Dr.-Richard-Sezibera, umwe mu bakozi bakuru wa EAC

Urukiko rwa «East African Community» rwemeje ko u Rwanda ari iguhugu kitagendera ku mategeko

Dr.-Richard-Sezibera, umwe mu bakozi bakuru wa EAC

Urukiko rwa «East African Community» kuri uyu wa kane rwemeje ko u Rwanda ari igihugu kidakurikiza amategeko, kikaba kitanubaha abenegihugu bacyo. Urwo rukiko rukaba rwanatangajwe no kubona u Rwanda rwihisha inyuma y’amategeko, rugakandamiza abaturage barwo.

N’ubwo abunganira u Rwanda bavuga ko umuryango wa Rugigana wajyanye urwo rubanza mu rukiko impitagihe, ariko si ko urukiko rwa «East African Community» rubibona, kubera ko rutiyumvisha ukuntu u Rwanda rwamara amezi agera kuri atandatu, ataburanishijwe.

Urwo rukiko runasaba u Rwanda kubahiriza inzego zose uko zimeze za «East African Community», bityo rugashyira mu bikorwa ibyo rwemeje, rugaha ubutabera Col Rugigana, ukomeje kugaraguzwa agati n’inkiko za perezida Kagame.

Urukiko rwa «East African Community» rwemeje ko Leta y’u Rwanda igomba kwibuka ko bimwe mu biranga ibihugu bigize uyu muryango, ari uko bigomba kubaha abaturage babyo. Uru rukiko rwibukije u Rwanda ko rwakagombye kuba rwarashyikirije Rugigana urukiko mu gihe kitarenze amasaha 74, akimara gufatwa. Kuba agifunzwe kugeza magingo aya, ngo bikaba bidakurikije amategeko n’amahame agenga uwo muryango.

Umwe mu banyamategeko wavuganye n’Umuvugizi, yadutangarije ko itsindwa ry’u Rwanda mu rukiko rwa «East African Community» ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda ari igihugu kidakurikiza amategeko kandi kitubaha abasirikare bagikoreye. Col Rugigana Ngabo yarasiwe ku rugamba, ubu ni ikimuga. Yafashwe azizwa Gen Kayumba Nyamwasa, nk’aho igihe yarasirwaga ku rugamba, ari we na none  yaziraga.

Abandi twavuganye bemeza ko bitinde bitebuke, perezida Kagame agomba kumenya ko abantu nka ba Col Rugigana, n’abandi banyarwanda bakomeje kurengana nka we, azababazwa, dore ko ari we muyobozi w’igisirikare w’ikirenga.

Johnson, Europe.

Aho byaturytse : Umuvugizi.com