
Urubanza rwa Kagame na Ingabire rugeze he?
Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2011, urubanza Kagame yarezemo Ingabire rwakomeje kuburanishwa aho uwunganira uyu mutegarugori (umaze kuzonga ku buryo bugaragara Kagame) Me Gatera Gashabana yakomeje asobanura uburyo icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara atari byo bitanabayeho kuko abashinja Ingabire batigeze berekana iby’uwo mutwe mu by’ukuri utarigeze ubaho, emwe ngo n’urubanza ruregwamo abantu […]

Muri Kongo, Kabila na Tshisekedi barashiditse
Amatora ya prezida yabaye muri Congo kuwa 28/11/2011 yaranzwemo ubujura bwo kwiba amajwi byatumye Yozefu Kabila yongera gotorwa. Komisiyo ishinzwe amatora yamuhaye amajwi arenga 48 kw’ijana naho Tshisekedi afite 33. Nubwo hemejwe ko Kabila ariwe watowe, Tshisekedi nawe yavuze ko ari we perezida kubera ko azi ko ariwe wagize amajwi menshi. Icyo kibazi cy’ingutu cyatangiye […]

Yagaruye Ubuyanja
Uyu mugani bawucira ku muntu warwaye akamererwa nabi cyangwa uwazironzwe n’umukeno : abo bombi, ali ukize iyo ndwara y’ubujyahabi ali n’ukiranutse n’ubukene, iyo bazahutse bakabyibuha, uwo babonye baravuga ngo “Yagaruye ubuyanja !” Byavuzwe n’abagombozi bo ku Musamo mu Nduga; ahasaga umwaka w’i 1300. Icyo gihe, Ruganzu Bwimba yali amaze gutabara bucengeli i Gisaka, u Rwanda […]

Imbwa za Lyangombe
Mu bitekerezo byanditswe na Musenyeri Aloyizi Bigirumwami (1987), dusangamo ko Lyangombe yari umwana w’ikinege. Akaba mwene Babinga ba Nyundo. Nyina Nyiraryangombe yaje ari umusumbakazi avuye kwa Bigaragara. Ashakwa na Babinga, amubyaraho Lyangombe. Lyangombe yari umuhigi. Afite imbwa nyinshi ari zo : Bakosha Badahannye, Uruciye mu nsi ntamenya ikirurimbere Nyakayonga, Babikana umuranzi uruguma, Babika mu rwina n’umuriro, […]

Ageze Ahalindimuka !
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wali ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu; ni bwo bavuga ngo «Naka ageze ahalindimuka ! » Wakomotse kuli Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka1900. Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka aliko ikomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu karere ka […]

Umutoma wa Noheli
MUKANOHELI Mutesi utatse uburanga Umwari w’ikimero n’ubuhanga Karabo kera kagira ibanga Amaso yawe agaba umutuzo Nkumva nagupfumbata mu gituza Ongera umwenyure mbone gutuza Hogoza ryanjye umbere umuhoza Ejo hacu twembi hatembe ineza L’Amour fait très bon, tu sais? Ihogoza ryanjye nzaruguhata ususuruke. Gilles NTAHOBATUYE Twabikuye : Igitondo.com

Urukiko rwa «East African Community» rwemeje ko u Rwanda ari iguhugu kitagendera ku mategeko
Urukiko rwa «East African Community» kuri uyu wa kane rwemeje ko u Rwanda ari igihugu kidakurikiza amategeko, kikaba kitanubaha abenegihugu bacyo. Urwo rukiko rukaba rwanatangajwe no kubona u Rwanda rwihisha inyuma y’amategeko, rugakandamiza abaturage barwo. N’ubwo abunganira u Rwanda bavuga ko umuryango wa Rugigana wajyanye urwo rubanza mu rukiko impitagihe, ariko si ko urukiko rwa […]