Archives mensuelles : mars 2015

Ese koko abaturage bifuza ko président Kagame aguma k’ubutegetsi ?

Paul Kagame, umwuka wera umumurikire ahe abanyarwanda agahenge!

Paul Kagame, umwuka wera umumurikire ahe abanyarwanda agahenge!

Kw’itariki  20/3/2015 umunyamakuru wo kuri radio Star Isango yabajije umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ko muvuga ngo abaturage barashaka ko itegekonshinga rihinduka ngo Kagame agume k’ubutegetsi, abo baturage muvuga umubare wabo ni nka bangahe kw’ijana (%)”?

Umukuru wa Sénat Makuza ati : “Ntabwo mbizi; Ati ariko aho tujya abaturage barabisaba ndetse no kuri iyi radio yanyu”.

Kuri  23/3/2015 umuyobozi w’ishyaka PDC Mme Agnes Mukabaranga yabwiye iyo radio ko ishyaka ryabo rishyigikiye icyo abaturage bari gusaba. Umunyamakuru yamubajije niba ishyaka ryabo ridafite uwategeka igihugu, ati ibyo uzabimbaze ikindi gihe.

Ikigaragara muri ibi ni kwa kudatinyuka kw’abayobozi dufite mu Rwanda basingiza gusa, ariko ntibatinyuke kuvuga icyo bafite ku mutima. None barabazwa ibyo guhindura itegeko nshinga, kuko bazi ko kurihindura ari ukuryica nkana, kuko ingingo bifuza guhindura ari “Ndahindurwa”, bakihisha inyuma y’abaturage !

Kuri 21/3/2015 radio Flash mu kiganiro ku byasohotse mu itangazamakuru, umwe mu banyamakuru yavuze ko atajya abona abatavuga ko ingingo y’i 101 itahindurwa. Ariko ubutumwa yabonye muri icyo kiganiro abenshi ni abamubwiye ko batifuza ihinduka ry’iriya ngingo. Bamubwiye ko batari bakwiye kujya babaza abo mu ruhande rumwe gusa.

Mu gusesengura ibyavuzwe na ambassadeur wa EU mu Rwanda mu kiganiro cya City radio cyo kuwa 24/3/2015, aho yavuze ko mu Rwanda hakwiye gukurikizwa icyo abaturage bavuga niba babivuga nta gahato bashyizweho, mbere yo guha ijambo abateze amatwi icyo kiganiro, Umunyamakuru yibukije ko ubwo bakoraga ikiganiro nkicyo ubushize, ku bantu 50 bahamagaye, 5 bonyine aribo bifuzaga ihinduka ry’itegeko nshinga (10%). Ati iby’abanyarwanda biterwa n’uko baramutse. Mugenzi we ati, biragoye kumenya icyo umunyarwanda atekereza. Batanga micro, abahamagaye bari 17, abifuza ko président Kagame ataguma k’ubutegetsi bari 11 kuri 6!

None se abayobozi n’itangazamakuru rya Leta cyanga iriyibogamiyeho, bari kutubwira ngo abaturage barashaka ko Kagame aguma k’ubutegetsi, baravugira umubare ungana ute ?

Kuba dufite ubutegetsi butorohera abatangaza ibitekerezo binyuranye n’ibyabwo ni ikibazo; kuko iyo umuturage umuhaye micro imbere ya camera avuga ibyo ubutegetsi bushaka. Yaba ari guhamagarira aho ntawe umureba akavuga icyo afite k’umutima.

Gukoresha référendum mu gihugu amatora adakorwa mu mucyo nabyo ntabwo ari igisubizo ku kumenya icyo abanyarwanda bifuza. Hashoboka ibintu 2 gusa:

  1. Niba koko ubutegetsi bwa Kagame bwifitiye ikizere mbere yo gukoresha référendum, nibubanze bufungure amarembo ya politique, butange ubwisanzure habeho impaka kuri iyi ngingo ;
  2. Abanyarwanda gushirika ubwoba bagasezerera ubutegetsi bwa Kagame mu mahoro, tugaha u Rwanda ubutegetsi bujyanye naho ibihe bigeze. Mwibuke ko ntawe uzaduhindurira ibintu atari twe ubwacu. Mu bihugu duturanye abaturage, imiryango itegamiye kuri Leta n’abanyepolitiki bahagurukiye kurengera itegeko nshinga ryabo, Amahanga nayo arabashyigikira; None mu Rwanda abari ku ngoma baratubeshyera tugakoma mu mashyi. Abibwira ko amahanga azategeka Kagame kubahiriza itegekonshinga, twe ba mbere bireba twiyicariye cyangwa twijujutira munzu iwacu, turibeshya.

Ni duhaguruke duharanire uburenganzira bwacu. Niduharanire ko ingingo y’i 101 iba “Ndahindurwa”.

Jean-acques Matabaro
25/03/2015

 

Rwanda : Abarimu bamaze amezi atanu badahembwa

photo veritasinfo.fr

photo veritasinfo.fr

Mu minsi ishize nibwo ministre w’imari ambassadeur Gatete yavugiye mu Nteko abwira abadepite ko hari imishinga izacumbikwa kuko nta mafaranga yo kuyikora ahari.

Hirya no hino mu gihugu abarimu baratabaza ko batagihembwa hakaba hashize amezi 5. Muri ya système yo gutekinika ubutegetsi bwa Kagame bwamenyereje abanyarwanda, bakababwira ko ikibazo cyiri kuri listes bahemberwaho.

Ikibazo cyatangiriye mu barimu bo muri Kaminuza babwiye ko hari software nshya bataramenyera gukoresha. Ubu ikibazo cyageze no mu barimu bo mu mashuri y’ibanze. Bo barabwirwa ko listes zabo bahemberwaho zitaragera muri banki nkuru y’igihugu. Nguko uko ya technologie ubutegetsi bwa Kagame buhora buvuga ko bwateje imbere ibaye noneho ikibazo cg urwitwazo ku kibazo cy’imishahara y’abarimu yabuze.

Ikigo giciriritse cy’imari cyashyiriweho mwarimu « mwarimu sacco » ubu ababikijemo bararira ayo kwarika kuko ducye babashije kubikamo twaburiwe irengero. Bajya kubikuza bakababwira ko mu isanduku nta mafaranga arimo. Ikibazo : ayo mafaranga aba yagiyehe?

Abayobozi bavuga imvugo imaze kumenyerwa ngo « ikibazo turakimenye tugiye kucyigaho »! Abandi bagafatirwa mu cyuho batwaye ayo mafaranga aho guhanwa bagahindurirwa aho bayoboraga. Ibi nibyo biherutse kuba muri sacco yo mu murenge wa Jabana ubwo umuyobozi w’uyu murenge Shema James, umwe wakubise abarwanashyaka ba FDU INKINGI bakigera mu Rwanda, ubwo yayoboraga i Kinyinya, agahita yimurirwa i Jabana. Abaturage bamurega ko babitsa we akabikuza. Bohereje uwo kugenzura ibikorerwa muri iyo sacco ahita amubwira afungura compte bahita bamushyiriraho 500.000frw. Aho kugira ngo Shema ahanwe kandi asubize amafaranga y’abaturage yariye, yahinduriwe ahandi. Nkuko byagenze ubwo yakubitaga abo muri FDU.

Igihe abayobozi barata amajyambere igihugu cyagezeho ku butegetsi bwa FPR, abarimu baricwa n’inzara ntibahembwa kandi ibiciro k’umasoko ntibisiba kuzamuka. None ireme ry’uburezi ryava se kuri mwarimu wigisha yabwiriwe akaburara?

Ubutegetsi bwa Kagame bukwiye kumva ko bwananiwe bugahagarika campagne burimo yo kuvugisha abaturage ibyo badafite ku mutima. Ngo Itegeko Nshinga rihindurwe Kagame akomeze ayobore. Ninde wakwishimira kuyoborwa n’abategetsi batamurenganura? None mwarimu uko ariho ubu arishimye kuburyo atifuza impinduka?

Banyarwanda, igihe ni iki cyo gushirika ubwoba tukunga imbaraga, tugaha igihugu cyacu ubutegetsi bujyanye n’igihe tugezemo.

Jean-Jacques Gasasira
13/03/2015