Archives mensuelles : octobre 2014

Abarwanashyaka nyabo ba FDU-Inkingi ntibazacibwa intege n’abanyamatiku bari baryihishemo.

fdu-inkingiKw’itariki ya 24/10/2014, uwiyise John Ntwari yatangaje ku rubuga « Ikaze iwacu » inkuru yise : « FDU-INKINGI/ POLITIKE ZIKORWA KWINSHI ! IYOMULI FDU-INKINGI NI AGAHOMAMUNYWA ».

Muli iyo nyandiko yuzuye ibinyoma, amatiku no kwivuguruza, bigaragara ko ikomoka mu bantu basezeye mw’ishyaka bivumbura kuko batari babonye imyanya muli congrès ya Alost iherutse yashyiragaho inzego nshya z’ishyaka FDU-Inkingi.

Mu nyandiko ye uwo John Ntwari aratangaza ibarwa yashyizweho umukono na Eugène Ndahayo avugako yasabaga ko habaho imishyikirano igamije ubwiyungemw’ishyaka.

Ariko iyo utangiye kuyisoma usanga ahubwo yari igamije kwishongora, gupfobya no kujijisha abayoboke. :

– Atangira yita ubuyobozi bwavuye muli congrès ya Alost « FDU-Inkingi/ RDR ». Ibyo ntasobanura aho abivana,  nk’uko arangiza yiyita « Président du Comité Exécutif wa FDU-Inkingi », ntawe uzi uwamushyize kuri uwo mwanya ubu utanateganijwe mu nzego z’ishyaka. Ntabwo kandi yerura ngo asabe ko bakwita icyo yita ishyaka rye : « FDU-Inkingi/ MDR » nk’uko ashaka gutsindirira ishyaka FDU_Inkingi  yiyirukanye mo  kuri RDR.

– Akomeza abeshya ko ishyaka FDU-Inkingi ryakoze « campagne de démobilisation » yo kubuza abantu kujya kwigaragambya i Londres tariki ya 20-21/10. Aha nta muyoboke n’umwe yazana ngo yemeze ko kuba ataragiye Londres yabibujijwe n’ubuyobozi by’ishyaka. Ikindi, na nyuma y’uko Marie Madelaine Bicamumpaka atangarije kuri radio imwe yumvikana i Bruxelles ko  nk’ugize « Comité Exécutif ya FDU-Inkingi( ?) » ararikiye abantu kujya Londres, nta rwego rw’ishyaka rwigeze rumunyomoza. Mbese niba nta bantu benshi bitabiriye iyo myigaragambyo ni kuki ishyaka FDU-Inkingi rigomba kubiryozwa kandi byaragaragaye ko no muli abo bake bari yo, abenshi bari abayoboke b’ishyaka harimo n’umuvugizi waryo mu Bwongereza Bwana Justin Bahunga ? Ko  twabonye haragiyeyo nibura abayobozi bakuru b’amashyaka agera kuri ane yose ( tubariye mo na Mado Bicamumpaka), kuki nibura buri muyobozi w’ishyaka atabonye nibura nk’abayoboke icumi bo kumuherekeza ko umubare w’abigaragambya wajyaga kurenga  kure mirongo itanu ?

– Arangiza yivanga mubitamureba ngo mbese muli Meeting iteganyijwe kuli 25/10 hazavugwa mo iki ? Yazaje kwumva se akanabaza ibyo adasobanukiwe aho kugerageza kuyipfobya !

Umwanzuro

Abarwanashyaka baFDU-Inkingi n’abandi bayishyigikiye bekurangazwa n’abanyamatiku nk’uyu John Ntwari udahangayikishijwe na mba n’ibibazo byugarije u Rwanda n’abanyarwanda ahubwo ushimishwa no gutesha igihe abayobozi no kurangaza rubanda.  Nk’umu « sympatisant » wa FDU-Inkingi ndasaba ubuyobozi bushya bwashyizweho na congrès ya Alost gufata ingamba zo gucubya aba banyamatiku haba mw’itangazamakuru byaba na ngombwa no mu nkiko, ntibakomeze kutwononera, kuko burya ngo «  nutakwambuye aragukereza »

Alain Migisha

 

Christophe Bazivamo, Visi prezida wa FPR yashatse gucengeza amatwara mu Bubiligi ntibyamuhira

Christophe Bazivamo byeri ya leffe ntimugwa nabi!

Christophe Bazivamo byeri ya leffe ntimugwa nabi!

Christophe Bazivamo ari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Bubiligi. Ejo bundi ku wa gatandatu kuri 04/10/2014, yagiye kuvumba byeri ahari umunsi mukuru, asanzeyo inshuti ze bari bavuganye kuri téléphone. Ariko agenda yambaye umudari wa FPR-Inkotanyi, ahari kugira ngo yerekane ko akomeye mu cyama, cyangwa ko ashobora gucengeza amatwara. Ntibyatinze, amaze kuhagera, abantu batangiye kwibaza uwo muntu wambaye umudari w’Inkotanyi, abenshi barakangarana bati « twajwemo ». Umwe ahita amufata ifoto. Inshuti ya Bazivamo irahaguruka, isumira uwo mufotozi, ishaka kumwambura icyuma gifotora ngo ifoto bayihanagure. Abashyigikiye wa mufotozi nabo barahaguruka bati ntibishoboka, afite uburenganzira bwo gufata amafoto. Haba akaduruvayo. Bazivamo yabonye bikomeye, arasohoka, akizwa n’amaguru.

Nubwo yahuye n’insanganya, twifurije Bazivamo uruzinduko rwiza mu Bubuligi.

Alexandre Misago