Musaninyange aza kunsura

Musaninyange aza kunsura
Yaje wese yisukuye,
Urusogo rw’ umuteto w’ ubutoya
Rukimutemba amata yombi,
Uko atambutse agatengerana.

Yanze ya manywa rwahangu,
Ngo ejo uruhayi rw’ iryo zuba,
Rutamuziga uruti agahwera,
Dore ko ari agati kagitoha
Imirase ihungira kagahonga.

Narategereje nsha uwo mutaga,
Ntabwo nateshutse na gatoya
Umutima uterekeye iribori.
Ni ikirenga we azaramba,
Ntiwarambirwa kumureba,
N’iyo urengeje icyumweru
Uba ukimurangamiye umurata.

Ubwe agira ibyuzo by’ ubudatuza,
Bikaba ibyuzuzo by’ uburanga
Iyamwihangiye yamuhaye.

Jye nararebaga ndunguruka,
Nkamuririmba nkarindagira,
Mu nzu hose boshye uzonzwe
N’ inzozi nyinshi z’ urujijisho.

Inzu yari yenze kwijima gato
Ndeba umunsi ukondakonda
Ukuba kiberinka uyegeranya;
Imirase mu ijuru ry’ umujijima
Igasurusumba insomya amahembe.

Yoga mu nzu ihagira inyanja
Na yo ngo isanganiye iyo nyange.
Yatambukaga ateraguza,
Agana aho ntereye mutegereje.

Agikoza intambwe imwe mu muryango
Umutima utangira kuvumera
Nk’ uvugutira umurya w’ inanga.

Inama twembi turayihuza,
Njya kumusanga nti « gira abana »,
Ati « ngire abawe turere twembi. »

Ineza itashye umutima wanjye
Utera weruye uti « ndashimye »,
Dushira icyusa bishyira kera,
Tuvuga icyarimwe ko bukeye,
N’ ubwo umunsi uzira ikemange
Wakenderaga tuwureba.

Imirase y’ imirenganazuba
Ubwo imwitekaho mu ruhanga
Imana yunamuye nk’ uruhamo,
Imaze kumwuzuraho uruhande
Iti « cyo mutereze ku ruhimbi,
Witse imivugo imuhimbaye. »

Njya kumuhimba ndamuharamba,
Muharira iminwe ndayimuharaga,
Nterurira i mutwe ndera igituza,
Nshutsa ibyano ngarura mu nda,
Ntemba ku matako n’ imirundi,
Ngwa ku kirenge nkimuririmba.

Umurerwa nsanze atagira ikirega,
Ahubwo abengerana nk’ ikirezi,
Nti « izina nkwise uri ikirenga ».

Twararambanye mu ruhando,
Tugumya kwiharira urwo ruhuge,
Rwa ruhuri rw’ indeberezi
Turaruheza ruguma hirya
Umutima utera nk’ utakiriho,
Kuko watururutswe ugatuza.

Tumaze kwitsa ikiganiro,
Ijosi arigondana umugwi mwiza
Ringwa ku rutugu nti « kagwire. »

Yanshyize umutima ku gituza,
Sinishanya ndora icyo gitego,
Nsanga amaso ateretse inkesha,
Akina ibinyonga by’ urunyenyeri.

Maze gushima iyo nshara yanjye,
Nti « seka ndebe uko undenza umucyo,
Maze ducyahe ijoro nyamwinshi,
Tucyifubitse umunezero. »

Umubiri wose wiyongera ishya,
Rwa ruhanga rw’ uruhehemure
Rugumya kogeza urwo ruhanika.

Umusatsi uyumbuje nk’ umusereko
Uva mu ruhanga uhunda ibitugu,
Agize ngo atange nti « reka utembe. »

Naho ubwo rya josi ry’ umutarati,
Uko yariteretse ngo andangamire,
Agasa na ya nkuba ya Rusine
Ikoreye ishaka kuvuna sambwe.

Njya kumusezeraho musekera,
Ansubiza asanga urwo rwererane,
Dusa n’ abibagiwe iby’ ijambo
Ngo kujijuka ni ugutuza,
Si ugutondekanya amahomvu,
Si ugucika uruhondogo.

Burya guceceka si ubucucu
Ni ugucengerwa n’ ibyo uzi,
Maze ugacira imbere ugatuza
Ugatana usanga irikuri mu nda
Kubikura ubuhoro bwawe.

Naramubwiye nti : « curika ingohe » ;
Ngo azicurure nti : « zana ibyano,
Ndore ibyo byiza byagusabye. »

Ati « juru ryanjye ijoro ni ryinshi. »
Nti « reka ryire rishyire kera
Ndabona ryose ryizihiye ishya. »

Uwarisibiza na gatanu,
Ntabwo naganya amanywa cyane
Kandi mbikiriye inyenyeri
Isumbya izuba kwaka inzora.

Yarahagurutse arinanura,
Inyeri zicika inyinya aracira.
Ati « mvumye uzajya akuvuga nabi »

Agarutse hino atega nk’ inyambo,
Nti « umenya inyange ibyina umutaho ».
Sinamutinza mugwa mu byano,
Tumara umwanya muvunya ihobe.
Ingohe zireka indoro irahonga
Ijosi aragondeka ati « uragwire ».

Sipiriyani Rugamba