.

Ariko uko ubutegetsi bukomeza gukoresha abaturage ibyo batifuza niko frustrations ziyongera bigahindura abantu abarakare. Ibi bikazaba byatuviramo amakuba mu bihe biri imbere. Buriya iyo abantu bikoze bagahisha ibendera ry’igihugu rimanitse kuri biro by’ubuyobozi ni uburyo bwo kugaragaza ko batishimiye ubwo ubuyobozi ( résistance passive ).

Niba Kagame n’abambari be bakunda u Rwanda nkuko bakunze kubivuga, nibafungure amarembo ya politiki, batange ubwisanzure mu gihugu, bareke abaturage bagaragaze aho bahagaze muguhindura itegeko nshinga.  Bitabaye ibyo bari kubakira k’umucanga!

Banyarwanda, igihe ni iki cyo guha icyerekezo kiza igihugu cyacu.  Twilinde kugendera ku maranga umutima.
Art 101 ni Ndahindurwa

Anakleti Kalisa
21/04/2015

Ministre Busingye ati ubutegetsi ni ubwa rubanda! Ese koko niko bimeze mu Rwanda ?

Johnston-Busingye, ministre w'ubucamanza/inyenyerinews.org

Johnston-Busingye, ministre w’ubucamanza/inyenyerinews.org

Kw’itariki ya 25/3/2015 ubwo umujyi wa Kigali watangizaga icyumweru cyo kurwanya ruswa, Mme Ingabire uhagarariye International Transparency Rwanda,  muri icyo kiganiro yavuze ko mu Rwanda abayobozi babeshya abaturage ko bafite ububasha bwo kubakuraho no kubashyiraho. Ati iyo biba ari impamo ukuntu abaturage birirwa batakamba ko barengana, abo bayobozi nta numwe waba ukiri m’ubuyobozi. Ati musigeho kubeshya abaturage !

City radio mu gitondo cy’umunsi ukurikira muri cya kiganiro cyayo umunsi ucyeye yafunguye micro ngo abaturage bagire icyo bavuga kubyo Mme Ingabire yari yaraye avuze. Abahamagaye bose bahurije ku kintu kimwe : « Turasaba ko baturekera uburenganzira bwacu bwo kwishyiriraho no gukuraho abayobozi ». Hari uwavuze ko iyo ahamagaye kuri radio avuga ibibazo byo mu murenge w’iwabo abayobozi baza kumureba bakamubaza impamvu yavuze kuri radio, bamubwira ko nta service azongera guhabwa !

Umunyamakuru Asumani w’ikinyamakuru Rugali, muri icyo kiganiro yavuze ko abayobozi bo mu nzego zibanze kuba badatorwa n’abaturage bakora nk’abapagasa bareba indonke zabo kurusha kureba inyungu z’umutarage. Atanga icyifuzo cyuko abayobozi b’u Rwanda bakwemera abaturage bakajya bakora imyigaragambyo yo mw’ituze kugira ngo bagaragaze icyo bifuza. Igitekerezo cya shyigikiwe na benshi.

Ubundi ingingo ya 36 yo mu itegeko nshinga yemera ko abantu bashobora guterana mw’ituze ariko baba bagomba kubikorera ahaba abantu benshi bagasaba uruhushya. Ingingo ya 20 y’itegeko ngenga no 10/2013/OL nayo yemera ko imyigaragambyo yakorwa ariko habanje gusabwa uruhushya. Aha niho hari ikibazo kuko ubutegetsi bwa Kagame butajya bwemera kunengwa ntibwatanga uruhushya rwo kwigaragambya kubashaka kugaragaza ibitagenda. Abaturage rero ububasha bahabwa n’itegeko ntabwo ubutegetsi bubemerera ko babukoresha kereka gusa iyo ari mu nyungu z’abayobozi !

Ni muri urwego ministre Busingye ku masaha yakurikiye icyo kiganiro nawe yavuganye n’abanyamakuru aho gusubiza ako kamo Mme Ingabire n’abaturage bakomye, ahubwo yaravuze ati : « Ubutegetsi bw’igihugu ni ubw’imbaga y’abanyarwanda. Bakoresha uburenganzira bwabo binyuze muri référendum cyangwa binyuze ku babahagarariye (ingingo ya 2 igika cya 3 mw’itegeko nshinga ). Amaze gushimangira ibyo ati none turi kureba ibyifuzo by’abaturage byo kugira ngo itegeko nshinga rihinduke Kagame agume k’ubutegetsi !

Nasesenguye ibi biganiro, nsanga mu Rwanda abayobozi n’abayoborwa bavuga ibintu bitandukanye nk’ukwezi n’izuba ! None se abaturage barasaba guhabwa ubwisanzure bwo kwishyiriraho abayobozi Busingye ati reka duhindure itegeko Kagame akomeze atuyobore! None se iri tegeko nshinga Busingye yibutsa abaturage rigira agaciro gusa iyo hari icyo abayobozi bashaka gusa ? Abayoborwa bo bakimwa uburenganzira ribaha iyo bitari mu nyungu z’abayobozi? None se niba abaturage bavuga bati nta bwisanzure dufite mu kwishyiriraho abayobozi Busingye asanga iyo

Ingabire Marie Immaculée, uhagarariye  Transparency International mu Rwanda

Ingabire Marie Immaculée, uhagarariye Transparency International mu Rwanda

référendum avuga usibye « gutekinika » bamenyereje abaturage hari ukuri kugushaka kw’abaturage kwaba kurimo? Ese abaturage batangiye gusaba ko ububasha bahabwa n’itegeko bwubahirizwa ntibaba batangiye kurambirwa « itekinikwa »? Ese Busingye n’abo bayoborana bazirikana ko mu myaka 5 ishize nta munyarwanda watinyukaga guhamagara kuri radio ngo avuge akamuri k’umutima ? Buhoro buhoro abaturage baragenda bashira ubwoba, bakanguka, barushaho no gusobanukirwa ko hari ububasha bahabwa n’itegeko nshinga bwo kwihitiramo abayobozi kandi ko bafite n’uburenganzira bwo gutangaza ibitekerezo byabo nta nkomyi.

Abari guhamagarira Kagame kugundira ubutegetsi bari kwihenda. Nibamureke be ku mworeka, boge magazi amazi nta kiri yayandi !

Art 101 ni Ndahindurwa.

Jean Michel Rugero
31/03/2013