Ageze Ahalindimuka !

Imisozi /foto amakuruki.com

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wali ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu; ni bwo bavuga ngo «Naka ageze ahalindimuka ! » Wakomotse kuli Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka1900.

Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka aliko ikomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu karere ka Busanza Nyiramavugo nyina we Rwogera yali ahafite umuhingisha w’ibwami witwa Rugara, arahingisha bituma aba umukungu muli ako karere atwara ka Giseke na Nyagisenyi (Komini Ruhashya ubungubu). Aho Nyiramavugo n’umuhungu batangiye hima Kigeli Rwabugili, yimana na nyina Murorunkwere. Murorunkwere azungura urugo rwa nyirabukwe. Rugara agumya kumubera umuhingisha. inzara iranga irakomera; abanyabusanza bakajya guca inshuro kwa Rugara akabaha ibyo baralira. Bajya ibwami gufunguza bagatuma kuli Rugara akohereza imboho zo kubaha.

Bukeye abashonji bagikanyakanya b’i Busanza bajya inama yo kwiba Rugara; bamusahura ibigega n’imitiba barabyeza. Aliko atinya kujya kubivuga ibwami. Bukeye ibwami bamutumaho ngo yohereze imboho zo guha abashonji. Inturnwa iregenda, iti «lbwami ngo zana imboho zo guha abanyanzara». Rugara abyumvise, ati «Mbigenje nte ! Ko natinye kubibwira ibwami none nkaba ndafite imyaka yo kwohereza !» Biramushobera ! noneho yigira inama yo kujya kubwira ibwami ko imyaka yashize. Aragenda abibwira Nyirakigeli Murorunkwere.

Abashonji babyumvise batera hejuru, bati «Imyaka irahali turabizi, ibyo Rugara avuga ni ukwangiIira ngo abone uko abigulisha !» Nyirakigeli ararakara abaza Rugara, ati «Imyaka yanjye yamazwe na nde ?» Rugara alibaza ati «Nimvuga ko yashize barabona ko mbeshya, kandi nimvuga ko yibwe barambaza icyatumye ntabivuga mbere !» Alicecekera. Nyirakigeli ahamagaza abantu arabatuma, ati «Nimujyane na Rugara mundebere ko imyaka ihali kandi mugarukane».

Intumwa ziragenda zisanga nta myaka irangwa i Giseke. Babaza Rugara, bati «Ibi bigega n’imitiba bingana bitya byamazwe na nde ?» Rugara arabasubiza, ati «Barabinyibye ntinya kubibwira ibwami». Abandi bati «Aba bantu bangana batya batuye ku rugo rwawe hamwe n’abaralilizi babibana ibintu bate ?» Bati «Abashonji bavuze ukuli ubanza koko warabigulishije !» Barahindukira. Bageze ibwami babwira Nyirakigeli ko nta myaka ili kwa Rugara koko; «Urebye koko ubanza yarayigulishije !» Nyirakigeli abaza Rugara, ati «Mbwiza ukuli aho wanshyiliye imyaka ». Rugara, ati «Barayibye». Nyirakigeli ararakara yitera hejuru; abaza abali aho, ati «Uyu mugabo nkwiye kumugenza nte ?» Abandi barahora. Abonye ko bahoze, ati «Nta bwo mutanga, ahubwo nshiye iteka ko ntaho azatura !

Nuko Rugara arasenyerwa, aragenda ajya mu nshuti ze z’i Kinyamakara, araharara arahasibira. Za nshuti zimenye ko ibwami baciye iteka ly’uko atazagira aho atura zigira ubwoba ziramwirukana. Rugara arahambira n’abana n’umugore. Aliko ubwo inzara ikaba yabarembeje. Araboneza no ku musozi wa Rukondo h’i Bufundu (Gikongoro); hali ku nshuti ze, aharaye limwe na bo barabimenya baramwirukana.

Bamaze kumujujubya, noneho yigira inama yo kujya i Rubona mu Nyaruguru ku bavandimwe be. Yashakaga kuzambuka ngo ajye i Burundi. Ashyira nzira aragenda; aterera igisi cya Kigasali, ageze mu gikombe cy’imanga ya Birogo isereli iramugusha, atemba muli iyo manga arashenjagulika akulizamo gupfa. Umugore n’abana na bo inzara irabanogonora.

Nuko uwo mugani waduka ubwo ukwira u Rwanda, kuva ubwo babona umuntu usabayangwa kubera inzara y’isangu kandi mbere ali we umukiro wabalizwagaho, bakamugereranya na Rugara; bati «Ageze ahalindimuka aka Rugara !» – Ahalindimuka = imanga y’intagendeka : Kugera ahalindimuka. Kuba mu makuba y’injyanamuntu.

[Aho byavuye : Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, pp.28-29].