
Igishyimbo
Ngwino cyamamare nkurate Ngwino cyatwa cy’abanyarwanda Wowe uturwanaho buri teka Wowe udutera umunezero. Ingabo itabarana uriya mutoya Nta bwo itakara ku rugamba Ngo ingabo utwaye zitatane Uhora uyisura ukayisukura Bugacya ugerekaho iyisumbye. Ari ugushakira amasuhuko Abatagutunze bageze ikaga. Reka nsobanure ingabo iganje Wenda muri twe habamo bamwe Batanyumva uko nyibabwiye Bakayikekamo isuri isanzwe! Ka kababi […]

Ese Perezida Kagame ni umubeshyi?
Ubwo yari muri Uganda mu minsi ya Noheri we n’umuryango we, perezida Kagame yahuye n’abanyamakuru avuga ko Ingabire yemeye ibyaha aregwa, ndetse ashumangira ko ba avoka be bamutaye ko batazongera kwumwunganira. Ubwo yavugaga cyane cyane wa mwongereza Iain Edwards. Nyamara nkuko byagaragaye, uwo avoka yari mu rubanza uyu munsi ku ya 16/01/2012 aje kuburanira Madamu Vigitoriya […]

Inkera y’abatutsi n° 2
Umunsi wari uciye ikibu Abatutsi basakabaga Nyamara batasinze Bamwe bafashe akabando Basigasira amabondo Indagara zabaye indagara Kalisa na Mutsindashyaka banyuzwa mu misoto Bagaruka mu nkera bahotsweNdaranganya amaso mu nkera Abatutsi batasize n’iyonka Mbonamo abasazi Mbonamo abasizi Mbonamo imfura nke N’ubututsi butuye mu mfuruka z’abatutsi Bushinzwe gusetsa no guseka urumenesha Nyamara bose biswe abatutsiMbona Roza Kabuye […]

Ibyahishuwe
Rugira kera wabaga i Rwanda Ndate Imana igaba ubutware Wowe biganza bizira ubwiko Ngo umpe guhirwa n’iyi nganzo Mbone nkubwire ibyo ndora hirya. Harya wararaga nta nduru Inda mbi yaje ihagira itongo Urwango rwisasira ubutware Icyago kibasira abayoboke Ngo hato utazagaruka bakuramya! Kuva wahabura ubuturo Imitima yataye ibitereko, Intumwa natumye yatinze nzira Uba waramenye ko […]

Ninde warashe indege ya Habyalimana
Iyi rapport ya Trévidic biragaragara ko izanye ibintu bibili by’ingenzi: kutubwira aho missile yarashe indege ya Habyalimana yaturutse , icya kabili kutubwira ubwoko bwa missile yarashe iyo ndege. Izi elements zombi nizo mperaho nkora analyse yo kureba uwaba yararashe indege ya Habyalimana. Mu by’ukuri kumenya aho indege yarasiwe ntibiduha information nyinshi zituma tumenya uwaba yararashe […]

Inzara zateye mu Rwanda rwa kera
Kuva kera u Rwanda rwagiye ruterwa n’amapfa akayogoza igihugu, abantu bagapfa abandi bagasuhuka bajya kureba iyi bweze. Aho abazungu bagereye mu Rwanda niho ubushakashatsi kuri ibyo byorezo bwatangiye. Ibyo twashoboye kumenya ni : *Muhatigicumuro (Astrida) 1890 *Kijugunya 1895. Habaye amapfa menshi ku ngomz ya Kigeri Rwabugiri, ariko iyakoze ishyano cyane ni Kijugunya. *Ruyaga 1902-1903 *Rwakabaga […]

Ingoma z’Abahutu za mbere
Ingoma zabanjirije ingoma y’u Rwanda rw’Abanyiginya zategekwaga n’Abahutu. Dore uko zari ziteye duhereye ku bwoko bw’abazitegekaga : 1. Abenengwe Ingoma yabo yitwaga Nyamibande. Bategekaga u Bungwe. Ni igihugu cyabumbaga u Busanza bw’amajyepfo, u Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, u Buyenzi. Ikiranga bwoko cyabo cyari ingwe. Umwami wari uriho ku mwaduko w’Abanyiginya yari Rwamba akaba yari atuye […]

Inzego z’umutekano za perezida Kagame ni zo zari inyuma y’iterwa ry’ibisasu !
Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi ryerekana ko abaturage bagera kuri babiri bishwe n’inzego z’umutekano za perezida Kagame, zikanakomeretsa abagera kuri cumi n’umunani. Iki gikorwa kikaba cyarabereye ahitwa mu Marembo mu murenge wa Nyabisindu ho mu karere ka Gasabo, ubwo izo nzego z’umutekano zateraga abaturage ibisasu. Iki gikorwa cya bunyamaswa kikaba cyarakozwe n’inzego z’ubutasi za perezida […]