P. Kagame - V. Ingabire

Urubanza rwa Kagame na Ingabire rugeze he?

P. Kagame - V. Ingabire

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2011, urubanza Kagame yarezemo Ingabire rwakomeje kuburanishwa aho uwunganira uyu mutegarugori (umaze kuzonga ku buryo bugaragara Kagame) Me Gatera Gashabana yakomeje asobanura uburyo icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara atari byo bitanabayeho kuko abashinja Ingabire batigeze berekana iby’uwo mutwe mu by’ukuri utarigeze ubaho, emwe ngo n’urubanza ruregwamo abantu bagera kuri 29 bateye ibibasu mu mujyi wa Kigali ngo nta na hamwe higeze havugwa Ingabire kandi ngo no mu itangazo ryasozaga inama yahuje ibihugu bya CPGL muri Mutarama 2011 aho uwari ahagarariye u Rwanda muri iyo nama yanavuze ku kibazo cy’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Congo ngo ntaho yigeze avuga umutwe CDF ubushinjacyaha bwashingiyeho burega Ingabire, ahubwo ngo ni umutwe utarigeze ubaho wahimbwe na Vital Uwumuremyi.

Uyu Vital Uwumuremyi kandi akaba ari na we usa n’aho yabaye ipfundo ry’ibyavugiwe mu rukiko uyu munsi. Mu gihe Me Gashabana yageragezaga kwerekana uburyo uyu Vital yagiye abeshya havumbuwe ko atigeze aba Major ahubwo byagaragaye ko iri peti nta gushidikanya yarikuye mu bushinjacyaha i Kigali ari nabwo bwamutoje. Uwo mugabo uba afite ikimwaro kinshi mu rukiko byaje kugaragara ko yahawe ipeti rya Major n’ubushinjacyaha kugirango azabashe kubufasha kubambisha Umuyobozi wa FDU-INKINGI.

Ese ubushinjacyaha bw’uRwanda butanga amapeti ya gisirikare?

Iki kibazo nkibajije kubera ibyabaye mu rukiko uyu munsi, mu rubanza Ingabire Victoire aburana na leta y’igitugu ya FPR imuziza ibitekerezo bijyanye no guharanira ko demokarasi, ubwisanzure mu bitekerezo, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu byakubahirizwa mu Rwanda. Uyu munsi mu rubanza uwunganira Ingabire Me Gatera Gashabana yavumbuye ikindi kinyoma nk’uko atahwemye kuvumbura amanyanga yuzuye mu ikinamico y’ubushinjacyaha n’abashinjabinyoma babwo bahagarariwe n’umugabo ufite amazina atagira ingano ku buryo kwemeza izina rye bigoye kubera ubwinshi bwayo nk’aho hamwe usanga yitwa Uwumuremyi Vital, Karimba Gaspard, Kambare Murume, Muhindo Muhima Dieudonnéé,Pepe Pipiyu….

Uyu mugabo ubushinjacyaha bwita Mojor Uwumuremyi Vital akaba ngo yari akuriwe na Lieutenant Colonel Nditurende Tharcisse uyu na we akaba ari mu kiraka cy’ikinamico cyo kubambisha uriya mutegarugori. Uyu munsi igikuba cyacitse ubwo umunyamategeko Me Gatera Gashabana yavumburaga aho mu nyandiko mvugo yakozwe n’ubugenzacyaha ya Nditurende Tharcisse wari ukuriye Vital Uwumuremyi ,yemeza ko Vital ari Lieutenant. Aha niho byabaye ngombwa ko hibazwa ukuntu umuntu yaba Lieutenant akanaba Major icyarimwe?
Urukiko rwasabye ko Nditurende yaza agasobanura uru rujijo ruri kuri aya mapeti cyane cyane ko ariwe wari uyoboye anakuriye uyu Vital. Tharcisse byamugoye gusobanura iby’ariya mapeti ariko yabwiye urukiko ati Vital ni Lieutenant ariko iyo twamutumaga ahantu twamubwiraga ko agenda ababeshya ko ari Major kugirango bamwizere. Icyo gisubizo nticyanyuze urukiko rwongera kumubaza ruti :”none se Vital ni Lieutenant cg ni Mojor?” Nditurende asa n’aho yabuze icyo asubiza kuri icyo kibazo ariko ariyumanganya abwira urukiko ngo Vital ni “Mojor Commissionné”.

Nyuma yo kumva iki gisubizo mu by’ukuri kigaragaza ko Vital atari Major ko ahubwo ari Lieutenant abantu bari baje kumva urubanza bahise batangazwa n’uko ubushinjacyaha mu burakari bwinshi bwahise buhaguruka buratongana cyane ngo ibyo by’amapeti sicyo kibazo bunasaba urukiko ko rutegeka ko Vital Uwumuremyi akomeza kwitwa Major, runasaba urukiko ko rwategeka Me Gashabana kujya buri gihe uko afashe ijambo agiye kuvuga Vital ko agomba kujya yongeraho Mojor bitaba ibyo akajya ahagarikwa.  Urukiko rwahise rwubahiriza icyo cyemezo cy’ubushinjacyaha rutegeka Me GASHABANA guhita agishyira mu bikorwa. Me Gashabana akaba yasubije ko n’ubwo kubaha urukiko ari ngombwa bitumvikana ukuntu rwamutegeka kuvuga ibinyoma mu rukiko.

Ngaho namwe nimunyumvire! Ngurwo urubanza Ingabire arimo kuburana rwuzuyemo ibihimbano ngo acibwe umutwe! Ngubwo ubutabera buri mu Rwanda! Ngabo abatangabuhamya b’ubushinjacyaha ngo bavugisha ukuri kandi ngo bemeye icyaha! Ngubwo ubuhamya buzagenderwaho ngo umuyobozi wa FDU-INKINGI acibwe umutwe! Ngubwo ubutabera ngo busaba kuburanisha imanza mpuzamahanga za ba Hissène Habrè.
Muri uru rubanza kandi Me Gashabana yifashishije itegeko mu ngingo ya 101 CPP akaba yasabye urukiko ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo akizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ari hanze dore ko yanasobanuye ko ibimenyetso byamaze gutangwa akaba adasbobora gusibanganya ibimenyetso nk’uko ubushinjacyaha bwagiye bubivuga igihe bwamusabiraga gufungwa ariko ubushinjacyaha icyi cyemezo bukaba bwacyamaganiye kure buvuga ko ngo Ingabire afunzwe kubera impamvu zikomeye, nyamara Me Gashabana akaba yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bushingiraho bumurega byataye agaciro kuko byagaragaye ko ababimushinjaga babeshye. Umwanzuro kuri icyi cyifuzo ukazasomwa kuwa gatanu taliki 16 Ukuboza 2011.

Uru rubanza kandi rukaba rwongeye gusubikwa rukazasubukurwa taliki 16 Mutarama 2012. Me Gashabana akaba yatangaje ko afite inama i Nouakchott muri Mauritania izaba kuva taliki 15-25 Ukuboza 2011, aha nkaba nagira nti azagire inama nziza.

Majyambere Juvénal
DHR 14/12/2011